Uyu mugore wahoze ari umufasha wa Sheikh Saleh Habimana ubu arabarizwa mu buhungiro mu gihugu cya Suede cyangwa Sweden, aho amaze iminsi avuga nabi Perezida Paul Kagame ndetse n’umugabo we batandukanye uhagarariye u Rwanda muri Misri cyangwa Egypt ubu akaba ari we uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Maroc.
Uyu mugore utuye mu majyaruguru ya Suede yirirwa avuga nabi uwari umugabo we na perezida Kagame, avuga ko bakora ubuhotozi n’ubwicanyi ku Banyarwanda. Uyu mugore n’ubwo atigeze amenya ahantu twari twahuriye muri iyi minsi mikuru ishize yakomeje kuvuga ko Nyakubahwa Prezida kagame na leta ayoboye ari umutwaro ko Banyarwanda.
Bamwe mu nshuti ze za hafi ntabwo bari bazi ko njye nari mbarimo kandi ntashyigikiye ibyo bitekerezo bihumanye cyane cyane ko bidakwiye muri iki gihe. Djanessa uwo munsi yari yisanzuye ndetse avuga ko we yahunze kubera ko yatangiye kugira ibibazo bitewe n’uko yari mu bari bashyigikiye Diane Shima Rwigara. Atera inkuru ko we yari afite ubwisanzure mu kwamamaza Diane Rwigara kubera ko bitari byoroshe kumukeka. Hanyuma bikaza kuvumburwa n’abashinzwe umutekano . Mu bigambo bitameshe yemeza ko we adashobora guhara cyangwa kwanga umuryango wa Rwigara kubera ko ise wa Diane, ari we Rwigara Assinapol ari we wamurihiye amashuri, ndetse agatuma abaho neza nyuma yaho ababyeyi be bishwe mu gihe cya genocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Yahise yadukira umugabo we amwita imbwa, avuga ko nawe ari inkora maraso, kubera ko akorana na Nyakubahwa Prezida Kagame. Mu ku mwinja namubajije niba yaba yari ashyigikiye Diane Rwigara, yahise ambwira ko byatangiye ari ibanga ariko aza kuvumburwa na Police. Yakomeje avuga ko kuri we byari byoroshe kuba umukangurambaga, kubera ko yari afite imodoka. Mubyo avuga cyane yemeza ko bamuketse ndetse akabazwa, ariko buri gihe bakabura gihamya, Igitangaje ni uko yahise aca polisi mu myanya y’intoki agasaba visa yo muri Suede , kandi kubera ko yari afite Passport Diplomatic yahise ahabwa visa aza hano muri Suede, ahita atangira kuvuga amahomvu Prezida Paul Kagame n’umugabo we Sheikh Seleh Habimana.
Ikigaragara ni uko abantu bamwe baba barahawe byose, ariko bwacya mu gitondo bakaba ari bo barimo gutiza umurindi abadashyigikiye prezida Kagame wateje imbere u Rwanda. Suede ikomeje kuba indiri y’abantu benshi barimo kurwanya Prezida Kagame. Ikindi ni uko Abashinzwe umutekano mu Rwanda bajya bareba ukuntu batanga ibyangombwa nk’ibi biri mu Rwego rwo hejuru ku bantu bamwe. Bizabafasha cyane kubagenzura. Abacitse ku icumu mutekereze aho Prezida Kagame yabakuye.
Habimana Eliezer
Muri Suede.