Nyuma yaho leta y’ubwongereza itangarije amafaranga y’umurengera (asaga miliyari esheshatu mu manyarwanda) , itanga k’urubanza ruregwamo abanyarwanda batanu bashinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi; abongereza bakomeje kwinubira ayo mafaranga ava mu misoro yabo atangwa kuri abo bajenosideri mu iburanishwa ry’urwo rubanza.
Abo banyarwanda ni abajenosideri batanu aribo Bajinya Vincent w’imyaka 57 y’amavuko, Celestin Ugirashebuja wa 65, Munyaneza Charles wa 61, Nteziryayo Emmanuel wa 56 na Mutabaruka Celestin wa 61, bose bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze guhabwa ubufasha bungana na miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda aho babarizwa mu Bwongereza.
Aba bose uko ari batanu bafite ubuhungiro mu Bwongereza. Ubu bufasha babuhabwa byemewe n’amategeko mu mafaranga aturuka mu misoro y’igihugu nk’uko biri mu ngengo y’imari.
U Rwanda rumaze imyaka irenga 10 rusaba Ubwongereza kubohereza mu Rwanda ngo baburanishwe.
Muri 2018, Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnson yaganiriye n’ikinyamakuru The Times. Yibajije ukuntu u Rwanda rwakwima aba bagabo ubutabera kandi hari aboherejwe n’ibindi bihugu nka Canada, Sweden na USA bakabubona. Yavuze ko Ubwongereza bwitwara nk’aho ari icumbi ry’abanyabyaha basize bahekuye u Rwanda.
Bose uko ari batanu bashinjwa ibyaha byo gutegura jenoside ndetse no kuyishyira mu bikorwa ariko barabihakana. Amafaranga bahabwa abafasha mu manza zitandukanye baburana.
Dr Vincent Bajinya ubu ni umuganga, akaba akorera mu mugi wa Londres. Muri iki gihugu azwi ku izina rya Vincent Brown. Avugwaho kwitabira inama zacuraga umugambi wo kwica Abatutsi, akaba n’umwe mu bayoboye Interahamwe mu gushyira mu bikorwa uyu mugambi.
Mutabaruka Celestin ubu akora akazi k’Ubushumba (Pasteur) mu itorero rya Community Church mu mugi wa Khent naho Ugirashebuja Celestin, Munyaneza Charles na Nteziryayo Emmanuel bari Ababurugumesitiri, bakaba bashinjwa gutegura no kuyobora ishyirwamubikorwa rya Jenoside.