Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zemeje ko umwe mu basirikare bakuru bazo, Colonel Michel Rukunda uzwi nka Makanika, yatorotse igisirikare akajya kuyobora umutwe wa Gumino ukorera mu bice bya Uvira na Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umutwe wa Gumino wagarutsweho cyane muri Raporo y’Impuguke z’umuryango w’abibumbye mu mpera za 2018 no mu buhamya bw’abari abarwanyi ba P5 iyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ubu bafungiwe mu Rwanda bashinjwa ibyaha birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe no kugirana umubano na Leta y’amahanga bigamije gushoza intambara.
Uyu Colonel Makanika yari Umuyobozi wungirije w’ingabo za FARDC mu gace ka Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ashinzwe ibikorwa n’iperereza.
Mu butumwa FARDC yanyujije kuri Twitter, yagize iti “FARDC iremeza itoroka rya Colonel Michel Rukunda, umuyobozi wungirije w’ingabo mu gace ka Walikale, wagiye mu nyeshyamba akagirwa umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro uzwi nka “Ngumino”. Rukunda ubu arafatwa nk’umwanzi wa RDC.”
Si ubwa mbere uyu musirikare yinjiye mu nyeshyamba kuko mbere yo kwinjizwa mu ngabo za leta mu 2011, Col Makanika yayoboraga umutwe w’Abanyamulenge uzwi nka Forces Républicaines Fédéralistes (FRF).
Uyu mutwe ukunda kuvugwa mu buryo bubiri bunyuranye, Gumino cyangwa Ngumino.
Uruhare rwa Gumino mu migambi yo gutera u Rwanda
Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse mu mpera z’umwaka wa 2018, yagaragaje uburyo mu mashyamba ya RDC mu duce twa Bijombo hari umutwe wa P5 uyoborwa na Shyaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gumino, ukoresha intwaro ziturutse mu Burundi.
P5 izwi nk’impuzamashyaka irwanya Leta y’u Rwanda, ibumbiye hamwe FDU Inkingi, Amahoro PC; RNC ya Kayumba Nyamwasa, PDP-Imanzi na PS Imberakuri, igice cya Ntaganda Bérnard.
Abahoze muri uwo mutwe babwiye inzobere z’Umuryango w’Abibumbye ko abawugize ari abanyamahanga benshi baturuka mu Rwanda n’abanye-Congo b’Abanyamulenge. Nyamusaraba yabwiraga abarwanyi ko intego y’uwo mutwe ari ukubohora u Rwanda.
Mu mwaka ushize nibwo abantu benshi bari bagize P5 batawe muri yombi na FARDC abandi benshi baricwa, abahonotse ikibatsi cya FARDC bashyikirizwa u Rwanda, ubu bari imbere y’inkiko barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru Habib.
Ubwo bari imbere y’urukiko mu Ukwakira 2019, umushinjacyaha wa gisirikare yavuze ko nyuma yo gushinga P5, Kayumba yaje kugira Colonel Nyamusaraba umuyobozi w’ibikorwa byose, yungirizwa na Sibo Charles, Habib Mudathiru ashingwa ibikorwa n’imyitozo, Semahurungure (na we wo muri Gumino) ashingwa iperereza na politiki.
Ubwo Mudathiru yajyaga kuyobora uwo mutwe aturutse muri Uganda akanyura mu Burundi, i Bujumbura bahuye na Colonel Ignace Sibonama ushinzwe iperereza rya gisirikare (Chief J2) na Major Bertin ushinzwe iperereza ryo hanze na Colonel Nyamusaraba, Umunyamulenge uyobora umutwe witwara gisirikare wa Gumino.
Mu kiganiro bagiranye ngo bemeranyije ko P5 igizwe ahanini n’abanyarwanda, izajya ikora imyitozo yitwikiriye Gumino, bazaba benshi bakazajya mu nkambi yabo.
Gusa imigambi yabo yaje gupfuba ubwo Kayumba yahamagaraga Habib kuri telefoni ikoresha icyogajuru, akamusaba ko batekereza uko bahindura aho bakorera, ngo bave muri Kivu y’Amajyepfo bajye ku mupaka wa Uganda.
Ngo babonaga u Burundi butabaha inkunga bihagije, ariko kuri Uganda bizeye inkunga ishobora kuba nyinshi n’abarwanyi babo bakajya babona uko bambuka bajya mu mashyamba ya RDC mu buryo bworoshye.
Umushinjacyaha yavuze ko muri uwo mugambi bakoresheje $12000 USD bohererejwe na Ben Rutabana (yaburiwe irengero agiye muri Uganda) ayanyujije kuri Western Union i Bujumbura.
Ku wa 19 Mata ngo nibwo bimutse, urugendo “rutabahiriye na gatoya,” kuko bageze muri Gatoyi i Masisi, bahuye n’ibico byinshi bya FARDC, bararaswa, bamwe barafatwa abandi bishyikiriza Monusco.
Umushinjacyaha yavuze ko abashoboye kurokoka bagiye bamanika amaboko ku matariki atandukanye, kugeza ubwo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabashyikirije u Rwanda. Hari n’abafashwe baramaze kugera mu kigo kinyuzwamo abavuye mu mitwe yitwaje intwaro i Mutobo.
Urupfu rwa Semahurungure rutumye Colonel wa FARDC atoroka
Col Makanika asubiye mu ishyamba nyuma y’ibitero byagabwe kuri Gumino mu Minembwe, byahitanye Colonel Semahurungure wari umuyobozi muri uwo mutwe, wapfuye inkurikirane na Général Twirinde Ndjwapa wari umuyobozi mukuru.
Ni ibitero byagabwe na Maï-Maï mu gace ka Minembwe, muri teritwari ya Fizi muri Nzeri 2019. Semahurungure yapfuye azize ibikomere yagize, agwa mu nzira bamujyana kwa muganga.
Ibyo byose byatumye Colonel Makanika atoroka ingabo za Leta ajya muri uyu mutwe usumbirijwe n’ibitero birimo ibitero bya Leta ya Congo ishaka kurandura imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu, n’ibya Mai Mai imaze igihe ishyamiranye n’uyu mutwe ufatwa nk’uwiyemeje kurinda Abanyamulenge.
FARDC yatangaje ko uyu nawe yahindutse umwanzi w’igihugu, bivuze ko agomba guhigwa kimwe n’abandi