Nyuma y’aho abayoboke ba RNC muri Africa y’epfo bakuriwe na Emile Rutagengwa basohoye inyandiko basaba ko umuyobozi wabo Kayumba Nyamwasa yava kuri uwo mwanya ndetse akanakurikiranwa n’ubutabera kubera ibyaha byibasiye uburenganzira bwa muntu bamushinja.
Kayumba yaritsize arasha kwicisha Emile Rutagengwa ngo amuce umutwe amukurikize Ben Rutabana. Uyu Emile Rutagengwa ari mu gikundi cya Jean Paul Turayishimye na babandi ba Canada barimo Jean Paul Ntagara birukanwe na Kayumba, uyu mugambi wo kwicisha Emile Rutagengwa wacuzwe n’agatsiko k’abantu bagize uruhare mu ibura rya Rutabana gakuriwe na Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa, arinabo barigukora buri kimwe kugirango bakomeze gucecekesha, abatarishimye irigiswa rya Ben Rutabana.
Bityo ugize icyo abaza ku ishimutwa rye cyangwa ugaragaje ibitagenda neza mu ihuriro agahita yirukanwa cyangwa akicwa.
Emile Rutagengwa usanzwe aba Pretoria, amaze igihe kitari gito muri RNC kuko hari n’amashusho agaragara kuri youtube aririmbana na Calixte Nsankara ubwo bibukaga Col. Karegeya. Ariko Kayumba yamwigijeyo biturutse ku ibura rya Rutabana, Emile atishimiye.
Emile Rutagengwa avuka ku Kivugiza-Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, yize Ecole Zairoise nyuma yiga APACE asanga inkotanyi 1991-92.
Kayumba Nyamwasa ari kwiyegereza abatamuzi bari Benerugaba Kayiranga Patrick wahunze igihugu we n’undi bajyanye witwa maître Rusagara Ignece.
Si ubwambere Kayumba yicisha abayoboke be kuko muri Gicurasi, yirengeje Camile Nkurunziza bivugwa ko yari amufitiye ubwoba bwo kumwigizayo akaba yari umushoferi wa taxi waguye mu bushyamirane na Polisi kuwa 30 Gicurasi 2019 muri Goodwood. N’ubu urupfu rwe ruracyari urujijo.
Gahinyuza
Benerugaba Patrick ni uwo nzi warutuye Kagarama aho duherukanira? Ubu se yataye abana n’umugore? Anyway, yagaragazaga ubugarasha nubwo yageragezaga kubihisha. Bazabona ibindi ark nta butegetsi by’u Rwanda bazabona.