• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Lea Karegeya yiyongereye kurutonde rw’abitandukanije na Kayumba kubera amakimbirano amaze iminsi muri RNC

Lea Karegeya yiyongereye kurutonde rw’abitandukanije na Kayumba kubera amakimbirano amaze iminsi muri RNC

Editorial 29 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru n’imbuga nkoranyambaga ko hari umwuka utari mwiza mu ihuriro nyarwanda rya RNC ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ubu ikirimo kuvugwa ni uko Lea karegeya, umupfakazi wa Karegeya Patrick yaba yarivuyemo.

Izi nkundura zitangiye nyuma y’ibura rya Benjamin Tutabana benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Ben Rutabana, wavuye mu Bubiligi yerekeje muri Uganda nyuma akaza kuburirwa irengero.

Ihuriro Leah Karegeya bivugwa ko yasezeyemo ryashinzwe mu 2010 n’abarimo umugabo we Patrick Karegeya wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda akaza guhunga afite ipeti rya koloneli.

Bamwe mu bashinze iri huriro, barimo Dr. Theogene Rudasingwa, Gen. Kayumba Nyamwasa, Gerald Gahima n’uyu Patrick Karegeya waje kwicirwa muri Afurika y’Epfo mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza rishyira iryo ku wa 1 Mutarama 2014.

Aho Karegeya apfiriye ni kenshi mu bitangazamakuru hagiye havugwamo bomboribombori muri iri huriro ndetse rinaza gucikamo ibice.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo inkuru y’ibura rya Rutabana ryatangiye kuvugwa, Uku kubura kwe nk’uko byagiye bitangazwa mu binyamakuru, Kayumba Nyamwasa nk’umuyobozi w’iri huriro RNC, yagiye avugwamo cyane ko ibura ry’uyu muramu we Rutabana yaba ariri inyuma.

Amakuru agera ku kinyamakuru Rwandatribune.com aravugako Madame Leah Karegeya yaba yamaze gutanga ibaruwa isezera kuri RNC, mu gihe havugwamo aka kaduruvayo kose.

Akaba yasezeye nyuma y’ibaruwa yasohowe igaragaza ko na Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi wa RNC akaba yaranashinzwe n’urwego rw’iperereza muri RNC yeguye ku mirimo ye nyuma y’amakuru y’ibura rya Benjamin Rutabana.

Lea Karegeya ubwo yari murubanza rw’umugabo we

Karegeya uri mu bashinze iri huriro n’umugore yabarizwagamo, yanigiwe muri Hoteli ya Michelangelo Towers y’i Johannesburg, afite imyaka 53. Yasize umugore(Leah Karegeya) n’abana batatu.

Turacyakurikirana iyi nkuru……

2019-10-29
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’inama ihuza u Burusiya na Afurika

Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’inama ihuza u Burusiya na Afurika

Editorial 23 Oct 2019
Imikoranire ya Twagiramungu, Jakaya Kikwete, Rudasingwa  na FDLR

Imikoranire ya Twagiramungu, Jakaya Kikwete, Rudasingwa na FDLR

Editorial 25 Jun 2019
RNC ikomeje kwihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru, naho abayobozi bakuru ba FDLR barashinjwa kugambanira Lt Gen Mudacumura

RNC ikomeje kwihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru, naho abayobozi bakuru ba FDLR barashinjwa kugambanira Lt Gen Mudacumura

Editorial 20 Oct 2019
Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Editorial 08 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1
HIRYA NO HINO

Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Editorial 12 Jun 2019
RDC: Inyeshyamba za CNRD ziyomoye kuri FDLR zirashinjwa kwiba abaturage
POLITIKI

RDC: Inyeshyamba za CNRD ziyomoye kuri FDLR zirashinjwa kwiba abaturage

Editorial 23 Jan 2020
Umusirikare wa RDF wari ufunzwe yarasiwe ku rukiko ashaka gutoroka
Mu Rwanda

Umusirikare wa RDF wari ufunzwe yarasiwe ku rukiko ashaka gutoroka

Editorial 20 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru