• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rutahizamu akaba na Kapiteni wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara yongereye amasezerano y’imyaka ibiri   |   05 Nov 2026

  • Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye   |   05 Nov 2026

  • Ikipe ya Mukura VS yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunganya na Kigali FC ubusa ku busa   |   03 Nov 2026

  • Rusesabagina si uwo guhabwa mikoro, ahubwo akeneye kwitabwaho n’abaganga   |   03 Nov 2026

  • Rayon Sports yatsinze Marines FC, Police FC yongera kubona intsinzi, Gorilla FC iracyayoboye BK Pro League   |   02 Nov 2026

  • FERWAFA yashyize hanze ibiciro by’amatike yo guherekeza Amavubi muri Mali, umutoza Constantine agaragaza abakinnyi 28 azifashisha   |   02 Nov 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rtd Maj. Mudasiru wari mu ngabo za Kayumba muri RD-Congo na bagenzi be batangiye kuburanishwa

Rtd Maj. Mudasiru wari mu ngabo za Kayumba muri RD-Congo na bagenzi be batangiye kuburanishwa

Ubwanditsi 02 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukwakira 2019, abantu 25 Leta y’u Rwanda ivuga ko ari abo mu mutwe wa RNC batangiye kuburana mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare i Nyamirambo, barimo na Rtd. Maj Habib Mudasiru uherutse kurasirwa mu mirwano mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, akaba yari ayoboye ingabo za Kayumba Nyamwasa zahuye n’uruva gusenya, ubwo zahungaga ziva Minembwe zerekeza Rutshuru ngo zibone uko zivanga na FDLR na RUD-Urunana. Abenshi barimo Cpt. SIBOMANA Charles bita Sibo bakaba barahasize ubuzima.

Ifatwa rya Rtd. Maj Habib Mudasiru ,  ryamenyekanye tariki 28, Kamena, 2019, icyo gihe yagaragaraga afite ibikomere ku kuguru, ndetse amakuru akavuga ko yafashwe akoherezwa mu Rwanda.

 Rtd Maj Habibu Mudasiru nyuma yo kuvurwa ibikomere.

Yarasiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa

Aba ni abandi bari mu bagejejwe imbere y’Urukiko rwa Gisirikare

Umucamanza yabanje kureba ko imyirondoro y’abaregwa yuzuye, maze Mudathiru ari nawe urimo gufatwa nk’uyoboye iri tsinda, avuga ko yavutse mu 1966. Yabajijwe n’umucamanza aho atuye, arasubiza ati ’mu ivuriro.” Nyuma yaje kuvuga ko atuye i Kanombe.

Lt Nsanzimana Patrick we avuka mu Karere ka Nyaruguru, ari naho atuye. Yabwiye urukiko ko yari umushomeri. Harimo na Gatwere Joseph uvuga ko umuryango we uba i Bujumbura, yavutse mu 2001. Afite ubwenegihugu bwa Uganda ari naho yari atuye. Yabwiye Urukiko ko nta kazi yari afite, ndetse nta n’amashuri yize. Harimo kandi Habyarimana Joseph wavutse mu 1979, mu Karere ka Gisagara.

Ngendakumana Vedaste we yavukiye mu Karere ka Gisagara mu 1987, ndetse ngo yari asanzwe ari umudozi. Minani Jean we yavutse mu 1982 akaba ari Umurundi wavukiye muri Komini Kayanza, yari umufundi. Rugamba Hagenimana Viateur we yavukiye mu Karere ka Gicumbi mu 1992.

2019-10-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Ubwanditsi 12 Jun 2025
Imikorere mibi  no kunyereza umutungo wa EAC mu ihurizo ryo guhemba abakozi bayo 

Imikorere mibi  no kunyereza umutungo wa EAC mu ihurizo ryo guhemba abakozi bayo 

Ubwanditsi 08 Jul 2019
Uwakubise Mowzey Radio bikamuviramo urupfu yagejejwe mu rukiko

Uwakubise Mowzey Radio bikamuviramo urupfu yagejejwe mu rukiko

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Patrick Mazimhaka yasezeweho mu cyubahiro

Patrick Mazimhaka yasezeweho mu cyubahiro

Ubwanditsi 30 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya na Sudan y’Epfo bishobora gutuma inteko ya EAC itinda cyane gutangira akazi
Mu Rwanda

Kenya na Sudan y’Epfo bishobora gutuma inteko ya EAC itinda cyane gutangira akazi

Ubwanditsi 08 Jun 2017
1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya
Mu Rwanda

1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya

Ubwanditsi 22 Sep 2017
CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo
Amakuru

CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

Ubwanditsi 05 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru