Abarwanyi bagera ku 1000 bo mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bafashwe mpiri n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu cyumweru kimwe.
Abarwanyi bafashwe biganjemo abo mu mitwe y’Iterabwoba ya FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, RNC ya Kayumba Nyamwasa, FLN (Force de Libération Nationale) ikuriwe na Gen. Wilson Irategeka na RUD Urunana yiyomoye kuri FDLR.
FLN ni Umutwe w’inyeshyamba za CNRD Ubwiyunge witandukanyije na FDLR, ikaba umunyamuryango w’impuzamashyaka MRCD yashinzwe na Paul Rusesabagina mu gihe umuvugizi wawo ari Twagiramungu Faustin.
Amakuru yagiye hanze ku wa 7 Ukuboza 2019, Radio Okapi ikesha inzego za gisirikare avuga ko abarwanyi 1000 ari bo bafashwe mpiri na FARDC mu minsi irindwi.
Aba barwanyi bafashwe ku wa 26 Ugushyingo 2019 nyuma y’imirwano yahuje FARDC n’inyeshyamba z’Umutwe wa CNRD yabereye muri Terirwari ya Kalehe.
Amakuru ava mu gisirikare cya RDC avuga ko kugeza ku wa 6 Ukuboza 2019, abarwanyi 600 ba FDLR n’abandi bayishamikiyeho berekejwe mu Nkambi ya Gisirikare ya Nyamunyunyi hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Kavumu. Abandi barenga 400 bari baherereye ahazwi nka Bitale muri Teritwari ya Kalehe.
Umuyobozi wungirije muri Teritwari ya Kalehe, Pascal Cimana, yabwiye 7sur7 ko mu barwanyi bafashwe harimo abafatanywe intwaro zigera kuri 64 zirimo inini n’into.
Aba barwanyi bagotewe mu Ishyamba rya Pinga riri mu Burasirazuba bwa RDC baza no kuhafatirwa nyuma yo kuraswaho ibisasu by’inkazi mu gitero kiri mu bigamije gutsintsura imitwe yitwaje intwaro mu mashyamba rya Congo Kinshasa.
Mu minsi ishize kandi FARDC yafashe mpiri Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umutwe udasanzwe w’Inyeshyamba za FDLR (FDLR-CRAP), Nshimiyimana Asifiwe Manudi.
Mu ntangiriro z’Ukuboza FARDC yokeje igitutu imitwe y’inyeshyamba iyirukana mu duce dutandukanye turimo Kalehe, Rutare, Disasimana na Njanjo.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Kivu y’Amajyepfo yasabye ko yahabwa uburenganzira bwo kugera mu nkambi kugira ngo yite ku buzima bwabo, guhabwa ibyo kurya no kwita ku bana n’abagore barwaye.
Komisiyo y’Igihugu yita ku Mpunzi yemeje ko bamwe muri abo barwanyi bayisabye ko bakwemererwa koherezwa mu Rwanda ku bushake.
Abashinzwe ibikorwa by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byiswe Sokola 2 bijeje ko bazatangaza ibyerekeye ifatwa ry’aba barwanyi.
Akaga gakomeje kugwira inyeshyamba zibarizwa mu mashyamba yo muri RDC aho FARDC imaze kwivugana benshi mu bayobozi b’imitwe irwanya u Rwanda.
Tariki ya 2 Ukuboza 2019, Col Muhawenimana Théogène uzwi nka ‘Festus’ yishwe aguye mu gico cy’Ingabo za RDC ahitwa Kalehe. Uyu musirikare yabarizwaga mu Mutwe ushamikiye ku Ishyaka rya Paul Rusesabagina.
Muhawenimana yari ashinzwe kurinda Icyicaro gikuru cya FNL. Urupfu rwe rwakurikiye urwa Gen Jean Pierre Gaseni wari Umuyobozi mu Mutwe wa FLN wishwe ku wa 30 Ugushyingo 2019.
Izi mpfu za hato na hato kuri aba barwanyi ziri kuba biturutse ku bitero bigabwa ku mitwe yitwaje intwaro muri gahunda RDC yihaye yo kuyirandura muri Kivu y’Amajyaruguru.
FLN ni wo mutwe wabarizwagamo Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara uri mu maboko y’ubutabera mu Rwanda. Ugizwe n’inyeshyamba zishamikiye ku Ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina. Ni wo wagabye ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda, bigahitana abaturage icyenda, 19 bagakomereka, imitungo myinshi igasahurwa, indi ikangizwa.
Wagize uruhare kandi muri grenade ziherutse kugabwa mu Mujyi wa Rusizi kuko abagabo bane bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano, bemeye ko babishowemo na FLN.
Muri Kamena, Perezida wa RDC, Félix-Antoine Tshisekedi, yavuze ko afite umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu ndetse ko biri kuganirwaho na Monusco n’ibihugu by’ibituranyi birebwa n’ikibazo.
Ni inama ikomeje guhurizwamo ibitekerezo bigamije gushyira iherezo ku mitwe irimo ADF ikomoka muri Uganda; FDLR, RNC, CNRD na RUD-Urunana ikomoka mu Rwanda; Mai-Mai n’indi yo muri RDC na RED/TABARA, FNL n’indi ikomoka mu Burundi.
Umwe mu barwanyi bakomeye baguye muri ibi bitero ni Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga Umutwe wa FDLR, wiciwe mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Nzeri 2019.
Abandi bagizweho ingaruka n’ibi bitero ni abarwanyi b’Ihuriro b’igisirikare cya P5, cyubakiye ku mashyaka atanu ari yo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri. Bose ngo bakuriwe na Kayumba Nyamwasa.
Abo barimo (Rtd) Major Habib Mudathiru wari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’imyitozo hamwe n’abandi 24 yari ayoboye bafashwe n’Ingabo za FARDC bagashyikirizwa u Rwanda. Ni mu gihe abandi benshi bo bamaze kubigwamo.