Nyuma y’umwaka u Rwanda rugiranye amasezerano y’imikoranire na Arsenal FC yo mu Bwongereza, ikaba igenda neza kandi inyungu zikaba zikomeje kuba nyinshi ku ruhande rw’u Rwanda, ubu hakurikiyeho ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa mu gihe cy’amasezerano y’imyaka itatu y’imikoranire muri gahunda ya Visit Rwanda.
Mu mukino uteganyijwe Kuri uyu wa Gatatu ubwo ikipe ya Paris Saint-Germain iza kuba ikina na Nantes muri Shampiyona, haraza kuba hatangazwa ku mugaragaro ubufatanye hagati y’ikipe ya Paris Saint Germain ndetse n’u Rwanda igikorwa biteganyijwe ko kibera i Parc des Princes ku kibuga iyi kipe isanzwe ikiniraho.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, gihagarariye u Rwanda muri aya masezerano kimwe n’aya Arsenal, Claire Akamanzi, yatangarije ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa ko bahisemo gukorana na Paris Saint Germain mu rwego rwo kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda.
Yagize ati “Twahisemo Paris Saint-Germain kuko ifite izina rikomeye kuruta kuba ari ikipe y’umupira w’amaguru. Ni ikipe imaze igihe gito nyamara iri mu makipe y’ibihangange i Burayi, kandi mu ndangagaciro zayo ifite nyinshi zihura n’iz’u Rwanda: Ishyaka, kwagura imikoranire n’isi yose, gukorana n’urubyiruko no guharanira kuba indashyikirwa.”
Mu bikubiye muri aya masezerano, harimo kuba Paris Saint Germain izajya yambara Visit Rwanda ku myenda yishyushyanya mbere y’umukino, kuzana bamwe mu bakinnyi b’ibihangange bo muri Paris Saint Germain mu Rwanda, ndetse no gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda byanatanga umusaruro ufatika ku banyarwanda bakaba babona n’amahirwe yo kujya gukina mu Bufaransa by’umwihariko muri Paris Saint Germain ari benshi.
Visit Rwanda imaze kugira uruhare rugaragara mu gukurura ba mukerarugenda baturutse mu bice bitandukanye by’isi barimo n’ibihangange bimaze gusura u Rwanda aho twavugamo umukinnyi wa Tennis ukomeye ku isi Maria Sharapova, David Luiz ukinira Arsenal, Didier Drogba na Luis Van Gal watoje Manchester United, hakaba hanitezwe ibindi birangirire muri siporo bizaza kwirebera ubwiza bw’u Rwanda babwirwa bakanasoma mu bitabo birimo n’abakinnyi ba PSG.
Nihamara gutangazwa ku mugaragaro iyi mikoranire, birashoboka ko mu minsi ya vuba abanyarwanda bashobora kongera kugira amahirwe yo kwibonera abakinnyi bakomeye bakina muri iyi kipe y’ubukombe ku isi barimo Mbappe na Neymar.