• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kuva muri RDR kugeza muri DALFA-Umurinzi: Impamvu Ingabire Victoire atigeze ahinduka

Kuva muri RDR kugeza muri DALFA-Umurinzi: Impamvu Ingabire Victoire atigeze ahinduka

Editorial 18 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwaga mu 1994, Abanyarwanda batangiye urugendo rwo kongera kubaka igihugu, rwari rukeneye abaturage  biyemeje kongera kuzamuka n’ubuyobozi bufite icyerekezo. Igihugu cyahanganye n’abanyabyaha bafashwaga cyangwa bakoreshwa n’abanyamahanga.

Imizi ya jenoside yazamutse mu gihe cya gikoloni ubwo hakoreshwaga uburyo bwo gutandukanya abantu kugirango ubone uko ubayobora (divide-and-rule system). Uko niko ubwicanyi bwateguwe bunashyirwa mu bikorwa.

Mu minsi ishize, ishyaka riyita DALFA-UMURINZI ryashinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza, akaba umunyabyaha  wabigize umwuga ndetse wabihamijwe n’inkiko. Ntabwo ari umunyapolitiki, umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi, ahubwo ni umunyabyaha.

Mu bantu bahimbye Umurinzi, harimo n’abateguye itegeko nshinga ryacagamo ibice abantu mu 1978. Iri tegeko nshinga rikaba ryari rigamije gusigasira umurage n’ibitekerezo by’Impinduramatwara yo mu 1959, yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ryanditswe n’Umubiligi Prof. Filip Reyntjens.

Uyu mubiligi yabaye umutangabuhamya w’uruhande rw’abajenosideri mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha (ICTR). Nk’umushakashatsi ndetse n’impuguke, uyu yakomeje kwemeza ko atigeze yizera FPR nk’uko yabyanditse mu gitabo cye, “Les risqués du métier”, mu 2009.

Ku itariki 29 Werurwe 1995, Gen Augustin Bizimungu yayoboye inama yabereye I Mugunga, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, inama yashingiwemo ishyaka ryari rigamije gucyura impunzi ryiswe RDR.

Mu bari muri iyi nama, harimo Charles Ndereyehe, Lt Col. BEM Juvenal Bahufite, Col. Joseph Murasampongo, Major Aloys Ntabakuze na Gen. Augustin Bizimungu wari umunyamabanga ndetse anayoboye inama.

RDR yasimbuye Guverinoma y’Abatabazi yari isize ikoze jenoside, ihabwa inshingano zo gukomeza uwo mugambi. Ubwo RDR yashingwaga kandi hari umudepite wo mu Bubiligi witwa Thierry Detienne.

Ku itariki 04 Mata 1995, Gen Augustin Bizimungu na none yayoboye inama y’Ubuyobozi bukuru bw’izari ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR), inama yashyigikiye icyerekezo cya RDR, maze ku itariki 29 Mata 1995, Ex-FAR yitandukanya na Guverinoma y’Abatabazi yiyunga kuri RDR. Abahoze ari ba minisitiri nabo bategetswe guha RDR amadosiye yose yagombaga kwitaho mu izina ry’impunzi zose.

Yari “Coup d’état” mu buhungiro

RDR yateranyije kongere yayo ya mbere i Bukavu na Mugunga ku itariki 5 kugeza ku itariki 8 Gashyantare 1996 banoza imigambi yo gutera u Rwanda, yaje kuburizwamo ubwo Guverinoma y’u Rwanda yatabaraga ku gihe igacyura impunzi.

Nyuma nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga, RDR yateranyije kongere yayo ya kabiri I Paris mu Bufaransa kuva ku itariki 22 kugeza kuri 23 Kanama 1998 ihindura izina ryayo yitwa “Republic Rally for Democracy in Rwanda” (RDR) Ingabire Victoire ashingwa kuba umuhuzabikorwa wayo mu Buholandi.

Hagati aho, ihuriro ryiswe “Union des Forces DemocratiquesRwandaises” (UFDR) ryarashinzwe ku itariki 20 Nzeri 1998, rishingirwa I Buruseli, rihuriyemo “Resistance Forces for Democracy” (FRD) ya Faustin Twagiramungu, na RDR ya Ingabire Victoire na Charles Ndereyehe, witabiriye inama yashinze RDR i Mugunga.

Charles Ndereyehe

Ingabire Victoire nyuma yatorewe kuba Perezida wa RDR muri kongere ya 3 ya RDR yateraiye I Bonn mu Budage kuva ku itariki 17 kugeza kuri 19 Kanama 2000. Avugana n’ikinyamakuru Rwanda Rwacu mu Ugushyingo 2000, Ingabire yemeye ko RDR yashingiwe I Mugunga, asezeranya gukomeza ibitekerezo byayo n’intego.

Hashize imyaka 6, kuwa 29 Mata 2006, I Buruseli, UFDR yahinduye izina yitwa FDU-Inkingi, intego zayo ari uguhindura ubutegetsi buriho mu Rwanda, Ingabire Victoire aba Umuyobozi wayo.

Iyi FDU-Inkingi ni yo Ingabire yagerageje kwandikisha mu Rwanda nk’ishyaka rya politiki ntibyamuhira.

Ukuri rero ni uko RDR yari umutwe wa gisirikare witwikiriye politiki. Nta kindi wari wo usibye kuba umutwe w’iterabwoba, kandi icyerekezo n’intego byawo ntibyahindutse nk’uko byagaragajwe na dosiye zavuye mu Gipolisi cy’u Buholandi zohererejwe u Rwanda ubwo Ingabire Victoire yari arimo kuburana.

Kuri ubu, FDU ni kimwe mu bigize ihuriro P5 rihuriyemo, FDU-Inkingi, MRCD-FLN ya Twagiramungu na Paul Rusesabagina, RNC ya Kayumba Nyamwasa, PDP-Imanzi, igice cya PS-Imberakuri, RUD-Urunana na CNRD. Iri huriro rikaba nta kindi usibye kuba umutwe w’iterabwoba ryagabye ibitero byahitanye abaturage b’inzirakarengane.

Kuri ubu rero Ingabire Victoire yashinze icyo yise DALFA-UMURINZI. Yabikoze abyumvikanyeho ndetse ahawe umugisha na FDU-Inkingi iherutse gutangaza ko Ingabire yayimenyesheje kandi bemeranyije ku buryo bwiza bwo gukomeza ibikorwa byabo.  UMURINZI ni igiti gikoreshwa n’abakurambere mu mihango yo guterekera, muri iyo mihango ya gipagani  “UMURINZI” ni Umuvumu cyangwa se Umuko kubazi imihango ya Ryangombe nibyo biti bikoreshwa mu guterekera. Nguwo Ingabire  n’abakurambere be ba Gitera, Kayibanda n’abandi bahezanguni ba Permehutu babibye imbuto y’u Rwango mu banyarwanda, Ingabire agihembera.

Muri macye, Ingabire Victoire ngo aracyatsimbaraye ku kubungabunga ibitekerezo by’imbaraga zari inyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ingabire Victoire wa RDR ntaho ataniye n’uw’Inkingi cyangwa Umurinzi. Ni wa muhezanguni n’ubundi n’umunyabyaha.

Ibi ni ibitekerezo by’umusesenguzi mu bya politiki n’impirimbanyi ya Panafricanisme wanditse iyi nkuru.

2019-11-18
Editorial

IZINDI NKURU

Etienne Tshisekedi azwiho ko ari umuntu wabaniraga neza u Rwanda

Etienne Tshisekedi azwiho ko ari umuntu wabaniraga neza u Rwanda

Editorial 13 Jan 2019
Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa   

Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa  

Editorial 25 Jun 2020
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isabukuru y’imyaka 59 Madagascar ibonye ubwigenge

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isabukuru y’imyaka 59 Madagascar ibonye ubwigenge

Editorial 26 Jun 2019
Uganda: Inzego z’umutekano zinjiza amafaranga binyuze mu bucakara bakoresha Abanyarwanda

Uganda: Inzego z’umutekano zinjiza amafaranga binyuze mu bucakara bakoresha Abanyarwanda

Editorial 28 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni ati kuba Perezida igihe kinini si kibazo! Ahubwo niki wagejeje ku banyagihugu igihe uba umaze uri Perezida
POLITIKI

Perezida Museveni ati kuba Perezida igihe kinini si kibazo! Ahubwo niki wagejeje ku banyagihugu igihe uba umaze uri Perezida

Editorial 08 Jun 2017
Musanze : Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19
UBUKERARUGENDO

Musanze : Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19

Editorial 01 Sep 2017
Kenya:Umukobwa W’umunyaburanga Yarashwe Ashinjwa Ubujura
Mu Rwanda

Kenya:Umukobwa W’umunyaburanga Yarashwe Ashinjwa Ubujura

Editorial 15 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru