• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uwari umuyobozi wa Radio Amazing Grace yahambirijwe nyuma yo gutabwa muri yombi

Uwari umuyobozi wa Radio Amazing Grace yahambirijwe nyuma yo gutabwa muri yombi

Editorial 08 Oct 2019 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Ibiro bikuru by’u Rwanda bishinzwe Abinjira n’abasohoka (DGIE) ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere byasubije iwabo Umunyamerika, Gregg Schoof Brian, wari Umuyobozi wa Radio Amazing Press nyuma yo kumenyeshwa ko nta kaze agifite mu Rwanda.

Ibi byaje nyuma yy’aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere atawe muri yombi azizwa guhungabanya ituze muri rubanda nk’uko byemejwe n’Umuvugzi wa Polisi, CP John Bosco Kabera.

Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bikaba bivuga ko ibi bitanyuranyije n’amategeko y’u Rwanda gusa, ahubwo yanarenze ku mabwiriza yo kuba mu gihugu by’agateganyo yari yahawe Schoof nyuma y’aho ubusabe bwo kuvugurura uruhushya rwe rwo gukorera mu Rwanda buterewe utwatsi.

Bwana Schoof yari Umuyobozi wa Radio Amazing Grace, radio yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda n’urwego rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) misabwe n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC).

RURA ikaba yarafashe icyemezo muri Mata umwaka ushize nyuma y’aho umuuyobozi wayo, Gregg Schoof, yangiye kubahiriza ibihano yahawe nyuma y’ikiganiro cyatambutse kuri iyi radio kibasiraga abagore cyakurikiwe no kwamaganwa n’abantu n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu batandukanye.

Muri Gashyantare, umwaka ushize, urusengero rwa Schoof narwo rwari rwafunzwe, kimwe n’izindi nyinshi zitari zubahirije ibisabwa birimo no kugabanya urusaku rwahavaga.

Uruhushya rwe rwo gukorera mu Rwanda rukaba rwararangiye kuwa 06 Nyakanga 2019, ariko yemererwa kuguma mu Rwanda igihe gito nyuma yo ggusaba umwanya wo kwitegura kuva mu Rwanda, ariko ibikorwa byo guhungabanya ituze mu baturage ntabwo byari mu myiteguro yari yemerewe yo kuva mu gihugu.

Kuri uyu wa Mbere Schoof akaba yarasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru yavugagamo ko Guverinoma y’u Rwanda irwanya Imana ndetse ko ishaka kujyana abantu ikuzimu.

2019-10-08
Editorial

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 07 Mar 2022
Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Editorial 24 Sep 2023
EAC ntijenjekere u Burundi nk’uko AU yabikoze

EAC ntijenjekere u Burundi nk’uko AU yabikoze

Editorial 09 Aug 2016
“Guceceka kw’abanyabwenge gutuma injiji ziyongera” -Nelson Mandela

“Guceceka kw’abanyabwenge gutuma injiji ziyongera” -Nelson Mandela

Editorial 20 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu gihembwe cya mbere cya 2018 ibyaha byagabanutseho 2.1% ugereranyije n’icya 2017
Mu Rwanda

Mu gihembwe cya mbere cya 2018 ibyaha byagabanutseho 2.1% ugereranyije n’icya 2017

Editorial 29 Mar 2018
Udushya muri Rwanda Cultural Day :  Ex. Amb. Eugene-Richard Gasana ntiyashoboye kuboneka, Abanyamakuru  Anne Garrison na Jeremy Miller barasohorwa
POLITIKI

Udushya muri Rwanda Cultural Day : Ex. Amb. Eugene-Richard Gasana ntiyashoboye kuboneka, Abanyamakuru Anne Garrison na Jeremy Miller barasohorwa

Editorial 27 Sep 2016
Kamonyi: Abantu barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana
Mu Mahanga

Kamonyi: Abantu barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Editorial 02 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru