Mu kiganiro yagiranye na TV1 tariki ya 12 Ukwakira 2019, Maj Gen (Rtd) Paul Rwarakabije yatangaje byinshi ku mutwe wa FDLR yayoboraga mbere yuko ataha ku mugaragaro mu Rwanda. Mbere yuko ataha Gen Rwarakabije yatangaje ko yifuje gutaha akabanza akavugisha umuyobozi mu ngabo nawe wabaga mu ngabo z’u Rwanda, ubundi yandikira Rucagu Boniface wahoze ari Perefe w’icyahoze ari Ruhengeli, abaza uko yataha, Rucagu amusubiza kuvugana na Guverinoma y’u Rwanda.
Nyuma Rwarakabije yaje guhuzwa na Gen Kabarebe baraganira; Gen Kabarebe yamubwiye ati ese izo mbaraga z’Abanyarwanda mugumisha mu mashyamba ya Kongo tuzihuje ntitwagira imbaraga nyinshi z’igihugu? Gen Kabarebe yakomeje amubwira abahoze mu ngabo za kera (Ex FAR) ziri mu ngabo ndetse no mu buyobozi bukuru, harimo Stanley Nsabimana, hakaza Juvenal Marizamunda wungirije umukuru wa Polisi, Kanimba…..Nyuma Rwarakabije arataha, atahana abasirikari bakuru harimo na Maj Gen (Rtd) Jerome Ngandahimana wari wungirije umugaba w’ingabo z’inkeragutabara.
Gen Kabarebe kandi yahamagaye na Ntawunguka Pacifique, usigaye uyobora ibisigisigi bya FDLR anyuze ku mugore we wari umwarimu mu karere ka Rubavu. Ntawunguka atitaye ku muryango we wari mu Rwanda yasubije Gen Kabarebe ko azagaruka mu Rwanda nta mututsi numwe ugihari.
Gen Kabarebe yagarutse kuri Ntawunguka ubwo yari amaze gutanga ikiganiro ku mateka y’u Rwanda, ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo kiganiro yakigezaga ku barimu b’amateka bari mu Itorero I Nyanza mu cyumweru gishize. Umwe mu babajije ibibazo yamusabye kubasobanurira uburyo yavuganye Ntawunguka, amusaba gutaha mu Rwanda.
Gen Kabarebe yasobanuye ko mu 2009 yamenye ko umugore wa Ntawunguka Pacifique ari umwarimu mu Karere ka Rubavu, ahitamo kumusanga kugira ngo avugane n’umugabo we, amugire inama yo gutaha.
Ati “Ndamubwira ngo ahamagare umugabo we baravuga, arangije nti mumpe noneho. Ndamubwira nti ’dore igihugu aho kigana, wowe uri umupilote, Jenoside yabaye uri mu Bufaransa wiga ubupilote, uraza ujya muri FDLR, abandi bose baratashye, ba Rwarakabije (Paul) baratashye, ba General Jerome (Ngendahimana) baratashye, dore Gen Murenzi (Evariste) ubu ni Brigade Commander i Karongi, icyo gihe Murenzi yari atarataha.”
Iki gisubizo kandi, nicyo Michel Habimana wiyitaga Edmond Ngarambe wari umuvugizi wa FDLR yabwiye umunyamakuru wa The Guardian ko nawe azataha nta mututsi ukiba mu Rwanda. Nyuma yaje gutabwa muri yombi muri Operation Umoja Wetu yabaye muri 2009. Uyu Michel Habimana niwe wari ushinzwe ingabo zarindaga Agathe Uwilingiyimana akamwica n’urupfu rubi.
Rwarakabije yatangajeko yagerageje kenshi kuvugana na Mudacumura ahubwo akamwirengagiza, telephone ye yitabwaga na Gaspard wari umunyamabanga wa hafi wa Mudacumura. Rwarakabije kandi yahamagaye umuvugizi wa FDLR wari wasimbuye Michel Habimana ariwe La Forge Bazeye Fils, nuko Bazeye aramwiyama amubwirako niba yaratashye we adateze gufata icyemezo nkicye. Nyuma Bazeye nawe yaje gufatwa avuye mu gihugu cya Uganda mu biganiro na RNC babifashijwemo na Uganda. Rwarakabije yongeyeho ko abayobozi bose ba FDLR yabazengurutse abashishikariza gutaha.
Mu gitero FARDC yagabye ku birindiro bikuru bya FDLR, byahitanye umukuru wayo Mudacumura ndetse n’abasirikari bakuru bari kumwe harimo na Gaspard witabaga telephone za Rwarakabije. Iyo baza kumwumvira baba baratashye amahoro.
Mu bandi basirikari bakuru bashishikarijwe gutaha harimo Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje Alias Musare wishwe na Mai Mai mu mwaka wa 2016 arahira avuga ko atazashyira imbunda hasi kandi ko azataha mu Rwanda ku ngufu akabona kurongora.
Uwamusimbuye ariwe Gen de Brig Juvenal Musabyimana Alias Jean Michel Afrika nawe yaje kwicwa mu mwaka ushize wa 2019.
Mu gihe FDLR bigaragara ko yacitse intege ku mugaragaro, hasigaye urugamba rwo ku rwanya ingengabitekerezo ya Jenoside babibye mu bayibagamo ndetse n’imiryango yabo. Nkuko byatangajwe na Rwarakabije aho yavuzeko ikibazo nyamukuru cyabari nababaye muri FDLR ni ingengabitekerezo ya Jenoside yabo bagenderaho.