• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»USA: Umuyobozi wa Kabiri yahishuye ko Perezida Trump ari mu nzira yo kweguzwa

USA: Umuyobozi wa Kabiri yahishuye ko Perezida Trump ari mu nzira yo kweguzwa

Editorial 07 Oct 2019 POLITIKI

Habonetse umuntu wa kabiri wamennye amabanga muri gahunda igamije kweguza ku butegetsi Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nkuko bitangazwa n’abamanyamategeko bahagarariye uwa mbere.

Umunyamategeko Mark Zaid yabwiye televiziyo ABC ko uwo muntu wa kabiri na we yari umukozi wo mu rwego rw’ubutasi kandi ko yavuganye n’umutegetsi mukuru w’urwego rw’ubutasi.

Mu ijoro ry’ejo ku cyumweru, Bwana Trump yamaganye abakuru bo mu ishyaka ry’abademokarate, avuga ko bakwiye kweguzwa.

Nta makuru yari yatangazwa ajyanye n’ibyo uwo muntu wavuze amabanga wa kabiri avuga.

Ariko, Bwana Zaid yavuze ko uwo muntu wa kabiri azi mu buryo butaziguye ibirego bijyanye n’ikiganiro kuri telefone Bwana Trump yagiranye na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa karindwi.

Iperereza rijyanye no kweguza Bwana Trump rishingiye kuri icyo kiganiro cyo kuri telefone, cyatangajwe mu kwezi kwa munani n’umuntu wa mbere wamennye amabanga kuri Trump.

Ku wa gatanu, ikinyamakuru the New York Times cyo muri Amerika cyatangaje ko umuntu wa kabiri yatekerezaga ku kuba yatangaza ibyo azi “ku makuru arushijeho kuba aya hafi” ajyanye n’icyo kiganiro cyo kuri telefone.

Ntibiramenyekana niba uwo muntu ari uhagarariwe n’uyu munyamategeko Bwana Zaid.

Rudy Giuliani, umunyamategeko wihariye wa Bwana Trump, yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter avuga ko atatunguwe no kumenya ko hari undi “mutangabuhamya w’ibanga”.

Yavuze ko iryo perereza rijyanye no kweguza Bwana Trump rishingiye ku mpamvu za politike ndetse yamagana “itangazamakuru ryo ku rwego rwo hasi”.

Uwo wa kabiri wavuze amabanga ntabwo aratanga ikirego cyangwa ngo avugane n’akanama k’ubutasi.

Ariko ikinyamakuru the New York Times gitangaza ko yavuganye n’umutegetsi mukuru w’urwego rw’ubutasi, amakuru akavuga ko uwo mutegetsi yari amaze igihe ashaka gihamya yo kunganira ibyavuzwe n’uwa mbere.

Ibiro bya Perezida w’Amerika bya White House bishimangira ko byagaragaje gukorera mu mucyo bigatangaza inyandiko-mvugo y’ibyavugiwe muri icyo kiganiro cyo kuri telefone, nyuma yaho hagaragajwe impungenge ku byakivugiwemo.

Ariko abakora iperereza bavuga ko iyo nyandiko-mvugo ari igice kimwe cy’ibyavugiwe muri icyo kiganiro, ko ituzuye. Basabye ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika gutanga izindi nyandiko zijyanye n’ibyakivugiwemo.

Ku wa gatandatu, Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, yavuze ko azakurikiza ubwo busabe, ariko yinubira ko abakozi be bari gushyirwa ku nkeke.

2019-10-07
Editorial

IZINDI NKURU

Kim Jong un yashimye intambwe yatewe nyuma y’ibiganiro na Trump

Kim Jong un yashimye intambwe yatewe nyuma y’ibiganiro na Trump

Editorial 13 Jul 2018
Buyoya aribaza impamvu ashinjwe kwica Ndadaye hashize imyaka 25

Buyoya aribaza impamvu ashinjwe kwica Ndadaye hashize imyaka 25

Editorial 06 Dec 2018
Uganda : Hari abadepite badakozwa ibyo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021

Uganda : Hari abadepite badakozwa ibyo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021

Editorial 25 Feb 2019
Abatari bake bahanze amaso icyo Zuma avuga ku cyemezo cya ANC cyo kumweguza

Abatari bake bahanze amaso icyo Zuma avuga ku cyemezo cya ANC cyo kumweguza

Editorial 14 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Magufuli yarize mu gusezera umurambo w’umunyarwenya King Majuto(Amafoto)
HIRYA NO HINO

Perezida Magufuli yarize mu gusezera umurambo w’umunyarwenya King Majuto(Amafoto)

Editorial 10 Aug 2018
U Bufaransa: CPCR yifuje ko Barahira na Ngenzi bongera guhanishwa gufungwa burundu
ITOHOZA

U Bufaransa: CPCR yifuje ko Barahira na Ngenzi bongera guhanishwa gufungwa burundu

Editorial 02 May 2018
Urugo rwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila  rwatwitswe i Bukavu
INKURU NYAMUKURU

Urugo rwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila rwatwitswe i Bukavu

Editorial 26 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru