Umushakashatsi Tom Ndahiro aribaza ati : “Ni nde waroze bamwe mu Banyarwanda bari barize bagatiza umurindi umugambi wa Jenoside”?
Igihe cyose utekereje aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’Inkotanyi ikibazo cy’uruhare rw’Abanyarwanda bize gikwiye kugarukwaho.
Ati :“ Nyuma yo gusoma inyandiko nagaragazagamo igwingira ry’uwitwa Dr. Innocent Biruka, hari uwambajije ati “Ni nde waroze bamwe mu Banyarwanda bize, aho kuba igisubizo cy’umuryango Nyarwanda bagahinduka ikibazo?”
Yatangiye ampa ingero ahereye mu mwaka wa 1957 agira ati “Abanyarwanda bitwa ko bari barize icyo gihe kurusha abandi nibo bahimbye banatangaza icyiswe ‘Manifeste de Bahutu.”
Iyi nyandiko ikaba ari yo yabaye inkingi y’ingengabitekerezo y’irondabwoko n’ivangura mu Rwanda. Abasinye iyo nyandiko ni na bo soko y’ibitekerezo byabaye ishingiro rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe bitandukanye bigasozwa n’iyakozwe mu 1994.
Abahanga muri Jenoside
Abo mu myaka ya mbere y’ubwigenge, ni bo bahaye urugero ba Dr. Sindikubwabo Théodore, Dr. Ferdinand Nahimana, Dr. Léon Mugesera, Dr. Mathieu Ngirumpatse, Prof. Bernard Mutwewingabo n’umugore we, Dr. Ignace Murwanashaka, Musenyeri Focas Nikwigize, Musenyeri Augustin Misago, Padiri Anastase Seromba, Dr. Gerard Ntakirutimana, Dr. Innocent Butare, Dr. Eugène Rwamucyo, Prof. Maniragaba Baributsa, Charles Ndereyehe n’abandi benshi bakomeje umugambi n’ibitekerezo bya Jenoside.
Benshi muri bo inyandiko n’imvugo byabo bisebya amashuri bize kurusha kuyahesha agaciro. Ari nabyo nita kugwingira mu mitekerereze n’imyumvire. Umuntu wiyubaha, agakubitiraho kuba yarize, yirinda kubeshya no gukabya, cyane cyane mu nyandiko. N’ubwo waba wanga umuntu cyangwa ubutegetsi ute, ugomba kwirinda gushyira izina ku nyandiko uzi ko itazaguhesha ikuzo n’icyubahiro mu mateka.
Uretse n’abateguye Jenoside hari ingero zindi za vuba usoma wakwibaza ko aba bantu bamaze igihe mu mashuri ukumva barataye igihe. Muri abo Banyarwanda, cyane iyo amaze kwambara umwambaro wanditseho “abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda” bita OPOZISIYO, kuvuga ibintu bifite ireme birarangira.
Ugira utya ugasanga Dr. David Himbara cyangwa Kayumba Nyamwasa bamara icyumweru barabaye kanwa kabi kabika abakiriho. Iyo ubonye umuntu amara ibyumweru avuga ngo kanaka yarapfuye arozwe, kanaka arafunzwe kandi ari aho yishyira akizana, ni uko igwingira ry’imitekerereze n’imyumvire biba bigeze kure. Nta politiki yo kwica abakiriho, ngo ni uko wanga ubutegetsi.
Nasomye inyandiko ya Dr. Théogène Rudasingwa yo ku wa 31 Nyakanga 2019 bintera kwibaza niba ari uwo nzi wakoreye Leta y’u Rwanda nyuma ya Jenoside. Birenze igwingira ntekereza. Birimo gushanyarara nyuma yo kugwingira.
Hari aho Rudasingwa avuga ko abayobozi ba Leta za ba Perezida Gregoire Kayibanda, Juvénal Habyarimana na Théodore Sindikubwabo bari intungane mu myifatire kurusha Leta iyoborwa na Perezida Paul Kagame. Ibi ni bya bindi mu Kinyarwanda babaza ngo, utagera ntagereranya?
Igisobanuro cyonyine cyumvikana ni uko Rudasingwa yaba yarataye ubwenge (coma) igihe kinini akaba atacyibuka aho u Rwanda rwari ruri mbere y’ubutegetsi buriho ubu, ntanamenye n’aho igihugu kigeze.
Rudasingwa Théogène yarezwe na nyina wapfakajwe na PARMEHUTU. Ibyo ari byo byose umubyeyi we wamureze ari wenyine, mu buzima bukomeye, yamusobanuriye impamvu nta se agira.
Nzi neza ko nyina yamusobanuriye impamvu bari mu mahanga aho kuba mu Rwanda. Ibyo bikaba ari nabyo byatumye asanga Inkotanyi zimaze kujya ku rugamba n’ubwo yazirwanyaga mbere kubera amaco y’inda. Ni iyo nda nini ikimuyobora ahabi.
Ibyo bitekerezo bishimagiza abakoze u Rwanda mu nda, si iby’ubu. Biri no mu nyandiko ndende y’impapuro 60 yiswe ‘Rwanda Briefing’. Yashyizwe ahagaragara muri Kanama 2010. Abayanditse ni abagabo bane bigeze gukomera cyane mu Rwanda. Abo ni Gerard Gahima na murumuna we Théogène Rudasingwa. Abandi ni Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya.
Iby’iyo nyandiko nagize icyo mbivugaho mu nyandiko yasohotse ku itariki ya 13 Nzeri 2010. Ni inyandiko isa n’iyanditswe na ba “Dogiteri” Ferdinand Nahimana cyangwa Léon Mugesera cyangwa Ingabire Victoire Umuhoza. Yuzuyemo guhakana no gupfobya Jenoside no gushimagiza abakoze icyo cyaha. Iyo ‘Rwanda Briefing’ ikubiyemo ibitekerezo ba nyirayo basubiramo na n’ubu.
Muri abo bane bayanditse, uretse Rudasingwa, bize amategeko. Umuntu wize amategeko akanubaha uwo mwuga, yirinda kuvuga ibintu bizamukurikirana ubuzima bwe bwose. Ntabwo waba utaragwingiye mu mitekerereze n’imyumvire ngo utinyuke kuvuga ko uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bwubahirizwaga cyane mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Prof. Charles Kambanda ni umwe mu Banyarwanda bitwa ko bize ahagije. Kambanda yigisha amategeko muri imwe muri za Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo usomye ibyo yandika cyangwa ukumva ibyo avuga, wakwibuka ko ari umwarimu wigisha amategeko ugasanga abo yigisha baragowe cyangwa se batajya basoma ibyo yandika ku Rwanda.
Ntabwo waba uzi amategeko ukavuga ko “mu rwego rw’amategeko” nta cyemeza ko mu Rwanda nta Jenoside yigeze ikorerwa Abatutsi. Ari ibyemezo by’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Amahoro ku Isi, ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR), bemeje ku buryo budasubirwaho ko icyo cyaha cyakozwe banavuga abagikorewe abo ari bo.
Dr. Léon Mugesera cyangwa Ferdinand Nahimana bavuze nk’ibyo Prof. Kambanda avuga, umuntu yabyumva kubera ko bo nta kinegu n’icyangiro batinya ku bijyanye na Jenoside bahamijwe n’inkiko. Kuba yareruye nka bo ni uko bahuje mu mitekerereze yagwingiye mu mitwe y’abaminuje mu mashuri.
Uyu Kambanda kimwe na Himbara na Kayumba babaye imbitsi z’abakiriho. Uri umwarimu wa kaminuza cyangwa undi wese wiha agaciro, wirinda icyo ari cyo cyose cyatuma izina ryawe ryandura.
Hari abajenosideri bize amashuri menshi bashakaga abantu batagira icyo batakaza bakabakoresha amakosa. Ni ibintu bizwi ko hari ibinyamakuru byenyegeje urwango rwa jenoside, abagaragara atari ba nyirabyo. Abandika bakaba ari abadozi b’inkweto nka Hassan Ngeze wayoboraga Kangura, cyangwa abaplanto nka Bernard Hategekimana alias Mukingo wayoboraga icyitwa Kamarampaka.
Himbara ni nka Mukingo
Ubu Himbara na Kambanda babaye ba Hassan Ngeze na Bernard Mukingo kubera kumva ko ari bwo buryo bwabafasha kubaho no kwitwa ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Bamwe ababakoresha nka Ayabatwa Rujugiro ukoresha Himbara ni we Joseph Nzirorera wa Bernard Mukingo cyangwa Koloneli Anatole Nsengiyumva wa Hassan Ngeze.
Abatangaga amafaranga yo kwandika bakanatanga n’umurongo ugenderwaho, babaga banafite ubwenge bw’ubugome bubibutsa ko ibirimo bikorwa bishobora kuzabakurikirana.
Iyo Dr. Théodore Sindikubwabo na Jean Kambanda baza kuba bataragwingiye, ntibari kwemera kuba Perezida na Minisitiri w’Intebe ba Guverinoma y’abicanyi yari yaratekerejwe n’abarimo Koloneri Théoneste Bagosora n’abo mu KAZU. Bageze mu mahanga babatera ishoti basigara bimyiza imoso kugeza ubwo Sindikubwabo bamwiyiciye aho kubarushya bamuhungana.
N’aba ba Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Théogène Rudasingwa na mukuru we Gerard Gahima, iyo baza kuba bataragwingiye mu mitekerereze n’imyumvire bari kwirinda kwandika inyandiko nka ‘Rwanda Briefing’ izabakurikirana mu mateka yabo bose.
Ni iryo gwingira ryanatumye Kayumba na Rudasingwa bibeshya ko nibabeshyera Perezida Kagame urupfu rwa Juvénal Habyarimana bizabaha amanota. Aho kuyabaha, byarabasuzuguje bidasubirwaho.
Ni n’iryo gwingira ryabateye kwibeshya ko bashobora kurwanya Leta y’u Rwanda bakayikuraho. Ntabwo waba warabaye Inkotanyi, uzi amateka y’iz’Amarere, ngo wumve ko wahungabanya u Rwanda uko wishakiye.
Igwingira rizana byinshi harimo kubuza urifite kwibuka ibidakwiye kwibagirana. Ibyo gusingiza abakoze Jenoside byavuye mu barokotse Jenoside ya mbere 1959-64, ubu bigeze mu barokotse iyo mu 1994 nakomojeho ubushize. Ni aho mvuga bamwe muri bo bafite imitekerereze icuramye.