• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abayobozi ba FDLR bishwe nyuma yuko bashishikarijwe gushyira intwaro hasi bagataha mu Rwanda, bavunira ibiti mu matwi ahubwo bagaragaza ingengabitekerezo yabo

Abayobozi ba FDLR bishwe nyuma yuko bashishikarijwe gushyira intwaro hasi bagataha mu Rwanda, bavunira ibiti mu matwi ahubwo bagaragaza ingengabitekerezo yabo

Editorial 12 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu kiganiro yagiranye na TV1 tariki ya 12 Ukwakira 2019, Maj Gen (Rtd) Paul Rwarakabije yatangaje byinshi ku mutwe wa FDLR yayoboraga mbere yuko ataha ku mugaragaro mu Rwanda.  Mbere yuko ataha Gen Rwarakabije yatangaje ko yifuje gutaha akabanza akavugisha umuyobozi mu ngabo nawe wabaga mu ngabo z’u Rwanda, ubundi yandikira Rucagu Boniface wahoze ari Perefe w’icyahoze ari Ruhengeli, abaza uko yataha, Rucagu amusubiza kuvugana na Guverinoma y’u Rwanda.

Nyuma Rwarakabije yaje guhuzwa na Gen Kabarebe baraganira; Gen Kabarebe yamubwiye ati ese izo mbaraga z’Abanyarwanda mugumisha mu mashyamba ya Kongo tuzihuje ntitwagira imbaraga nyinshi z’igihugu? Gen Kabarebe yakomeje amubwira abahoze mu ngabo za kera (Ex FAR) ziri mu ngabo ndetse no mu buyobozi bukuru, harimo Stanley Nsabimana, hakaza Juvenal Marizamunda wungirije umukuru wa Polisi, Kanimba…..Nyuma Rwarakabije arataha, atahana abasirikari bakuru harimo na  Maj Gen (Rtd) Jerome Ngandahimana wari wungirije umugaba w’ingabo z’inkeragutabara.

Gen Kabarebe kandi yahamagaye na Ntawunguka Pacifique, usigaye uyobora ibisigisigi bya FDLR anyuze ku mugore we wari umwarimu mu karere ka Rubavu. Ntawunguka atitaye ku muryango we wari mu Rwanda yasubije Gen Kabarebe ko azagaruka mu Rwanda nta mututsi numwe ugihari.

Gen Kabarebe yagarutse kuri Ntawunguka ubwo yari amaze gutanga ikiganiro ku mateka y’u Rwanda, ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo kiganiro yakigezaga ku barimu b’amateka bari mu Itorero I Nyanza mu cyumweru gishize. Umwe mu babajije ibibazo yamusabye kubasobanurira uburyo yavuganye Ntawunguka, amusaba gutaha mu Rwanda.

Gen Kabarebe yasobanuye ko mu 2009 yamenye ko umugore wa Ntawunguka Pacifique ari umwarimu mu Karere ka Rubavu, ahitamo kumusanga kugira ngo avugane n’umugabo we, amugire inama yo gutaha.

Ati “Ndamubwira ngo ahamagare umugabo we baravuga, arangije nti mumpe noneho. Ndamubwira nti ’dore igihugu aho kigana, wowe uri umupilote, Jenoside yabaye uri mu Bufaransa wiga ubupilote, uraza ujya muri FDLR, abandi bose baratashye, ba Rwarakabije (Paul) baratashye, ba General Jerome (Ngendahimana) baratashye, dore Gen Murenzi (Evariste) ubu ni Brigade Commander i Karongi, icyo gihe Murenzi yari atarataha.”

Iki gisubizo kandi, nicyo Michel Habimana wiyitaga Edmond Ngarambe wari umuvugizi wa FDLR yabwiye umunyamakuru wa The Guardian ko nawe azataha nta mututsi ukiba mu Rwanda. Nyuma yaje gutabwa muri yombi muri Operation Umoja Wetu yabaye muri 2009. Uyu Michel Habimana niwe wari ushinzwe ingabo zarindaga Agathe Uwilingiyimana akamwica n’urupfu rubi.

Rwarakabije yatangajeko yagerageje kenshi kuvugana na Mudacumura ahubwo akamwirengagiza, telephone ye yitabwaga na Gaspard wari umunyamabanga wa hafi wa Mudacumura. Rwarakabije kandi yahamagaye umuvugizi wa FDLR wari wasimbuye Michel Habimana ariwe La Forge Bazeye Fils, nuko Bazeye aramwiyama amubwirako niba yaratashye we adateze gufata icyemezo nkicye. Nyuma Bazeye nawe yaje gufatwa avuye mu gihugu cya Uganda mu biganiro na RNC babifashijwemo na Uganda. Rwarakabije yongeyeho ko abayobozi bose ba FDLR yabazengurutse abashishikariza gutaha.

Mu gitero FARDC yagabye ku birindiro bikuru bya FDLR, byahitanye umukuru wayo Mudacumura ndetse n’abasirikari bakuru bari kumwe harimo na Gaspard witabaga telephone za Rwarakabije. Iyo baza kumwumvira baba baratashye amahoro.

Mu bandi basirikari bakuru bashishikarijwe gutaha harimo Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje Alias Musare wishwe na Mai Mai mu  mwaka wa 2016 arahira avuga ko atazashyira imbunda hasi kandi ko azataha mu Rwanda ku ngufu akabona kurongora.

Uwamusimbuye ariwe Gen de Brig Juvenal Musabyimana Alias Jean Michel Afrika nawe yaje kwicwa mu mwaka ushize wa 2019.

Mu gihe FDLR bigaragara ko yacitse intege ku mugaragaro, hasigaye urugamba rwo ku rwanya ingengabitekerezo ya Jenoside babibye mu bayibagamo ndetse n’imiryango yabo.  Nkuko byatangajwe na Rwarakabije aho yavuzeko ikibazo nyamukuru cyabari nababaye muri FDLR ni ingengabitekerezo ya Jenoside yabo bagenderaho.

2020-01-12
Editorial

IZINDI NKURU

Nyagatare: Afunzwe akurikiranyweho ubujura bwa mudasobwa

Nyagatare: Afunzwe akurikiranyweho ubujura bwa mudasobwa

Editorial 31 Mar 2016
U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

Editorial 26 Nov 2018
UBUTUMWA ABAHANZI BAHIMBAZA IMANA BAHAYE ABANYARWANDA MURI IKI GIHE CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 22

UBUTUMWA ABAHANZI BAHIMBAZA IMANA BAHAYE ABANYARWANDA MURI IKI GIHE CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 22

Editorial 15 Apr 2016
Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Editorial 08 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kanombe : Byari ibyishimo n’umunezero kwakira Indege nshya Boeing 737-800NG ya RwandAir yiswe Kalisimbi
Mu Mahanga

Kanombe : Byari ibyishimo n’umunezero kwakira Indege nshya Boeing 737-800NG ya RwandAir yiswe Kalisimbi

Editorial 16 Nov 2016
Kimwe mu bihatse ubucuti bwa Perezida Museveni na Bebe Cool cyagaragaye
POLITIKI

Kimwe mu bihatse ubucuti bwa Perezida Museveni na Bebe Cool cyagaragaye

Editorial 21 Oct 2018
Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse
INKURU NYAMUKURU

Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse

Editorial 23 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru