• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko ugutsindwa kwa Uganda kuyitera umunabi wo guhora itangaza mu bitangazamakuru byayo ibinyoma ku Rwanda

Uko ugutsindwa kwa Uganda kuyitera umunabi wo guhora itangaza mu bitangazamakuru byayo ibinyoma ku Rwanda

Ubwanditsi 31 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibinyamakuru bya propaganda biterwa inkunga n’ubutasi bwa Uganda byakomeje gutangaza ko Uganda yanze umugambi w’u Rwanda wo kwegereza ingabo ku mupaka wa Uganda, ariko hagendewe ku byaganiriwe mu nama ihuriweho kuri iki kibazo, ntabwo kohereza ingabo ahantu mu buryo runaka ntabwo ari Uganda ibitegeka.

Ikinyamakuru Chimpreports bivugwa ko gikoreshwa n’Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare [CMI]  kikagenzurwa na Col CK Asiimwe, wungirije Komanda wa CMI, mu cyumweru gishize nibwo cyatangaje ko Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt. Gen. Peter Elweru, na bagenzi be bo mu Rwanda, u Burundi na Congo, bahuriye mu nama kuva kuwa kane kugeza kuwa gatanu hari n’Uhagarariye ibikorwa by’ingabo za Amerika muri Afurika bizwi nka AFRICOM.

Softpower, iki kinyamakuru cya Kampala cy’uwitwa Sarah Kagingo, umwe mu mpuguke za Museveni mu kuyobya abantu , kuri uwo munsi [ kuwa Gatandatu, itariki 26 Ukwakira] cyavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yarakajwe no kuba Uganda yanze gushyira umukono ku masezerano hagati ya Uganda, u Rwanda na Congo yo gufatanya kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo.

Ibi binyamakuru ariko byo bitanga amakuru y’ibinyoma kuri ibi bibazo by’imitwe yitwaje intwaro, ahubwo bikandika bivuga nk’aho inama yatumijwe bisabwe na Uganda cyangwa Uganda ari yo igomba kwemeza icyo ingabo z’u Rwanda zigomba gukora cyangwa aho zigomba kuba ziri.

Ni mu gihe amakuru yemeza ko Uganda yari imwe mu mpande eshanu z’abari muri iyi nama. Inama yakurikiye umugambi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ukanashyigikirwa n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere, wari ugamije imikoranire mu kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Muri iyi mitwe harimo RNC wa Kayumba Nyamwasa, uwa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yose ikaba yibumbiye mu kitwa P5 giterwa inkunga na Kampala.

Mu myaka mikeya ishize, amakuru yagiye akomoza ku kuntu Uganda yabaye ikibuga cyo gushakirwamo abarwanyi b’inyeshyamba za RNC, cyangwa ukuntu ubutegetsi bwa Uganda bwakomeje korohereza abayobozi ba RNC na FDLR mu kwidegembya mu karere nko kuba bwaragiye bubaha impushya z’inzira mu butumwa bwabo bwo guhungabanya u Rwanda, cyangwa ukuntu abasirikare bakuru muri Uganda bavuganaga n’abarwanya u Rwanda nka  Mudathiru , Callixte Sankara wa FLN, ndetse n’ukuntu Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibibazo byo mu Karere, Philemon Mateke, yatumije inama I Kampala, yarimo ba Fils Bazeye n’Abega ba FDLR, ku mabwiriza ya Perezida Museveni, ngo barusheho guhuza ibikorwa bya RNC.

Softpower, mu rwego rw’icengezamatwara rirwanya u Rwanda ikaba ishaka gukura icyasha kuri Kampala ikagisiga u Rwanda. Mu yandi magambo, ngo Kampala izakomeza gushotora u Rwanda, mu gihe ku rundi ruhande abo ishyigikiye bazakomeza kwica inzirakarengane muri Congo, maze nk’uko isanzwe ibigenza ibinyujije mu binyamakuru bitandukanye ibigereke ku Rwanda.

Softpower iti: Umusirikare mukuru wa Congo yahishuriye uru rubuga kuwa gatanu ko Uganda yanze gusinya Amasezerano y’Ubwumvikane u Rwanda ruri inyuma, ku bikorwa bihuriweho muri Congo kandi ko icyo cyemezo cyasize u Rwanda rurakaye.

Ikibazo kikaba, ni gute u Rwanda ruri inyuma y’Amasezerano y’Ubwumvikane kandi Congo ari yo yatumije inama?

Niba rero Chimpreports na Softpower byemeza ko Uganda yanze gusinya amasezerano bivuze ko ari yo irimo kwanga gufatanya n’abandi gukura mu nzira imitwe ibangamiye umutekano nk’uko umwe mu basesenguzi avuga.

Iki kinyoma kandi cyajyanishijwe n’ikindi kivuga ko ingabo z’u Rwanda zisanzwe zikora ibikorwa muri Congo, ariko byose bikaba bigamije gukomeza kugaragaza u Rwanda uko rutari.

Umusesenguzi ati: “Ku rundi ruhande tugenzuye ibikorwa bya gisirikare muri Congo, ibikorwa byabo hariya byakunze kurangwa n’ubugizi bwa nabi.”

Uyu akaba ashingira ku kuba igisirikare cya Uganda, UPDF, ari cyo cyahamijwe, kiyobowe na Salim Saleh ndetse na mukuru we, Museveni, gusahura no kurandura umutungo kamere wa Congo na n’ubu Uganda ikaba yishyuzwa na Congo akayabo ka Miliyari 10$.

2019-10-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rugiye kwakira indi nama ” Karundura “

U Rwanda rugiye kwakira indi nama ” Karundura “

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Inama y’umushyikirano 2017  ngo ni Amateka akomeye kuri Rutayisire Boniface utuye mu Bubiligi 

Inama y’umushyikirano 2017  ngo ni Amateka akomeye kuri Rutayisire Boniface utuye mu Bubiligi 

Ubwanditsi 11 Dec 2017
Twiteguye kugenda kuri Kigali tugafata Kagame ari muzima – Imbonerakure

Twiteguye kugenda kuri Kigali tugafata Kagame ari muzima – Imbonerakure

Ubwanditsi 09 Dec 2018
Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  

Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  

Ubwanditsi 22 May 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ferguson wahoze atoza Manchester United yajyanywe mu bitaro igitaraganya
IMIKINO

Ferguson wahoze atoza Manchester United yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Ubwanditsi 06 May 2018
Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)
POLITIKI

Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Ngororero: Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5
Mu Rwanda

Ngororero: Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5

Ubwanditsi 04 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru