Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe yabwiye Itangazamakuru ko n’ubwo u Rwanda na Uganda ejo byasinye amasezerano arimo ingingo y’uko ibihugu byombi bisubukura guhahirana, ngo ntibivuze ko Abanyarwanda bagomba gutangira kujyayo. Ngo babe baretse abahafungiwe bitanyuze mu mategeko babanze bafungurwe.
Nduhungirehe avuga ko n’ubwo amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu agamije gusubiza ibintu mu buryo ngo ikiza kurushaho ni uko Abanyarwanda bafungiye muri Uganda mu buryo avuga ko budakurikije amategeko babanza bagafungurwa.
Ibi ngo byatuma n’abandi banyarwanda babona ko ibintu byasubiye mu buryo bakajya muri Uganda mu mirimo itandukanye nta nkomyi.
Ati: “None se twabwira Abanyarwanda gusubira Uganda kandi abafashwe ku buryo butemewe n’amategeko batarafungurwa? Nibabanze babafungure, ibindi bizakurikira.”
Amb Nduhungirehe avuga ko ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda atari icy’umupaka ahubwo ari icy’umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye muri Uganda.
Yagize ati: “ Ariko ikibazo ntitukakigire icy’umupaka . Ikibazo mbere na mbere n’icy’umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye Uganda. Icyo kibazo nigikemuka, n’ibindi bizakemuka.”
Olivier Nduhungirehe avuga ko ibikubiye mu masezerano yasinyiwe Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu bisobanutse kandi ko abayasinye buri ruhande rufite icyo rusabwa.
Amb Olivier Nduhungirehe
Ngo nibyubahirizwa bigashyirwa mu bikorwa cyane cyane ibikubiye mu ngingo ya a), b) na c), umubano uzagaruka mu nzira nziza.
Ingingo ya mbere agaka ka ‘a’ kagira gati: “buri gihugu kigomba kubaha imipaka n’ubusugire bw’ikindi kandi hakirindwa guhungabanya ubusugire bw’ibihugu bituranyi”
Agaka ka ‘b’ kagira gati: “buri gihugu kigomba kwirinda ibikorwa byahungabanya umutekano w’ikindi cyangwa icyo bituranye, kikirinda ibintu byose byatuma kigaragara mu ishusho yo guhungabanya ikindi, kandi kikirinda gutera inkunga y’amafaranga, ibikoresho…umutwe cyangwa imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya ikindi bihuriye kuri aya masezerano.”
Agaka ka ‘c’ k’iyi ngingo kavuga ko buri gihugu kigomba kubahiriza uburenganzira bw’abaturage b’ikindi gihugu ariko bakibamo cyangwa bagikoreramo imirimo runaka bagataha iwabo, bagahabwa uburenganzira hashingiwe ku mategeko agenga igihugu batuyemo cyangwa bakoreramo.