• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayigometseho, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo?

Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayigometseho, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo?

Editorial 03 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, POLITIKI

Muri 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitangazamakuru byinshi by’Iburayi byari bihanze amaso ku nkambi z’impunzi zari Goma, mu cyahoze ari Zaire, aho abicanyi bari bamaze gutsemba Abatutsi no gutwika igihugu bari barahungiye.

Kuko inkunga ikomoka Iburayi ijyana n’itangazamakuru ry’Iburayi, ibyinshi muri byo byibanze muri ako gace ko mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa.  Kuberako imiryango itegamiye kuri Leta yerecyeza ahari amafaranga, nayo yagiye Goma, aho bibanze ku bikorwa by’ubugiraneza kuri abo bicanyi, birengagiza inzirakarengane zari mu Rwanda.

Abantu benshi barabizi ko isi yirengagije ubwo Abatutsi barimo kwicwa mu Rwanda. Icyo batazi n’uko nyuma, inkunga y’isi yahawe ababishe mbere kandi mu bwinshi. Inkambi z’impunzi za Mugunga-Goma mu cyahoze ari Zaire yari yarahindutse indirimbo y’itangazamakuru, imiryango itegamiye kuri Leta, Loni, ingabo z’Abafaransa n’abacanshuro, n’abandi.

Uko niko babagaburiraga neza, bakabafata neza, bakabatoza n’imyitozo yagisirikare neza, bakabaha intwaro zikomeye, no kwishyura neza abari barasize bakoze ibara mu Rwanda, bityo bagashobora kwisuganya, mu cyo tuzi ubu nka FDLR.

Inkambi z’impunzi zari zarahindutse urubuga rw’imyitozo ya gisirikare ya FDLR, byagerageje nkenshi gutera uRwanda, bahagarika amabisi, ariko batandukanya Abatutsi mu Bahutu mu mabisi, ariko bica Abatutsi, imyaka itatu nyuma y’uko Jenoside ihagarikwa.

Ubuyobozi bwa FDLR bwahise bugurutswa mu ndege bujyanwa muBufaransa, aho bayoboreraga ibikorwa by’ubugizi bwanabi. Goverinoma yariho  nyuma ya Jenoside ntiyahwemye kugaragaza ubugambanyi bwakozwe n’urwego mpuzamahanga, ariko bikanga bigafata ubusa.

Mu rwego rwo kurangaza kubera ibyo bikorwa by’agahomamunwa, inzego z’iperereza z’uBufaransa DGSE-zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko hari agatsiko ka Kagame kari gashinzwe kwica , kari koherejwe mu Mijyi y’Iburayi, ngo mu rwego rwo guhiga abataravugaga rumwe na Guverinoma’. Ubwo sinakubwira, itangazamakuru ry’Iburayi riba ribisamiye hejuru.

Ubwo nibwo Umujenerali w’Umunyarwanda James Kabarebe yambukaga akajya Goma mu mugoroba umwe wari utuje, akebura inkambi y’impunzi ya Mugunga, bityo ashorera impunzi iwabo mu Rwanda.

Abari bafite imbunda muri bo bakomeje mu mashyamba ya Kongo Kinshasa. Bityo kubera ko nta yandi mahitamo, byabaye ngombwa ko imiryango itegamiye kuri Leta ifunga ibikorwa byayo vuba nabwangu, abari bahagarariye ibitangazamakuru bahise bahamagazwa, kuko amafaranga yari amaze gushira; Jenerali Kabarebe yari yatangije intambara ya jihadi hagati y’uRwanda n’itangazamakuru ry’Iburayi, imiryango itegamiye kuri leta,  n’urwego rw’ubutasi rw’uBufaransa DGSE, kandi rukaba rukigeretse na nubu.

Ubwo Patrick Karegeya, wahoze ari umwe mu bashinzwe iperereza ry’uRwanda yicirwaga muri Afurika y’Epfo, cya gihuha cy’agatsiko gashinzwe ngo kwica abatavugarumwe na guverinoma cyongeye kubura Umutwe. Abashinjacyaha bo muri Afurika y’Epfo  bari bashinzwe urwo rubanza babwiraga buri muhisi n’umugenzi ko abicanyi boherejwe na Guverinoma y’uRwanda n’uRwanda. Imyaka irindwi urubanza rumaze,  nuko bikivugwa, amakuru y’ibihuha mu binyamakuru nta muntu urahamwa n’icyaha.

Ikinyoma cyarakomeje mu gihe cy’imyaka yindi mike, kugeza ubwo umunyamakuru wandika inkuru z’ubucukumbuzi yashyize ahagaragara ko ari urwego rw’ubutasi rw’uBufaransa DGSE. Nyuma y, uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’uRwanda Faustin Twagiramungu ubu utuye mu Bubiligi yasabaga polisi yo mu Bubiligi kumuha abamurindira umutekano, ariko bakaza kubyirengagiza. Twese twari tuzi ko byapfuye urw’ikirago….

Mu minsi mike ishize, mu nyandiko isa nk’igitecyerezo, Ikinyamakuru The Daily Telegraph yongeye kubyutsa icyo gihuha, noneho cyavugaga ku mudipulomati w’Umunyarwanda, wakoraga ibikorwa by’ubutasi ku Banyarwanda baba mu gihugu cya Australiya iyo nkuru yise abanyarwanda baba muri Australiya “ abigometse kuri guverinoma” gikomeza cyandika ko Ambasaderi w’uRwanda yari yabateye ubwoba ababwira ko azabiyicira impunzi z’Abanyarwanda , ku mpamvu zitazwi….

Mba narasetse nkiyisoma, ariko kuko nakurikiranye itangazamakuru ry’iburayi imyaka myinshi, nzi yuko iyo biyemeje gutangaza amakuru y’ibinyoma, haba hari icyo bagamije guhisha cyibi. Ni iki?

Ntekereza ko izo ngirwa byigomeke zibumbiye muri RNC, bakaba batangiye kwibasira Abanyarwanda b’inzirakarengane baba mu mahanga. Icyumweru ntikirashira, bamaze kwica Bwana Louis Baziga, wari uhagarariye Abanyarwanda baba muri Mozambique, kubera ko yakundaga igihugu cye cy’uRwanda

Ibyo nibyo Ikinyamakuru Daily Telegraph gishaka gushyira mu bikorwa, mu kuzanzamura akagambane kari karapfuye, nta makuru, nta gihamya, mu rwego rwo kuyobya uburari kubirebana n’agahoma munwa karimo kuba.  mu biri kuba.

Nyakwigendera Baziga siwe ubanje kwicwa n’abantu bafite imyumvire nk’iya FDLRL , bibasira Abanyarwanda b’inzirakarengane baba mu mahanga, bakikingiwe ikibaba n’itangazamakuru ry’Iburayi. Ku wa 12 Ukwakira 2012, Theogene Turatsinze undi mucuruzi w’umukire, wari n’intiti, kandi wari umunyamuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique basanze yapfuye anizwe.

Kuri izo mfu uko ari ebyeri, nta muntu numwe wari wabiryozwa-ariko igitangaje nuko nta gitangazamakuru cy’Iburayi cyari cyabitangaza. Batinya ko byavuguruza inkuru bamaze igihe batangaza imyaka n’imyaniko, bityo bakibasira uRwanda kuva mu mpande zose z’isi, byose kuri Kagame n’uRwanda.

Ikibazo badashobora gusubiza ni: Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayirwanya,  ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo bayo?

Kuba yarabaye muri Afurika y’Epfo na Mozambique, nzi ko abanyamuryango ba RNC bakorana n’itangazamakuru n’inzego z’umutekano, mu rwego rwo kwibasira Abadipulomati b’Abanyarwanda, abanyeshuri,  abacuruzi n’abandi banyarwanda baba mu mahanga. Kuri bo, niba utabaye umunyamuryango wabo cyangwa se uri intasi ya Kagame. Ntiwaba ukunda igihugu cyawe na guverinoma ngo ujye kuba mu mahanga.

Hanze y’uRwanda biroroshye kuba umujenosidedri urimo gushaka ubuhungiro, cyangwa se umuntu uvuga nabi uRwanda, kurusha ko wakwiyita uwacitse ku icumu rya Jenoside. Bisa nkaho inzego zose zihuza imbaraga mu kukurwanya .

Ikinyamakuru cyubashywe nka Daily Telegraph cyiribasira Abanyarwanda baba muri Austaraliya, kubera gusa ko banze kwifatanya n’abanga uRwanda. Muri Uganda, Abanyarwanda bakunze kabahitishamo kuba abanyamuryango ba RNC cyangwa se gufungwa batagezwa imbere y’ubutabera.

Mu gihugu cy’uBufaransa, inshuti yanjye Ngirinshuti, wacitse ku icumu rya Jenoside, banze kumuha ubwenegihugu kandi  amaze yo imyaka cuminirindwi muri icyo gihugu cy’iburayi. Inzego z’iperereza z’uBufaransa zamureze ko  ari intasi, kuko yari umunyamuryango w’Ishyirahamwe ry’Abacitse ku icumu rya Jenoside, kandi akaba atanga Kagame.

Iyo usubije amaso inyuma, itangazamakuru ry’Iburayi ntiryigeze rihwema muri iyi  myaka 25 ishize: ryibanda ku bicanyi, aho kwita ku bacitse ku icumu, no guhishira ubwicanyi bukorerwa inzirakarengane z’Abanyarwanda, ahubwo rigahora rigereka ibirego kuri Guverinoma y’uRwanda.

Ubu, Ngirinshuti yagarutse imuhira, aho akora nk’avoka w’ikigo cy’ubwishingizi. Ntacyo abaye.

Src: The New Times

2019-09-03
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Museveni yasezeranije abanyabyaha ko bagiye kujya bicwa bamanitswe

Uganda: Museveni yasezeranije abanyabyaha ko bagiye kujya bicwa bamanitswe

Editorial 19 Jan 2018
#Tora FPR : …..iziko aho iri bushakire  irabwiyunyuguza. “Intare” ntikunda kwanduranya – Kagame

#Tora FPR : …..iziko aho iri bushakire irabwiyunyuguza. “Intare” ntikunda kwanduranya – Kagame

Editorial 23 Aug 2018
Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Editorial 14 Jun 2019
Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi yatawe muri yombi azira agahimbazamusyi k’ikipe yari muri CAN 2019  

Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi yatawe muri yombi azira agahimbazamusyi k’ikipe yari muri CAN 2019  

Editorial 10 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yasubije Ambasaderi wa Uganda imodoka ebyiri na moto imwe byibwe
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yasubije Ambasaderi wa Uganda imodoka ebyiri na moto imwe byibwe

Editorial 24 Jan 2017
Mpayimana yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Kagame wesheje umuhigo
Mu Rwanda

Mpayimana yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Kagame wesheje umuhigo

Editorial 05 Aug 2017
Ubutegetsi bwa Tshisekedi burategura umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila na Moïse Katumbi, ngo batazamutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu
Amakuru

Ubutegetsi bwa Tshisekedi burategura umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila na Moïse Katumbi, ngo batazamutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu

Editorial 03 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru