• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu yatorewe kuyobora umuryango, Paul Muvunyi aba umuyobozi w’Ikirenga

Impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu yatorewe kuyobora umuryango, Paul Muvunyi aba umuyobozi w’Ikirenga

Ubwanditsi 18 Nov 2024 Amakuru, IMIKINO

Muvunyi Paul yatorewe kuyobora Urwego rw’Ikirenga naho Twagirayezu Thaddée atorerwa kuba Perezida mushya w’Umuryango wa Rayon Sports mu myaka ine iri imbere, mu nama y’inteko rusange yabereye mu Nzove kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Ugushyingo 2024.

Iyi nama yayobowe na Ngoga Roger Aimable wasigaranye ubuyobozi nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidèle, yari yitabiriwe n’abarimo abayoboye iyi kipe baheruka kwemererwa kongera kuyiba hafi nyuma y’imyaka ine bashyizwe ku ruhande.

Ingingo enye zayigiwemo ni ukureba uko amakipe y’Umuryango Rayon Sports (abagabo n’abagore) ahagaze, gusuzuma igitekerezo cyo gushinga sosiyete y’ubucuruzi ya Rayon Sports Ltd, guhindura amategeko shingiro n’amatora ya komite nyobozi nshya.

Ngoga Roger na Uwimana Jeannine uyobora Ikipe y’Abagore, bagaragaje ko zihagaze neza ndetse zombi ziyoboye muri shampiyona zikinamo mu Cyiciro cya Mbere.

Twagirayezu Thaddée yatorewe kuyobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere aho azaba yungirijwe na Muhirwa Prosper na Ngoga Roger mu gihe Umubitsi ari Rukundo Patrick.

Si ubwa mbere Twagirayezu agiye mu buyobozi bwa Rayon Sports kuko yabaye Visi Perezida yungirije Munyakazi Sadate mu 2019, mu gihe kandi yari muri komite y’inzubacyuho yashyizweho na RGB mu 2020.

Muvunyi Paul yatorewe kuyobora Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, yungirijwe na Dr. Emile Rwagacondo mu gihe Murenzi Abdallah yagizwe Umunyamabanga.

Ruhamyambuga Paul, Ngarambe Charles, Ntampaka Théogène, Munyakazi Sadate, Amb. Valens Munyabagisha na Uwayezu Jean Fidèle batorewe kuba Abajyanama muri Komite y’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports.

Mu gihe uru Rwego rw’Ikirenga rugizwe n’abahoze bayobora Rayon Sports, Muvunyi Paul yabwiye Gacinya Chance Denis wayoboye iyi kipe hagati ya 2015 na 2017, ko we atari rwo akenewemo, ahubwo aba Umujyanama wa Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu kuko ikipe ikeneye igikombe.

Umwe mu bari mu nama, yavuze ko Muvunyi yashatse no gushyira Munyakazi Sadate muri icyo cyiciro, ariko abanyamuryango babyamaganira kure, bavuga ko amugumana mu bajyanama b’Urwego rw’Ikirenga.

Habaye impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Muvunyi Paul yavuze ko habaye impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports hashingiwe ku mategeko avuguruye agenga imiryango itari iya Leta mu Rwanda, agena ishyirwaho ry’Urwego Rukuru cyangwa rw’Ikirenga.

Ati “Urwo rwego rukazajya rureberera ikipe, rugakora imigabo n’imigambi y’ikipe. Ubwo turi hamwe n’izindi nzego zatowe, harimo Perezida wa Rayon Sports n’ikipe ye. Imigabo n’imigambi nta yindi, ni ukongera tukagarura ibyishimo mu ba-Rayons, tukongera tukongera tukagera ku rwego nk’urwo twari twaragezeho mu gihe cyashize kuko twese ubu turatahiriza umugozi umwe.”

Ku buyobozi ubwa Uwayezu na Munyakazi Sadate wamubanjirije, abayoboraga Umuryango Rayon Sports ni bo babaga bayihagarariye mu mategeko, ariko kuri iyi nshuro ni Urwego rw’Ikirenga nk’uko Muvunyi yakomeje abivuga.

Ati “Uru rwego ni rwo ruzaba ruhagarariye Urwego Rukuru, navuga haba mu mategeko, haba no mu guhagararira Rayon Sports nk’uko Twagirayezu azaba ahagarariye ikipe umunsi ku munsi, ariko imigabo n’imigambi izava muri iri tsinda ryicaye hano.”

Yongeyeho ko nubwo hatowe inzego zitandukanye ariko abazigize bose bafite inshingano zo kuba abagaragu b’Aba-Rayons.

Ati “Inzego zizakora zigamije gutahiriza umugozi umwe. Dusanze ibibazo birimo amadeni arenga miliyon 450 Frw, ibirarane by’imishahara n’amafaranga yaguzwe abakinnyi, bigusaba imbaraga zirenze iz’umuntu umwe, tuzafatanya kubikemura.”

Mu nama, havuzwe ko abagize uru Rwego rw’Ikirenga bazajya baterana inshuro ebyiri mu mwaka barebe uko Rayon Sports ihagaze.

Twagirayezu Thaddée watorewe kuyobora Umuryango Rayon Sports, yavuze ko umushinga wa sosiyete ibyara inyungu “Rayon Sports Ltd” wemejwe nyuma yo kuwumurikira abanyamuryango mu nama.

Ati “Umushinga niba wemejwe rero, tugiye gutangira. Tugiye gukora ibituma umushinga ugaragara.”

Yongeyeho ko iyi kipe iteganya gushyiraho Umuyobozi Nshingwabikorwa uzajya ukurikirana ibikorwa byayo umunsi ku munsi.

Ikipe ya Rayon Sports izahura na Gorilla FC ku Munsi wa 10 wa Shampiyona, iyoboye n’amanota 20 nyuma y’imikino umunani imaze gukina.

source: IGIHE

2024-11-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 14 Dec 2024
Emery Bayisenge yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh yigeze gukinira muri 2019

Emery Bayisenge yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh yigeze gukinira muri 2019

Ubwanditsi 09 Nov 2021
Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado

Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado

RUSHYASHYA 02 Jun 2026
APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w’imikino wa 2025-2026

APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w’imikino wa 2025-2026

Ubwanditsi 13 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yari yiyemeje kwiyahura iyo Kagame atongera kuyobora u Rwanda
Mu Rwanda

Yari yiyemeje kwiyahura iyo Kagame atongera kuyobora u Rwanda

Ubwanditsi 07 Aug 2017
U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda
Amakuru

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

Ubwanditsi 30 Mar 2022
Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi
Mu Mahanga

Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi

Ubwanditsi 20 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru