Muri iki gitondo haramutse amakuru avuga urupfu rwa General Sylvestre Mudacumura Umugaba Mukuru w’ikirenga w’ingabo za FDLR zizwi nka FOCA. Mudacumura yarashwe n’ingabo za Congo FARDC muri iki gitondo mu masaha ya saa kumi nimwe. Iki ni ikimenyetso ko abakongomani bamaze imyaka 25 bicwa, basahurwa bagafatwa ku ngufu na FDLR baba bagiye kubona agahenge.
Sylvestre Mudacumura mu gihe cya Jenoside yari yungirije umukuru w’Ingabo zarindaga Perezida Habyarimana zari ziwi nk’abajepe. Yarangije mu ishuri rikuru rya gisirikari ryitwaga ESM nyuma akomereza mu budage aho ya maze imyaka ibiri
Umuryango wa Mudacumura uba mu budage, aho wagezeyo ufashijwe na Callixte Mbarushimana wari Perezida wa FDLR wabaga no muri icyo gihugu.
Mudacumura yari ayoboye ingabo za Ex FAR zabaga Kamina, zafashije mu kurwana n’umutwe wa RCD nyuma yaho Abanyamulenge n’Abatutsi muri rusange bishwe n’ingabo za Laurent Desire Kabila maze bagashinga umutwe wa RCD.
FDLR yashinzwe muri 2000, ariko muri 2003 hatangiye kuzamo amacakubiri ubwo bamwe mu basirikari batagize uruhare muri Jenoside bashakaga gutaha bayobowe na Col Jean Baptiste Kanyandekwe noneho Mudacumiura akoresha umunsi mukuru aramutumira bamuha uburozi.
Muri 2009, Urukiko Mpanabyaha ICC rwari rwarashyizeho impapuro zita muri yombi Mudacumura kubera uruhare rwa FDLR mu kwica abakongomani. Usibye ICC, Leta y’Amerika yari yamushyiriyeho igihano cyo gufatira imitungo naho Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku isi kamushyiriyeho ibihano bimubuza kujya mu bindi bihugu.
Mudacumura ni muramu wa Lt Col Edmond Ngarambe wari umuvugizi wa FDLR akaba yarafashwe mugihe cya Operation Umoja Wetu.