• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda : Umuryango wa Nteireho wicanwe n’uwiswe Umunyarwandakazi wigaragambije, banga kumushyingura

Uganda : Umuryango wa Nteireho wicanwe n’uwiswe Umunyarwandakazi wigaragambije, banga kumushyingura

Editorial 07 Sep 2019 HIRYA NO HINO, ITOHOZA

Abagize umuryango wa Joshua Nteireho Rushegyera bigaragambije banga gushyingura uyu musore uherutse kuraswa ari kumwe n’umugore byavuzwe cyane ko ari Umunyarwandakazi,  Marina Tumukunde.

Uku kwigaragambya kuraturuka ku kutumvikana hagati y’imiryango yombi ababyeyi  ba nyakwigendera bavukamo.

Abo kwa se umubyara, banze icyemezo cyo kumushyingura ahitwa Kazo (kwa  ba nyirarume) kuko bifuzaga ko yashyingurwa ahitwa Rwenjeru mu Karere ka Bushenyi.

Bavuga ko kumushyingura Kazo bihabanye n’umuco w’abasekuruza ndetse ko ari n’ikimwaro ku bwoko (clan) yo kwa Se.

Uhagarariye umuryango wa Rushegyera witwa Martin Rushegera, mu itangazo yashyize hanze yagize ati ”  Twe nk’umuryango, twari tuzi ko tuzagushyingura Kasahari, hafi y’aho mama wawe ashyinguwe cyangwa se Rwenjeru muri Bushenyi, iruhande rw’imva ya so. Tubabajwe n’uko abakomeye bo kwa nyoko, banze bakagushyingura kwa ba nyokorome, ibintu bihabanye n’umuco n’amateka y’igisekuru cyacu.”

Yakomeje ati ” Iki ni igisebo ku muryango wa Rushegyera, abantu ba Kashari,  Rwenjeru na Busenyi yose.”

N’ubwo batitabiriye umuhango wo gushyingura Joshua Nteireho, abanyamurayngo bavuze ko bababajwe n’urupfu rw’umwana wabo akaba n’umuvandimwe. Bati ” Ntituzakwibagirwa, uzahora mu mitima yacu.”

Kuri ubu,iperereza riravuga ko umuntu warashe Tumukunde na Nteireho yari kumwe nabo mu modoka.

Kugeza ubu hamaze gufatwa umupolisi witwa Davis Taremwa, bivugwa ko yari mu modoka imwe na ba nyakwigendera. Iperereza riracyakomeje.

Kurundi ruhande, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Rtd. Maj. Gen. Frank Mugambage yabeshyuje amakuru avuga ko umukobwa witwa Florence Kamukazi warasiwe Entebbe muri Kampala ari Umunyarwanda.

Ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko uyu mugore warasanwe n’umurinzi we, Ruhegyera.

Ambasaderi Mugambage yabwiye The New Times ko aya makuru yatangajwe n’ikinyamakuru The New Vision, avuga ko umukobwa warashwe mu ijoro ryo kuwa Kane w’iki cyumweru ari propaganda ya Leta ya Uganda yo guhimba imyirondoro igamije gusebya leta y’u Rwanda.

Yagize ati “Twagerageje gushaka amakuru.Icyo twamenye nuko ari umunya Uganda nubwo hari propaganda yakozwe n’ibitangazamakuru ivuga ko ari umunyarwanda.”

Byavumbuwe ko uyu mugore wishwe ari Merina Tumukunde w’imyaka 37 ndetse ngo akomoka mu Karere ka Mbarara.Uyu mugore yarashwe ari kumwe n’umugabo umurinda.

Ibi binyoma bigamije gushotora u Rwanda byakwirakwijwe mu binyamakuru hafi ya byose byo muri Uganda ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Iyi nkuru yo kuvuga ko umunyarwanda yarasiwe muri Uganda yari igamije kwambika isura mbi u Rwanda no gushyira izina ryabwo muri ubu bwicanyi.

2019-09-07
Editorial

IZINDI NKURU

Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano

Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano

Editorial 16 Mar 2017
Haïti : Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda

Haïti : Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda

Editorial 31 Oct 2017
Magaly Pearl, Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda yambitswe impeta n’umunyamerika

Magaly Pearl, Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda yambitswe impeta n’umunyamerika

Editorial 22 Dec 2018
Amakimbirane yadutse mu Ishyaka Ishema rya  Padiri Tomas Nahimana

Amakimbirane yadutse mu Ishyaka Ishema rya Padiri Tomas Nahimana

Editorial 13 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame  yageze  i Maputo muri Mozambique
Mu Rwanda

Perezida Kagame yageze i Maputo muri Mozambique

Editorial 24 Oct 2016
Umukandida Perezida muri Uganda ariyama Abanyarwanda n’Abatanzania
Mu Rwanda

Umukandida Perezida muri Uganda ariyama Abanyarwanda n’Abatanzania

Editorial 12 Feb 2016
Ivan Minnaert yirukanwe, babiri bari bamwungirije barahagarikwa
IMIKINO

Ivan Minnaert yirukanwe, babiri bari bamwungirije barahagarikwa

Editorial 12 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru