• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abongereza barinubira leta yabo isesagura amafaranga menshi ku ba jenosideri batanu bahaburanishirizwa

Abongereza barinubira leta yabo isesagura amafaranga menshi ku ba jenosideri batanu bahaburanishirizwa

Editorial 10 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma yaho leta y’ubwongereza itangarije amafaranga y’umurengera (asaga miliyari esheshatu mu manyarwanda) , itanga k’urubanza ruregwamo abanyarwanda  batanu bashinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi; abongereza bakomeje kwinubira ayo mafaranga ava mu misoro yabo atangwa kuri abo bajenosideri mu iburanishwa ry’urwo rubanza.

Abo banyarwanda ni abajenosideri batanu aribo Bajinya Vincent w’imyaka 57 y’amavuko, Celestin Ugirashebuja wa 65, Munyaneza Charles wa 61, Nteziryayo Emmanuel wa 56 na Mutabaruka Celestin wa 61, bose bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze guhabwa ubufasha bungana na miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda aho babarizwa mu Bwongereza.

Aba bose uko ari batanu bafite ubuhungiro mu Bwongereza. Ubu bufasha babuhabwa byemewe n’amategeko mu mafaranga aturuka mu misoro y’igihugu nk’uko biri mu ngengo y’imari.

U Rwanda rumaze imyaka irenga 10 rusaba Ubwongereza kubohereza mu Rwanda ngo baburanishwe.

Muri 2018, Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnson yaganiriye n’ikinyamakuru The Times. Yibajije ukuntu u Rwanda rwakwima aba bagabo ubutabera kandi hari aboherejwe n’ibindi bihugu nka Canada, Sweden na USA bakabubona. Yavuze ko Ubwongereza bwitwara nk’aho ari icumbi ry’abanyabyaha basize bahekuye u Rwanda.

Bose uko ari batanu bashinjwa ibyaha byo gutegura jenoside ndetse no kuyishyira mu bikorwa ariko barabihakana. Amafaranga bahabwa abafasha mu manza zitandukanye baburana.

Dr Vincent Bajinya ubu ni umuganga, akaba akorera mu mugi wa Londres. Muri iki gihugu azwi ku izina rya Vincent Brown. Avugwaho kwitabira inama zacuraga umugambi wo kwica Abatutsi, akaba n’umwe mu bayoboye Interahamwe mu gushyira mu bikorwa uyu mugambi.

Mutabaruka Celestin ubu akora akazi k’Ubushumba (Pasteur) mu itorero rya Community Church mu mugi wa Khent naho Ugirashebuja Celestin, Munyaneza Charles na Nteziryayo Emmanuel bari Ababurugumesitiri, bakaba bashinjwa gutegura no kuyobora ishyirwamubikorwa rya Jenoside.

2019-09-10
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Rusesabagina yaciye mu ryahumye Uwitwa Shokare Nakpodia ufite foundation yitwa Dream Week, amugira umutumirwa

Uko Rusesabagina yaciye mu ryahumye Uwitwa Shokare Nakpodia ufite foundation yitwa Dream Week, amugira umutumirwa

Editorial 10 Jan 2020
“ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.” – Rugema Kayumba

“ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.” – Rugema Kayumba

Editorial 15 Jan 2019
Kayumba uhunahuna muri Kongo kuva muri 2010 ubanza icyo ashaka yarakibonye

Kayumba uhunahuna muri Kongo kuva muri 2010 ubanza icyo ashaka yarakibonye

Editorial 07 Jul 2019
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu, yabayemo impinduka nyinshi

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu, yabayemo impinduka nyinshi

Editorial 04 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umujenosideri Pierre Kayondo wari wihishe mu Bufaransa imyaka myinshi yatangiye gukorwaho iperereza riganisha kumuta muri yombi
Amakuru

Umujenosideri Pierre Kayondo wari wihishe mu Bufaransa imyaka myinshi yatangiye gukorwaho iperereza riganisha kumuta muri yombi

Editorial 30 Oct 2021
FDLR  igeze mu marembera
Mu Rwanda

FDLR igeze mu marembera

Editorial 16 May 2016
Gilbert Mwenedata, Mpemukendamuke, Umunyaburiganya Wahunze U Rwanda, Ubu Niwe Muzindaro w’Abarutuka!
INKURU NYAMUKURU

Gilbert Mwenedata, Mpemukendamuke, Umunyaburiganya Wahunze U Rwanda, Ubu Niwe Muzindaro w’Abarutuka!

Editorial 26 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru