• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Uko Rayon Sports yahagamuwe na Gasogi United mbere yo guhura na AS Kigali

Uko Rayon Sports yahagamuwe na Gasogi United mbere yo guhura na AS Kigali

Editorial 07 Oct 2019 IMIKINO

Rayon Sports ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, yananiwe gutsinda Gasogi United yazamutse uyu mwaka, amakipe yombi anganya ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu.

Amakipe yombi yasatiranye mu minota ya mbere y’umukino, uburyo bwabonetse kuri Michael Sarpong na Manasseh Mutatu ntibwagira icyo butanga.

Rayon Sports yahawe penaliti ku munota wa 18 ubwo Michael Sarpong yagushwaga mu rubuga rw’amahina na ba myugariro ba Gasogi United, uyu munye-Ghana ayiteye, umupira ufatwa neza na Cuzuzo Gaël.

Michael Sarpong yahushije kandi uburyo yabonye habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire, umupira wari ucitse Cuzuzo Gaël awuteye mu izamu ukurwamo na Kwizera Aimable.

Gasogi United yahererekanyaga neza mu kibuga neza ndetse igakina igamije kwica umupira wa Rayon Sports mu kibuga hagati.

Rayon Sports yakoze impinduka eshatu, Mugisha Gilbert, Ciza Hussein na Sekamana Maxime basimbura Iranzi Jean Claude, Bizimana Yannick na Nshimiyimana Imran mu gihe Gasogi United yakoze ebyiri; Mudeyi Abdul asimbura Ndekwe Félix mu gihe Kayitaba Bosco yasimbuye Yamin Salum.

Michael Sarpong yananiwe kubyaza umusaruro uburyo bubiri bwiza yabonye ahagana ku munota wa 70 burimo umupira yateye ugafata inshundura ntoya.

Kayitaba Jean Bosco, Herron Berrian na Tidiane Koné babonye uburyo bwashoboraga guhesha Gasogi United amanota y’umunsi mu minota y’inyongera, umupira watewe na Kayitaba uca hejuru y’izamu.

Gasogi United izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu yakira Marine FC mu gihe Rayon Sports izahura na AS Kigali ku wa Kabiri.

Gahunda y’umunsi wa mbere wa Shampiyona

Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Ukwakira 2019

  • AS Kigali 1-1 APR FC

Ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2019

  • Gasogi United 0-0 Rayon Sports FC
  • Bugesera FC 2-0 Heroes FC
  • Etincelles FC 2-1 Kiyovu Sports
  • Mukura VS 1-1 Espoir FC

Ku Cyumweru, tariki ya 6 Ukwakira 2019

  • Marines Fc vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15:00)
  • AS Muhanga vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)
  • Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15:00)

Src : IGIHE

2019-10-07
Editorial

IZINDI NKURU

AMAFOTO – Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema n’umunyamabanga Nelly Mukazayire basuye FERWAFA

AMAFOTO – Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema n’umunyamabanga Nelly Mukazayire basuye FERWAFA

Editorial 04 Oct 2024
Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.

Editorial 16 Jun 2021
Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis

Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis

Editorial 23 Jun 2023
Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204

Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204

Editorial 20 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma
Amakuru

Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma

Editorial 07 Jul 2025
Umwami Kigeli V Ndahindurwa  ashobora  gutabarizwa muri Amerika
ITOHOZA

Umwami Kigeli V Ndahindurwa ashobora gutabarizwa muri Amerika

Editorial 03 Nov 2016
Ku nshuro ya 14 Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 1038
Mu Rwanda

Ku nshuro ya 14 Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 1038

Editorial 08 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru