• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»General Kazura yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

General Kazura yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Editorial 05 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka mu gisirikare.

Maj Gen Jean Bosco Kazura yahawe ipeti rya General agirwa Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

General Kazura yasimbuye kuri uwo mwanya General Patrick Nyamvumba wahawe kuyobora Minisiteri y’Umutekano.

General Kazura yayoboraga ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College).

Brigadier General Didas Ndahiro yahawe inshingano zo kuyobora ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) asimbura General Kazura.

Mu zindi mpinduka zabaye ni uko General Fred Ibingira yagizwe Umugaba mukuru w’Inkeragutabara.

Major General Innocent Kabandana yagizwe Umugaba mukuru wungirije w’Inkeragutabara.

Leutenant General Jacques Musemakweli yagizwe Umugenzuzi mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, naho Brigadier General Ephrem Rurangwa agirwa Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako.

Colonel James Ruzibiza yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General anashingwa ibyerekeranye n’ubwubatsi mu ngabo z’u Rwanda (Commander of Engineering Brigade).

Colonel Karusisi Ruki yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General anagirwa umuyobozi w’umutwe w’ingabo udasanzwe (Special Operations force).

Lieutenant Colonel Emmanuel Kanobayire yazamuwe mu ntera agirwa Colonel, anagirwa umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo udasanzwe.

Colonel Joseph Karegire yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa mu ngabo z’u Rwanda (Chief J3).

Colonel Faustin Kalisa yagizwe ushinzwe abakozi mu ngabo z’u Rwanda (Chief J1) .

Colonel Adolphe Simbizi yagizwe ushinzwe ibikoresho (Chief J4).

Colonel Jean Paul Karangwa yahawe inshingano zo kuyobora Military Police.

Lieutenant Colonel Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera agirwa Colonel.

Lieutenant Colonel Jules Rwirangira yazamuwe mu ntera agirwa Colonel, anagirwa umuyobozi w’umutwe ukoresha intwaro ziremereye (Commander of Artillery Division).

Lieutenant Colonel Lausanne Ingabire yagizwe umuyobozi ushinzwe imibanire hagati y’abasirikare n’abasivili (Chief J9).

Major Regis Rwagasana Sankara yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant Colonel.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo ryo ku wa mbere tariki 04 Ugushyingo 2019 rivuga ko izi mpinduka zihita zitangira gukurikizwa.

2019-11-05
Editorial

IZINDI NKURU

Kampala : Ushinjwa gukubita no Cwica Umuhanzi  Mowzey Radio yatawe muri yombi

Kampala : Ushinjwa gukubita no Cwica Umuhanzi Mowzey Radio yatawe muri yombi

Editorial 05 Feb 2018
Amerika yirukanye umudiplomate wa Ambasade ya Uganda

Amerika yirukanye umudiplomate wa Ambasade ya Uganda

Editorial 11 Jan 2018
Burundi : Abana babiri bacukuriwe imva yo kubahambamo ari bazima.

Burundi : Abana babiri bacukuriwe imva yo kubahambamo ari bazima.

Editorial 17 Jan 2018
Ni iki cyihishe inyuma yo kureka ubujurire kuri Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi J.Paul

Ni iki cyihishe inyuma yo kureka ubujurire kuri Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi J.Paul

Editorial 10 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Nzi ibyo nkora, nzi ibimbereye. Ntabwo nkeneye kubibwirwa n’uwo ari we wese.”-Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

“Nzi ibyo nkora, nzi ibimbereye. Ntabwo nkeneye kubibwirwa n’uwo ari we wese.”-Perezida Kagame

Editorial 01 Jul 2019
Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022
Amakuru

Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022

Editorial 17 Sep 2021
2016: Ruswa yariyongereye cyane, abayitangaho amakuru baragabanyuka
Mu Mahanga

2016: Ruswa yariyongereye cyane, abayitangaho amakuru baragabanyuka

Editorial 10 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru