Nyuma y’aho Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zishe umwe mu barwanyi akaba n’Umuyobozi mu mutwe wa FLN witwa Niyirora Ezekiel alias Gen. Jean Pierre Gaseni mu gitero gikomeye zagabye kuri wa Gatandatu.
Igitero cyaguyemo uyu mugabo wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FLN bivugwa ko cyifashishijwemo intwaro zikomeye n’indege za gisirikare.
Ni igitero kiri mu bimaze iminsi bigabwa ku mitwe yitwaje intwaro muri gahunda RDC yihaye yo kuyitsinsura burundu aho igaragara cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka muri Congo aravuga ko Ingabo za Congo, zirukanye mu birindiro umutwe w’iterabwoba wa FDLR, nyuma y’ibyumweru bike zivuganye uwari umuyobozi wawo Sylvestre Mudacumura.
Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Dieudonne Kasereka, yatangaje ko ibi bitero byatangije ku wa Kabiri ku mutwe CNRD wiyomoye kuri FDLR mu Majyepfo ya Kivu, agace gahana imbibi n’u Rwanda ndetse n’u Burundi.
Kasereka yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, APF ko izi nyeshyamba zahunze zigana muri Parike ya Kahuzi Biega, aha naho mu minsi mike ingabo za leta zikaba ziteguye kuhagaba ibitero kugira ngo zibirukanemo burundu.
Iyi Parike iherereye mu bilometero 30 uvuye mu Mujyi wa Bukavu, ifite kilometero kare 600.
Muri Nzeri uyu mwaka, ingabo za leta nibwo zemeje urupfu rwa Sylvestre Mudacumura wari Umuyobozi wa FDLR. Uyu yashakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kubera ibyaha by’intambara.
Tariki 10 Ugushyingo, nabwo ingabo za leta zatangaje ko zongeye kwivugana undi muyobozi wa FDLR, Musabimana Juvenal, wari uzwi ku izina rya General Jean-Michel Africa.
Umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umaze imyaka irenga 25 mu mashyamba ya Congo intego yawo ikaba ari ugukomeza umugambi w’ubwicanyi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riheruka gutangaza muri uyu mwaka ko abagize uyu mutwe bari hagati ya 500 na 600.
FDLR igaragara cyane mu Burasirazuba bwa Congo mu Ntara za Kivu no muri Katanga, ahagaragara cyane amabuye y’agaciro. Ushinjwa ibyaha birimo kwibasira, kwica abaturage no gufata abagore ku ngufu.
Ingabo za RDC zikomeje ibikorwa byo kwirukana ku butaka bwayo n’indi mitwe yose ibuza amahwemo abaturage, harimo n’umutwe wa ADF.
hesron
FDLR umuti wayo numwe, nugutaha iwabo mu Rwanda. Nibanga bajye babarasa kugeza babamazeho.