Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu Mujyi wa Biarritz mu Bufaransa kuri iki cyumweru tariki 25 Kanama 2019 mu nama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7).
Ibyo bihugu birindwi bikize ku isi bihurira muri iyo nama ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani, Canada, u Budage, u Bufaransa, u Butaliyani n’u Bwongereza.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) gifata ibyo bihugu birindwi nk’ibyihariye igice kinini cy’ubukungu bw’isi, aho ubukungu bwabyo byose hamwe bungana na 58% by’ubukungu bw’isi yose.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu umunani byatumiwe muri iyo nama ariko bitari muri ibyo birindwi bikize ku isi. Mu bindi byatumiwe harimo Australia, Burkina Faso, Chili, Misiri, u Buhinde, Senegal na Afurika y’Epfo.
U Rwanda rwatumiwe muri iyo nama nk’igihugu giheruka kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ibindi bihugu bine byo ku mugabane wa Afurika byayitumiwemo ni Igihugu cya Misiri kiyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Igihugu cya Afurika y’Epfo cyitegura kuyobora uwo muryango, Igihugu cya Senegal kiyobora Umuryango w’ubufatanye Bushya mu Iterambere ry’Afurika (NEPAD) n’Igihugu cya Burkina Faso umuryango G5 Sahel uhuriweho n’ibihugu byo mu Karere ka Sahel.
Iyo nama y’ibihugu birindwi bikize ku isi igiye kuba ku nshur0 ya 45. Muri uyu mwaka iribanda ku kurwanya ubusumbane, no guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame yitabira iyo nama yiga ku bufatanye bwa Afurika n’ibyo bihugu birindwi bikize ku isi (G7 & Africa partnership).
Abahurira muri iyo nama kandi baraganira no ku kibazo cy’umutekano mu karere ka Sahel mu Majyaruguru ya Afurika, uburyo abagore bafashwa kwihangira imirimo, iterambere ry’ikoranabuhanga no kurwanya ruswa.