• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Iran yataye muri yombi Ambasaderi w’u Bwongereza

Iran yataye muri yombi Ambasaderi w’u Bwongereza

Ubwanditsi 13 Jan 2020 POLITIKI

Ambasaderi w’u Bwongereza muri Iran, Rob Macaire, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri Iran ubwo yari avuye mu muhango wo kunamira inzirakarengane zaguye mu ndege ya Ukraine iherutse kuraswa na Iran.

Macaire yafashwe ubwo yari avuye mu ijoro ryo kwibuka inzirakarengane zapfuye nyuma y’aho ingabo za Iran zirasiye indege ya Ukraine yari inyuze mu kirere cyazo ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Uyu mu Ambasaderi yavuye aho ibi bikorwa byo kunamira izo nzirakarengane byabereye mbere y’uko ababyitabiriye batangira kwigaragambya hanyuma afatwa ashinjwa gufasha mu gutegura imyigaragambyo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Iran, Seyed Abbas Araghchi, yavuze ko Macaire yatawe muri yombi nk’umunyamahanga utazwi wari mu muhuro utemewe.

Macaire yaje nyuma guhamagarwa kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran kuri iki Cyumweru nyuma yo gutabwa muri yombi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.

Seyed Abbas Araghchi yavuze ko ubwo yari akibwirwa na Polisi ko Macaire yatawe muri yombi yatekereje ko bidashoboka ko Ambasaderi w’u Bwongereza yafungwa.

Ikiganiro cyo kuri telefoni yagiranye n’abandi bayobozi nicyo cyaje kwemeza koko uwafunzwe ari Macaire ndetse nyuma y’iminota 15 ahita afungurwa.

Macaire yahakanye uruhare mu bikorwa by’imyigaragambyo avuga ko yari yagiye kwitabira ijoro ryo kunamira abapfuye kuko ari ibintu bisanzwe bikorwa, anongeraho ko muri abo baguye mu ndege harimo n’Abongereza.

Yongeyeho ko “guta muri yombi Umudipolomate ari ibintu binyuranyije n’amategeko mu bihugu byose”.

Abantu bigaragambya bigabije imihanda yo mu Murwa mukuru Tehran, bumvikana buka inabi abayobozi babita ababeshyi kuba barabanje guhakana ko aribo bahanuye indege yo muri Ukraine.

Ku wa Gatandatu nibwo Iran yemeye ko ariyo yahanuye iriya ndege ariko biturutse ku kwibeshya. Abantu 176 bari bayirimo bose barapfuye.

2020-01-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose

Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose

Ubwanditsi 10 Sep 2018
Ishyaka Rya J.Pierre Bemba Wakuwe Ku Rutonde Rw’abakandida Perezida Rigiye Kujurira

Ishyaka Rya J.Pierre Bemba Wakuwe Ku Rutonde Rw’abakandida Perezida Rigiye Kujurira

Ubwanditsi 27 Aug 2018
Kigali: Perezida W’u Bushinwa, Xi Jinping N’umufasha We Bakiriwe Muri Village Urugwiro

Kigali: Perezida W’u Bushinwa, Xi Jinping N’umufasha We Bakiriwe Muri Village Urugwiro

Ubwanditsi 23 Jul 2018
Amerika yasabye Odinga kureka ibyo kurahirira kuyobora Kenya arabyanga

Amerika yasabye Odinga kureka ibyo kurahirira kuyobora Kenya arabyanga

Ubwanditsi 07 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Malawi: Umunyarwanda yiyahuriye muri kasho
HIRYA NO HINO

Malawi: Umunyarwanda yiyahuriye muri kasho

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije
Amakuru

Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije

Ubwanditsi 16 Oct 2020
Uko Kambanda yemereye urukiko ko Guverinoma ye ari yo yakoze Jenoside
POLITIKI

Uko Kambanda yemereye urukiko ko Guverinoma ye ari yo yakoze Jenoside

Ubwanditsi 09 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru