Amakuru Rushyashya yahawe na bamwe mu bayoboke ba RNC avuga ko inama yabaye ku munsi w’ejo igahuza abayaboke ba RNC yakomeje gusiga uyu mutwe w’iterabwoba utatana kurushaho, nyuma yo kutumvikana ku bintu byinshi birimo ibura rya Rutabana waburiye mu gihugu cya Uganda
Uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul Turayishimiye ndetse n’uwitwa Odetta wo mu Busuwisi rushyamiranye bikomeye n’urwa komite nyobozi rurimo Kayumba Nyamwasa na Rukundo kugeza naho Kayumba ahezwa mu nama nubwo yari yicaranye na Ntwali
Uruhande rwa Leah Karegeya rwashinje urwo bahanganye ko rwafatishije Benjamin Rutabana, Komiseri ushinzwe amahugurwa muri RNC rugategeka ko iryo huriro rigomba gusobanurira umuryango wa Rutabana uko ibintu bimeze. Ikindi nibwo bwa mbere banditse babaza ku munyamuryango
Kuba Benjamin Rutabana atarababwiye yagombaga kubwira nde?
Umwaka ushize igihe Frank Ntwali yakoranye inama na FDLR byateje ikibazo ku buryo abantu bakwibaza bati ese yari yabibwiye nde? Yakoranye inama na FDLR azi ibyaha ikora muri Congo ndetse no mu karere muri rusange. Umuntu yakwibaza uburyo RNC yandikiye umuryango wa Rutabana bababwira ko bakwiyambaza igihugu afitiye ubwenegihugu aricyo cy’u Bufaransa. Si ubwa mbere RNC yihakanye umuyoboke wayo dore ko na Jean Paul Turayishimye ushinzwe itangazamakuru muri RNC yumvikanye kuri Radio yihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru bavuga ko batamuzi. Twibukiranye ko Kayumba Rugema igihe baraswaga yagiye mu kiriyo akandika ku mbuga nkoranyambaga ko abavandimwe n’inshuti bashize. Ibi bigaragaza guhuzagurika mu mutwe w’iterabwoba rya RNC.
Tugarutse ku nama y’umuriro yabaye ejo, ikagaragamo amakimbirane akabije, yabaye ku buryo bwa Teleconference (Skype) ikamara amasaha atanadatu, Leah Karegeya na Jean Paul Turayishimye bafashe icyemezo cyo kwitandukanya na Komite Nyobozi irimo Abahutu b’abahezanguni. Uruhande rwa Karegeya Leah rurimo abacikacumu batumvikana nabo kurundi ruhande. Kayumba Nyamwasa asigaranye abahutu b’abahezanguni.
Mu minsi ishize kandi, Kayumba yafungishije Maj Jacques, umusirikare mu ngabo za Uganda abarizwa muri ishami rya gisirikari rishinzwe iperereza CMI, ku mpamvu zo kuba yari amaze kuba inshuti ikomeye ya Benjamin Rutabana. Kayumba yamugambaniye anyuze mu nzego za Uganda zahise zimufata zikamufunga.
Mu gucikamo ibice hasohotse amabaruwa abiri. RNC yashakaga gusubiza umuryango gusa badashyizeho itangazo urundi ruhande rusohora itangazo rigaragaza uburyo ikibazo giteye. Urwandiko rumwe ruvuga ko Rutabana afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka urundi rukavuga ko ntacyo yanababwiye igihe ategura uruzinduko rwe ndetse ko bakwitabaza igihugu afitiye ubwenegihugu, bigaragaza guhuzagurika kwabo no gushaka guhishira ibyo bakoze.
[ Ibaruwa Rushyashya yabonye itarsohoka ]
Amakuru Rushyashya ikomeje kubona ava muri bamwe mu bayoboke ba RNC avuga ko hari nandi mabaruwa ndetse n;’itangazo bigiye gusohoka bigaragaza guterana amagambo ku mpande zombie.
Tubitege amaso