Rayon Sports ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, yananiwe gutsinda Gasogi United yazamutse uyu mwaka, amakipe yombi anganya ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu.
Amakipe yombi yasatiranye mu minota ya mbere y’umukino, uburyo bwabonetse kuri Michael Sarpong na Manasseh Mutatu ntibwagira icyo butanga.
Rayon Sports yahawe penaliti ku munota wa 18 ubwo Michael Sarpong yagushwaga mu rubuga rw’amahina na ba myugariro ba Gasogi United, uyu munye-Ghana ayiteye, umupira ufatwa neza na Cuzuzo Gaël.
Michael Sarpong yahushije kandi uburyo yabonye habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire, umupira wari ucitse Cuzuzo Gaël awuteye mu izamu ukurwamo na Kwizera Aimable.
Gasogi United yahererekanyaga neza mu kibuga neza ndetse igakina igamije kwica umupira wa Rayon Sports mu kibuga hagati.
Rayon Sports yakoze impinduka eshatu, Mugisha Gilbert, Ciza Hussein na Sekamana Maxime basimbura Iranzi Jean Claude, Bizimana Yannick na Nshimiyimana Imran mu gihe Gasogi United yakoze ebyiri; Mudeyi Abdul asimbura Ndekwe Félix mu gihe Kayitaba Bosco yasimbuye Yamin Salum.
Michael Sarpong yananiwe kubyaza umusaruro uburyo bubiri bwiza yabonye ahagana ku munota wa 70 burimo umupira yateye ugafata inshundura ntoya.
Kayitaba Jean Bosco, Herron Berrian na Tidiane Koné babonye uburyo bwashoboraga guhesha Gasogi United amanota y’umunsi mu minota y’inyongera, umupira watewe na Kayitaba uca hejuru y’izamu.
Gasogi United izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu yakira Marine FC mu gihe Rayon Sports izahura na AS Kigali ku wa Kabiri.
Gahunda y’umunsi wa mbere wa Shampiyona
Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Ukwakira 2019
- AS Kigali 1-1 APR FC
Ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2019
- Gasogi United 0-0 Rayon Sports FC
- Bugesera FC 2-0 Heroes FC
- Etincelles FC 2-1 Kiyovu Sports
- Mukura VS 1-1 Espoir FC
Ku Cyumweru, tariki ya 6 Ukwakira 2019
- Marines Fc vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15:00)
- AS Muhanga vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)
- Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15:00)
Src : IGIHE