Abagize umuryango wa Joshua Nteireho Rushegyera bigaragambije banga gushyingura uyu musore uherutse kuraswa ari kumwe n’umugore byavuzwe cyane ko ari Umunyarwandakazi, Marina Tumukunde.
Uku kwigaragambya kuraturuka ku kutumvikana hagati y’imiryango yombi ababyeyi ba nyakwigendera bavukamo.
Abo kwa se umubyara, banze icyemezo cyo kumushyingura ahitwa Kazo (kwa ba nyirarume) kuko bifuzaga ko yashyingurwa ahitwa Rwenjeru mu Karere ka Bushenyi.
Bavuga ko kumushyingura Kazo bihabanye n’umuco w’abasekuruza ndetse ko ari n’ikimwaro ku bwoko (clan) yo kwa Se.
Uhagarariye umuryango wa Rushegyera witwa Martin Rushegera, mu itangazo yashyize hanze yagize ati ” Twe nk’umuryango, twari tuzi ko tuzagushyingura Kasahari, hafi y’aho mama wawe ashyinguwe cyangwa se Rwenjeru muri Bushenyi, iruhande rw’imva ya so. Tubabajwe n’uko abakomeye bo kwa nyoko, banze bakagushyingura kwa ba nyokorome, ibintu bihabanye n’umuco n’amateka y’igisekuru cyacu.”
Yakomeje ati ” Iki ni igisebo ku muryango wa Rushegyera, abantu ba Kashari, Rwenjeru na Busenyi yose.”
N’ubwo batitabiriye umuhango wo gushyingura Joshua Nteireho, abanyamurayngo bavuze ko bababajwe n’urupfu rw’umwana wabo akaba n’umuvandimwe. Bati ” Ntituzakwibagirwa, uzahora mu mitima yacu.”
Kuri ubu,iperereza riravuga ko umuntu warashe Tumukunde na Nteireho yari kumwe nabo mu modoka.