Amakuru avuye muri RNC yatangiye gucicikana ku munsi w’ejo ko uwari Umuvugizi wa RNC akaba yari ashinzwe iperereza muri RNC yamaze gusezera mu iri ihuriro ndetse no ku nshingano amazeho igihe, iri yegura kandi rikaba ryamaze kwemezwa na Gervais Condo Umunyamabangamukuru wa RNC mu itangazo yamaze gushyira hanze .
Imvo n’imvano yo kwegura n’iyihe?
Amakuru ava imbere muri RNC, avuga ko ikibazo nyamukuru cyatumye Turayishimiye Jean Paul yegura ari ikibazo cya Ben Rutabana ndetse n’amakimbirane amaze iminsi agugwa muri uyu mutwe w’iterabwoba aho agatsiko kayobowe na Jean Paul Turayishimye , Major Micombera , Ben Rutabana na Lea Karegeya kashatse guhirika Kayumba Nyamwasa kamushinja kwicisha abasilikare ba RNC bari muri RD-Congo aho yabimye ubufasha kugeza ubwo baje kuhatikirira ndetse n’uwari ubayoboye Maj ltd Mudasiru, agatabwa muri yombi kuri ubu akaba ari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda, aho amaze kwemera ibyaha byose aregegwa.
Mu byarambiye Jean Paul nuko azi neza ko dosiye ya Rutabana ko yafungishijwe na Kayumba Nyamwasa bigizwe uruhare na Muramu we Frank Ntwali.
Ben Rutabana nk’uwari ushinzwe ibikorwa byo kongerera imbaraga RNC na Jean Paul Turayishimiye wari ushinzwe ibikorwa by’iperereza muri RNC ntibigeze baha Kayumba Nyamwasa amahoro bamusaba kuvangura ibikorwa bya RNC n’iby’umuryango we dore ko 70% birenga by’imisanzu itangwa n’abarwanashyaka itakarira mu mufuka we n’abazamu bamurinda, ikindi n’ukuntu Frank Ntwali ngo yivanga mu bikorwa byose yitwaje Kayumba Nyamwasa ibi byose bikaba byarananije Ben Rutabana na Jean Paul Turayishimiye na Major Micombero.
Iturufu yo kwihakana Maj.Habibu Mudasiru na bagenzi be, n’ubwo Jean Paul yitunatunnye akavugira kuri za Radio mpuzamahanga ahakana ibya Ben Rutabana, akihakana ibya Maj.Mudasiru ni nako abanyapolitiki bahoze muri RNC batatinye kumuha urw’amenyo harimo nka Noble Marara na Dr.Theogene Rudasingwa, ndetse n’Umwami wa UFAMAMBO ho muri Masisi witwa BIGEMBE Jean Paul yitabaje ngahishe ingabo za Maj.Mudasiru.
Amakuru aravugako na Madame Lea Karegeya nawe yaba yamaze gutanga ibaruwa isezera kuri RNC, mu gihe havugwamo aka kaduruvayo kose biravugwa ko urwego rw’iperereza CMI rwo muri Uganda ruri kugerageza guhuza abatavuga rumwe muri RNC ngo barebe uko bazimya uwo muriro.
Sibyo kuza CMI ikaba iri gukorana inama n’abafatanyabikorwa babo aribo P5, FPP na RUD URUNANA inama yatangiye kuwa 4 kugira ngo barebe uko bazanzamura ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.
Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi wa RNC, atuye mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba ayobora ikigo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga,akaba ari impuguke mu by’amategeko, mu byo yakoze bigayitse n’amatsinda yari yarubatse mu gihugu ashinzwe kunyanyagiza impapuro mpuha (tract) n’amagerenade yaterwaga Nyabugogo akaba kandi yarigeze kuba Umunyamabanga wihariye wa Gen.Kayumba Nyamwasa mu gihe cy’imyaka 5 ubwo yari Umuyobozi mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.