Umuyobozi wa Radio Amazing Grace, kuri ubu itakemerewe gukorera mu Rwanda, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Ukwakira, ubwo yiteguraga kugirana ikiganiro n’itangazamakuru cyagombaga kubera muri kamwe mu tubari duherereye I Remera munsi ya Stade Amahoro.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Umuyobozi wa Radio Amazing Grace, Umunyamerika, Gregg Schoof, yari yatumije itangazamakuru ateganya gusezera ku Banyarwanda nyuma y’aho mu mwaka ushize iyi Radio ifungiwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, ishinjwa kutubahiriza amahame y’itangazamakuru.
Yafunzwe nyuma y’ikiganiro cyatanzwe n’Umuvugabutumwa witwa Niyibikora Nicolas, ku wa 29 Mutarama 2018, yitsa cyane ku kuvuga ko nta cyiza cy’umugore, inyigisho yafashwe nko kumusebya mu buryo budakwiriye na gato, maze yamaganwa n’Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye.
Ubwo abanyamakuru bageraga ahagombaga kubera iki kiganiro bari batumiwemo, bwana Gregg yabanje kubereka convocation yari yahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamuhamagariraga kurwitaba kuri uyu wa Mbere n’ubundi ku isaha ya saa yine, isaha byari biteganyijwe ko ikiganiro gitangiriraho.
Mu gihe itangazamakuru ryari rikiri gufata amafoto y’ubwo butumire bwa RIB yaryerekaga, abakozi ba RIB baherekejwe n’abapolisi bahise bahagera baje kumwifatira bamwambika ipingu baramutambikana mbere yo kubanza kumubwira ko ibyo arimo atabyemerewe.
Nk’uko bigaragara ku itangazo rigenewe abanyamakuru ryari ryateguwe, Bwana Gregg avuga ko bagiye kwimukira I Kampala, nyuma y’aho visa zabo zitongeye kuvugururwa, nubwo bagifite urubanza rutararangira mu rukiko.
Muri iri tangazo Gregg yikomye ibigo bitandukanye birimo Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura (RMC), ashinja kubabeshyera na RURA ashinja guhonyora itegeko nshinga ry’u Rwanda ibagira abanyabyaha kandi atari urukiko.