Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yahakanye amakuru y’uko Ingabo z’u Rwanda ziri mu gihugu cye ndetse ko zagize n’uruhare mu gitero cyahitanye uwari Umuyobozi wa FDLR, Sylvestre Mudacumura.
Mu ijoro rishyira ku wa 18 Nzeri, nibwo Mudacumura yishwe n’Ingabo za FARDC.
Nk’uko ingabo za FARDC zabitangaje, Lt Gen Mudacumura yishwe mu rugamba rukomeye yagabweho n’abasirikare badasanzwe, yicanwa n’abandi barwanyi bari kumwe.
Amakuru ahamya ko ubwo FARDC yagwaga gitumo Gen Mudacumura, yicanwe n’abandi basirikare bari ibyegera bye barimo Col Serge, Col Soso Sixbert, uwari ushinzwe kumurinda akaba n’Umunyamabanga we Maj Gaspard n’abandi. Hafashwe kandi abarwanyi 15.
Nyuma y’iki gitero, ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amakuru avuga ko FARDC yaba yafashijwe n’Ingabo z’u Rwanda mu kwivugana uyu wari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba, ariko impande zombi zabyamaganiye kure.
Mu kiganiro Tshisekedi yagiranye n’ibinyamakuru TV5 na Le Monde, yavuze ko nta Ngabo z’u Rwanda ziri muri RDC gusa ashimangira ko ibihugu byombi bihana amakuru agendanye n’iperereza.
Ati “Habe na gato. Gusa ni ukuri ko duhanahana amakuru y’iperereza. Mu ntangiriro ya manda yanjye, naganiriye na bagenzi banjye bo mu Rwanda, Uganda n’u Burundi ku kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa RDC. Mu gihe ndi mu mwanya mwiza w’ibikorwa bihuriweho, nta mpamvu yo kudatanga ubwo burenganzira ku butaka bwacu.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, nawe aherutse kubwira Radio BBC ko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri RDC.
Perezida Tshisekedi yari aherutse kuvuga ko umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu urimo kuganirwaho na Monusco n’ibihugu by’ibituranyi birebwa n’ikibazo.
Yabigarutseho mu mpera za Kamena mu ijambo yagejeje ku baturage, aho yashimangiye ko ibibazo by’umutekano muke muri RDC biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ituruka mu bindi bihugu.
Ni mu gihe ingabo za FARDC zimaze iminsi zicana umuriro ku mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu Ntara ya Ituri, aho zashegeshe bikomeye abarwanyi barimo ab’ihuriro ryiswe ‘P5’ rigizwe n’imitwe yishyize hamwe riyobwe na Kayumba Nyamwasa n’abandi barwanira muri ako gace.
Ibi bitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, byatangijwe mu gitondo cyo ku wa 21 Kamena 2019, bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage.
Ku wa 2 Nyakanga ubwo Perezida Kagame yabazwaga icyo avuga ku magambo ya Tshisekedi yo kwifashisha ibihugu by’ibituranyi muri uru rugamba, yasubije ko ari ibintu bikwiye.
Ati “Twari dutegereje. Nishimiye ko dufite umuntu hariya uvuga ko ashaka gukorana n’abaturanyi mu gukemura iki kibazo kuko kimaze igihe kinini kandi kigira ingaruka kuri Congo, ku baturanyi, kigira ingaruka kuri twese.”
“Nta mpamvu yo gukomeza kwicara n’iki kibazo cyangwa ngo twemere ko cyitambika iterambere twagakwiye kuba tugeraho. Mu by’ukuri nishimiye ko ubwo aribwo buryo Perezida wa RDC ari gutekerezaho.”
Muri Gicurasi, Perezida Kagame yagiye muri RDC avayo we na Tshisekedi na João Lourenço wa Angola bemeranyije imikoranire igamije kugarura umutekano mu karere no kongera ubufatanye mu bukungu.
Akarere k’ibiyaga bigari gakomeje kugarizwa n’ibibazo by’imitwe iteza umutekano muke yiganjemo ikambitse mu mashyamba ya RDC nka FDLR, ADF n’iyindi.