• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko u Burundi na Uganda byafashije Kayumba Nyamwasa kurema umutwe wa gisirikare muri RDC

Uko u Burundi na Uganda byafashije Kayumba Nyamwasa kurema umutwe wa gisirikare muri RDC

Editorial 03 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira, mu rukiko rwa gisirikare i Nyamirambo hatangiye urubanza ruregwamo abantu 25 bashinjwa ibyaha bitandukanye bishingiye gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC uyoborwa na Faustin Kayumba Nyamwasa n’indi mitwe itemewe.

Abo bantu biganjemo abanyarwanda, bayobowe na Rtd Maj Habib Mudathiru, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwinjira mu mutwe w’ingabo utari ingabo zemewe n’igihugu; ubugambanyi mu cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano n’izindi nzego za leta zo mu mahanga hagambiriwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ibyaha bashinjwa n’ubushinjacyaha, bigaragaza neza uruhare ibihugu by’u Burundi na Uganda byagize mu ishingwa ry’umutwe wa gisirikare ushamikiye ku ihuriro P5 rigizwe n’amashyaka atemewe mu Rwanda nka RNC, FDU Inkingi, PDP Imanzi, PS Imberakuri na Amahoro People’s Congress.

Ibyo ubushinjacyaha bwagaragaje bihuye n’ibyatangajwe n’impuguke za Loni mu mpera z’umwaka ushize, ubwo zasohoraga raporo igaragaza ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari umutwe w’inyeshyamba wa Kayumba Nyamwasa ugamije guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Iyo raporo yavugaga ko Kayumba Nyamwasa afite umutwe w’inyeshyamba zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Uwo mutwe ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gumino, ukaba ukoresha intwaro ziturutse mu Burundi n’ubundi bufasha bavana muri Uganda.

Kayumba yafashijwe gushinga umutwe w’inyeshyamba

Umushinjacyaha yavuze ko Rtd Major Habib Mudathiru yahunze u Rwanda akajya muri Uganda, agezeyo ahurirayo n’uwitwa Maj Robert Higiro wahoze mu ngabo z’u Rwanda akaba umwe mu bagize RNC, amugira inama yo gushaka ibyangombwa by’impunzi kugira ngo abone umutekano.

Ngo ibyangombwa yarabishatse ku manyanga arabibona, ajyanwa kuba mu nkambi y’impunzi iri mu gace ka Arua.

Higiro yaje kugaruka guhura na Mudathiru, amubwira ko yavuganye na Kayumba Nyamwasa uyobora RNC, akamubwira ko bagiye kubaka igisirikare ndetse bamaze kubona ibirindiro muri RDC.

Higiro yafashe Mudathiru amuhuza na Capt Bagumya Apollo muramu wa Kayumba Nyamwasa. Yamuhuje kandi n’uwitwa Sunday Charles (uyu raporo ya Loni yagaragaje ko ari we washakiraga abarwanyi umutwe wa Kayumba ari i Bujumbura) yazanye na Sibo Charles wahoze ari Capt muri RDF.

Bamaze kunoza umugambi, mu 2017 Sibo Charles na Mudathiru batorotse inkambi bagera i Mbarara, bahita bafashwa n’Urwego rw’Iperereza rwa Uganda ngo bagere i Burundi banyuze muri Tanzania, bafashijwe na Capt Johnson ukorera urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) , wabashyize mu modoka afite n’imbunda, bagera ku mupaka wa Tanzania banyuze Kikagati.

Berekeje i Bujumbura barindiwe umutekano, babagejeje i Bujumbura babaha icumbi muri Hotel Transit, ari naho hacumbikirwaga abantu benshi bajya muri RNC.

Nyuma ngo Kayumba Nyamwasa yahamagaye Sibo Charles na Major Mudathiru kuri Skype, ababwira ko mu mwanya babonana n’abayobozi ba Gisirikare mu Burundi, ati “Muvugane bikeya kuko ibyinshi twarabirangije.”

Ngo yababwiye ko bahabwa imbunda n’amasasu, bakerekwa inzira yo gucishamo abasirikare bato b’Abanyarwanda bari i Burundi, n’inzira yo kunyuzamo abarwayi igihe badashoboye kuvurirwa mu nkambi.

Ni nako byagenze kuko mu kanya gato bahuye na Colonel Ignace Sibomana na Major Bertin bari kumwe na Colonel Nyamusaraba, Umunyamulenge uyobora umutwe witwara gisirikare wa Gumino ari na we wahawe kuyobora ingabo za Kayumba.

Mu kiganiro bagiranye, ngo bemeranyije ko imyitozo ya P5 igizwe ahanini n’abanyarwanda, bazajya bakora imyitozo biyitiriye Gumino ya Col Nyamusaraba, mu gihe bazaba babaye benshi bakazabona kujya mu nkambi yabo.

Nyuma y’icyumweru kimwe iyo nama ibaye, ngo Colonel Sibomana na Maj Bertin, bahaye imodoka n’uburinzi igikundi cya Major Mudathiru n’abasirikare bato bari kumwe, babageza ku kiyaga cya Tanganyika, bambukira mu bwato bagera muri RDC. Bagezeyo baje kwakirwa n’abandi basanzweyo.

Mbere yo kwinjira muri RDC, ngo bahawe imbunda zo mu bwoko bwa SMG 13, LMG 3, MMG 1 n’ibikarito by’amasasu ya SMG 4, na sheni z’amasasu ya NMG 3.

Umushinjacyaha yavuze ko nyuma yo gushinga P5, Kayumba yaje kugira Colonel Nyamusaraba umuyobozi w’ibikorwa byose, yungirizwa na Sibo Charles, Habib Mudathiru ashingwa ibikorwa n’imyitozo, Semahurunguru ashingwa iperereza na Politiki, uwitwa Richard ashingwa ubutegetsi n’ibikoresho, Olivier ashingwa imari.

Nyuma ngo Kayumba yahamagaye Mudathiru kuri telefoni ikoresha icyogajuru, amusaba ko batekereza uko bahindura aho bakorera, ashaka ko bava muri Kivu y’Amajyepfo bakajya ku mupaka wa Uganda, kuko babonaga u Burundi butabaha inkunga ihagije, ariko ngo muri Uganda babonaga ishobora kuba nyinshi.

Muri uwo mugambi, mu mafaranga bakoresheje, amadolari 12000 yoherejwe na Ben Rutabana kuri Western Union i Bujumbura, Richard ajya kuyabikuza.

Muri Gicurasi uyu mwaka niho ba barwanyi ba Kayumba bimutse, bageze Kalehe baza guhura n’umutwe wa MRCD iyoborwa na Gen Irategeka Wilson, bababwira ko ngo bo batangiye akazi muri Nyungwe.

Bamaze kuruhuka ngo bakomeje urugendo “rutabahiriye na gatoya,” kuko bageze muri Gatoyi i Masisi, bahuye n’ibico byinshi by’ingabo za Congo, FARDC, bararaswa, aribwo bamwe bafatwaga abandi bishyikiriza ingabo za Loni ziri mu Burasirazuba bwa Congo, Monusco.

Umushinjacyaha yavuze ko abashoboye kurokoka bagiye bamanika amaboko ku matariki atandukanye, kugeza ubwo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabashyikirije u Rwanda.

Ubuhamya ubushinjacyaha bwagaragaje, bushingiye ku iperereza bwakoze n’inyandiko mvugo z’abashinjwa ibyaha.

Ibyagaragajwe bihura n’ibya raporo y’impuguke za Loni, kuko nayo ivuga ko intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose uwo mutwe wakoreshaga bituruka i Burundi.

Raporo ivuga ko uwo mutwe wari waragabanyijwemo batayo eshatu, iyitwa Alpha, Bravo na Delta, buri imwe ikaba igizwe n’abarwanyi basaga 120.

2019-10-03
Editorial

IZINDI NKURU

Gusazira muri etage yo mu Burayi birutwa no gusazira muri gereza yo mu Rwanda – Past Nsanzurwimo Joseph

Gusazira muri etage yo mu Burayi birutwa no gusazira muri gereza yo mu Rwanda – Past Nsanzurwimo Joseph

Editorial 04 Jun 2018
Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora

Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora

Editorial 16 Sep 2021
Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Editorial 14 Dec 2017
Lt Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rw’ikirenga ntiyaburanishwa

Lt Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rw’ikirenga ntiyaburanishwa

Editorial 12 Mar 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru