• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Intandaro y’ukurasana hagati y’inyeshyamba za RUD-URUNANA

Intandaro y’ukurasana hagati y’inyeshyamba za RUD-URUNANA

Ubwanditsi 02 Dec 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Hari amakuru avuga ko inyeshyamba za RU-URUNANA zigeze kugaba igitero mu Karere ka Musanze, zasubiranyemo ubwazo, zirarasana ndetse abatari bake bahasiga ubuzima.

Ibi ngo byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo mu gace ka Binza, Teritwari ya Rutshuru, habaye kurasana gukomeye mu duce twa Giseguro na Kabindi hose ni muri Binza.

Ubuyobozi bwa Sosiyete sivile ya Binza, butangaza ko intandaro yo kurasana yatewe n’uko abagize komitey’inzibacyuho y’inyeshyamba za RUD-URUNANA ikuriwe na Col. Kagoma yemeje ko Capt.Kagoma, na Capt. Bushegeri ndetse Col. Radu Didace baba aribo bagambaniye Gen.Afurika Jean Michel.

Umwanzuro wafashwe ni ukwica abakekwagaho ubugambanyi.

Imirwano yadutse ubwo aba ba ofisiye bakwaga intwaro ngo bahabwe igihano nabo batangira kurasa birwanaho. Rwandatribune ivuga ko iyi mirwano yaguyemo inyeshyamba 14 ku ruhande rwabari baje kubambura intwaro na Kapiteni Kabatsi akaba yaguye mu mirwano.

Muri aba haguyemo Capt. Kabatsi wari muganga wa Gen.Afurika Jean Michel yishwe biturutse ku mvururu zatumye izi nyeshyamba zirasana ubwazo.

Biravugwa ko kuva Gen. Afrika Jean Michel yaraswa, hamaze kwicwa abarwanyi 24 bose bashinjwa kumugambanira. Iki gikorwa cyo guhora kikaba cyarasizwe mu maboko ya Kapiteni.

Igikorwa cyo guhana abiswe abagambanyi gikorwa n’abitwa Nshimiyimana Cassien uzwi nka Gavana afatanyije na Kapiteni Rukundo Chris.

Bigaragara ko ibintu bitoroshye muri izi nyeshyamba kuko nyuma yo gukomeretswa kwa Gen. Afrika waziyoboraga ndetse nyuma akaza no kwicwa, ububiko bw’intwaro zazo nabwo bwaravumbuwe.

Ibi kandi byiyongera ku kuba Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zikomeza guhiga bukware izi nyeshyamba zifite abayobozi bakiri bashya.

2019-12-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Trump yavuze ko yiteguye kwicarana na Kim Jong bakagirana ibiganiro

Perezida Trump yavuze ko yiteguye kwicarana na Kim Jong bakagirana ibiganiro

Ubwanditsi 07 Nov 2017
AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo

AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo

RUSHYASHYA 12 Jun 2026
Urujijo k’urupfu rwa Ganza watunganyaga muzika, wari utuye Chicago

Urujijo k’urupfu rwa Ganza watunganyaga muzika, wari utuye Chicago

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 23 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike
Amakuru

Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Ubwanditsi 09 Aug 2021
RDC: Abantu 10 baguye mu mirwano hagati ya FARDC na Mai-Mai Simba
Mu Rwanda

RDC: Abantu 10 baguye mu mirwano hagati ya FARDC na Mai-Mai Simba

Ubwanditsi 29 Aug 2017
Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
IKORANABUHANGA

Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Ubwanditsi 07 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru