Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC nyuma y’aho ingabo za Kayumba zitikiriye muri Congo. Uko Kayumba yashatse gusenya RPF aca amacakubiri mu banyamuryango ndetse no mu gisilikare ntayabigeraho ninako ashenye RNC yatangiranye na Col. Patrick Karegeya, Rudasingwa Theogene na mukuruwe Gerald Gahima.
Bombori- bombori, amacakubiri, inda nini no kwishishanya, byongeye kuvukamo ibice bibiri muri Rwanda National Congress [RNC]. Igice cya mbere kigizwe na Kayumba Nyamwasa na Frank Ntwali [ muramu we] na Rachid.
Ikindi gice cya kabiri kigizwe na Jean Paul Turayishimye, Major Micombero na Ben Rutabana, ibi bice byombi birarebana ay’ingwe, bishinjanya kwicisha abasilikare muri Congo, politiki ya munyangire, kurema udutsiko, Inda nini n’amacakuribi ashingiye ku moko ndetse no kwigwizaho ibyagenewe gutunga igisilikare muri Congo ku buryo byatumye izi ngabo zihatikirira nyuma yo gucikamo ibice bibiri.
Aya macakubiri yongeye kwaduka muri RNC , aje akurikira ayabaye hagati ya Dr Théogene Rudasingwa, uri mu bashinze RNC ndetse akaba yari asanzwe aribereye umuhuzabikorwa, waje kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa, ku buryo yahise ashinga igice gishya yise ‘New RNC’ [Ihuriro Nyarwanda Rishya] ryaje kuvamo ISHAKWE,afatanyije na Joseph Ngarambe wari usanzwe ari umugenzuzi mukuru wa RNCna Jonathan Musonera wari usanzwe ari umwe mu bakomiseri icyenda ba RNC .
Abandi bitandukanije na Kayumba ni Nsabimana Calixte Sankara waje gutabwa muri yombi akaba afungiye mu Rwanda na Noble Marara washinze irye shyaka, abo bose bakaba barega Gen. Kayumba, amacakubiri no kwigwizaho inkunga akura mu mpunzi z’abanyarwanda abeshya kuzacyura kungufu andi agatangwa na Rujugiro Tribert.
Iyi miyoborere mibi, amacakubiri na politiki ya munyagire niyo yatumye ingabo za Kayumba zitikirira muri Congo nyuma yo gucikamo ibice bibiri. Igice kimwe kiyobowe na Karemera cyasigaranye n’Abanyamulenge nyuma yo gusubiranamo, ikindi gice kijyana na Major (rtd) Habib Madhatiru, wari wungirijwe na Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles.
Igice kinini k’Ingabo za Kayumba giheruka gutikirira muri Congo, nyuma yaho Major (rtd) Habib Madhatiru, wari uziyoboye yafatwaga mpiri nyuma yo kurasirwa mu gitero k’ingabo za FARDC. Naho Captain (rtd) Sibomana “Sibo” wari umwungirije yaje gupfana n’ingabo ze zose ubwo bahungaga bava mu Minembwe berekeza mu burasirazuba bwa Congo bagana I Rutshuru bajya kwivanga na FDLR, RUD-Urunana na FPP imitwe y’inyeshyamba yegereye Uganda. Kuko Uganda yari yabemereye ubufasha nyuma yo kwimwa inzira na Tanzania. Ndetse iki kibazo kikaba cyarakuruye amakimbirahe hagati ya Uganda, Tanzania n’Uburundi. Iki gitero kiswe n’abasesenguzi ” igihano cy’urupfu kuri Kayumba Nyamwasa”.
Major (rtd) Habib Madhatiru, uri mu Rwanda, avuga ko Kayumba, ariwe wabamarishije we na bagenzi be, ubwo yababwiraga ko ari gukemura ikibazo cy’inzira afatanije na Uganda, ariko byamara kubakomerana, akaza kubabwira ko bakwiye kwiyaranja nk’abasilikare. Avuga ko abenshi bapfiriye muri Congo, ari abanyarwanda yashutse, ababeshya ibitangaza, nyuma abashora muri Congo ntabufasha, nta miti muri ako kaga barimo k’inzara n’inyota no kutagira icyo kwambara mu misozi ya Minembwe, ni nako Kayumba na muramu we Ntwali Frank , bakomezaga gushuka abandi bantu, abo ni abanyarwanda bakurwaga mu nkambi z’impunzi muri Uganda, Mozambike, Marawi, Zimbabwe na Afrika y’Epfo abo bose batikiriye muri Congo.
Avuga ko Kayumba akomeje ibi bikorwa bye byo gutwara abantu muri Congo afatanije na CMI ya Museveni, no kwinjiza abantu benshi mu gisilikare ke, abo ni Abanyarwanda bashimutirwa muri Uganda bitwa intasi z’u Rwanda, bahatirwa kujya mu gisilikare cya RNC, nyuma yo gukurwa muri gereza za CMI, hirya no hino muri Uganda, bapakirwa amamodoka abajyana muri Congo banyuze Mabarara.