• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»U Rwanda ku mwanya wa kane ku isi mu hantu ho gusura muri 2020

U Rwanda ku mwanya wa kane ku isi mu hantu ho gusura muri 2020

Editorial 07 Nov 2019 UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kane ku isi mu bihugu byo gusurwa na ba mukerarugendo nk’ahantu heza mu mwaka wa 2020.

Ni ibyatangajwe n’imbuga za interinete zikora urutonde rw’ibihugu byiza byo gusurwa na ba mukerarugendo.

Amanda Mouttaki, umwe mu bakemurampaka yagize ati “U Rwanda ruyoboye urutonde rwanjye mu bihugu byo gusura muri Afurika, ukareba umuco waho n’ubwiza bwaho.Mu gihe abantu bajyayo gusura ingagi, hari n’ibindi bice ndangamuco byo kureba”.

Amanda yari mu bakemurampaka batumye u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika, ndetse no ku mwanya wa kane ku isi mu hantu heza ho gusura muri 2020, mu birori ngarukamwaka byo gutanga ibihembo ku hantu hagezweho byatangajwe muri iki cyumweru ku rubuga rwa TravelLemming.com, rumenyekanisha ibice bigezweho ku isi.

Travel Lemming ni urubuga rumenyekanisha ibice binyuranye by’isi, rugashishikariza ba mukerarugendo gutekereza kuhasura.

Amarachi Ekekwe ukora mu rubuga rwa interineti (blog) ruteza imbere ubukerarugendo rwitwa ‘Travel with a Pen”, yagize ati “Uru rurabo rwa Afurika y’Uburasirazuba, ruri guhindura ubukerarugendo bwa Afurika mu buryo bwinshi. Bizaba bishimishije gusura Kigali ukareba uko yahindutse itera imbere, no kureba uburyo bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki z’igihugu zaho”.

Urubuga rwa Travel Lemming ruvuga ko ubukerarugendo bw’u Rwanda bwamamaye cyane kubera amahirwe yo kwirebera imbonankubone ingagi zo mu Birunga. Gusa uburyo u Rwanda rubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima na byo birenze izo ngagi: Pariki y’igihugu y’Akagera uyisangamo inyamaswa zigize ‘Big Five’ (Intare, Imbogo, Inzovu,Ingwe n’Inkura).

Isumo rya Kamiranzovu riri muri Nyungwe
Isumo rya Kamiranzovu riri muri Nyungwe

Rwanditse ruti “Kuba inama y’isi yiga ku bukungu yaragaragaje u Rwanda nk’igihugu gitekanye muri Afurika, na Rwandair ikaba iteganya gutangiza ingendo ziva ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe John F. Kennedy ziza i Kigali, umwaka wa 2020 ni umwaka mwiza wo gusura u Rwanda”.

Uru rubuga kandi rwagaragaje ibihe byiza byo gusura u Rwanda, ndetse n’ahantu hatanu ha mbere uwaza mu Rwanda yasura.

Uru rubuga rugaragaza ko ibihe byiza byo gusura u Rwanda ari ukuva hagati mu kwezi k’Ukuboza kugeza mu ntangiriro za Gashyantare, no kuva muri Kamena kugera muri Nzeri.

Naho ahantu ha mbere ho gusura mu Rwanda, Travel Lemming igaragaza ko harimo Pariki y’igihugu y’Ibirunga, Pariki y’igihugu ya Nyungwe, Inzu ndangamurage y’amateka yo hambere ya Huye n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Avuga kuri uyu mwanya u Rwanda rwabonye, Belise Kariza, umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo mu Rwego rw’igihugu rw’iterambere RDB, yagize ati “Tunejejwe no kwakira iki gihembo, no kuba mu bihugu bya mbere byo gusurwa muri 2020 nkuko byatangajwe n’imbuga ziteza imbere ubukerarugendo.

Visit Rwanda isangije iki gihembo abaturage bose, abarengera ibidukikije, abakora mu bukerarugendo n’abanyamahoteli, bagira uruhare mu gutuma u Rwanda ruba ahantu heza ho gusura”.

Yakomeje agira ati “Niba utarasura u Rwanda, tuguhaye ikaze ngo uze wirebere ubwiza karemano bw’igihugu, umuco n’urusobe rw’ibinyabuzima. Mu kuri u Rwanda ni ahantu heza ho gukorera ubukerarugendo”.

Src: KT

2019-11-07
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

Editorial 19 Apr 2018
Musanze : Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19

Musanze : Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19

Editorial 01 Sep 2017
Zambia irashimagiza RwandAir mu kwagura ubukerarugendo mu bihugu byombi

Zambia irashimagiza RwandAir mu kwagura ubukerarugendo mu bihugu byombi

Editorial 16 Nov 2017
Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize

Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize

Editorial 29 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu kwezi kumwe gusa Abanyarwanda bane bamaze kwicwa urubozo muri Uganda babeshyerwa ko ari intasi z’u Rwanda
Amakuru

Mu kwezi kumwe gusa Abanyarwanda bane bamaze kwicwa urubozo muri Uganda babeshyerwa ko ari intasi z’u Rwanda

Editorial 17 Mar 2021
Polisi yakuye mu rujijo abiyandikishiriza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga
Mu Mahanga

Polisi yakuye mu rujijo abiyandikishiriza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga

Editorial 12 Oct 2016
Ese kwihanganira abanyabyaha no kubaha ibihano bidakanganye sibyo byaba bituma abagizi ba nabi biyongera mu Rwanda?
Amakuru

Ese kwihanganira abanyabyaha no kubaha ibihano bidakanganye sibyo byaba bituma abagizi ba nabi biyongera mu Rwanda?

Editorial 04 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru