Intumwa z’ihuriro CNARED, ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi zigizwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri huriro akaba na Perezida w’ishyaka CDP, Anicet Niyonkuru, na Mames Bansubiyeko, kuri uyu wa Mbere bakiriwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, aho uyu munyamabanga yabwiye itangazamakuru ko bagiye mu Burundi gutegura itaha ry’abandi banyapolitiki bari mu buhungiro.
Anicet Niyonkuru ati: “Ntabwo ntashye ahubwo ndi hano gutegura kugaruka kw’abandi bari mu buhungiro. Mu gutaha neza, nzaba ndi kumwe n’abandi. Ubwo mfite ikirenge kimwemu Burundi ukundi hanze,”
Kubw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNARED, ngo icyifuzo nuko Abarundi bose basubira mu gihugu, harimo n’abashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi. Ati: “Abenshi bashyiriweho manda za politiki zitari iz’ubucamanza. Mbese igisubizo kigomba gushakwa mu nzira za politiki,”
Niyonkuru kandi yatangaje ko adashobora kwemeza cyangwa ngo ahakane ko umwuka uri mu gihugu utanga icyizere ku buryo yahamagarira abandi gutaha nk’uko iyi nkuru dukesha SosMediasBurundi ikomeza ivuga. Yavuze ko amasaha makeya amaze mu gihugu atayagenderaho yemeza uko ibintu byifashe by’ukuri.
Umuvugizi wa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Tharcisse Niyongabo yahumurije abifuza gutaha, ariko yibutsa abashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi ko bataraburanishwa ariko bitababuza gutaha kuko ngo bidasobanuye ko bazahita batabwa muri yombi.