Kuri iki gicamunsi kuwa 17 Mutarama 2020 sacyenda Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwerekanye Cpat Nsengimana Herman wari Umuvugizi wa FLN. Wasimbuye Nsabimana Callixte Sankara nyuma yo gutabwa muri yombi.
Nsengimana Herman yafatiwe ahitwa Kivangu muri Gurupoma ya Bitare, Zone ya Kalehe muri Kivu y’amajyepfo akaba yarinjiye muri CNRD-UBWIYUNGE mu mwaka wa 2018, ahita agirwa Umuvugizi w’inyeshyamba za FLN yiha ipeti rya Kapiteni akaba yaravuye mu nkambi ya Nakivale muri Uganda, aho yacuruzaga amanadazi.
Nsengimana Herman akaba yaravutse mu mwaka wa 1979,avukira mu mudugudu wa Runazi, Akagali ka Rukingiro, Umurenge wa Busoro, Akarere ka Nyanza ni mwene Kayumba Charles na Mujawamariya Anathalie yarangije icyiciro cya mbere cy’amashuri ya Kaminuza mu nderabarezi mu Ishuri rikuru rya KIE mu mwaka wa 2009.
Herman Nsengimana n’ umuvandimwe wa Gérard Niyomugabo nawe yafashe iyi shyamba nyuma yaho murumunawe aburiwe irengero kuva muri Mata 2014, akaba yari hamwe na bagenzi be baje gutabwa muri yombi, barimo Kizito Mihigo, Jean Paul Dukuzumuremyi na Cassien Ntamuhanga mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyane Paul Kagame Perezida wa Repubulika.
Herman Nsengimana ava indimwe na Gerard Niyomugabo waburiwe irengero
Kugeza ubu nta gakuru ka Gerard Niyomugabo n’ubwo mukuru we Herman Nsengimana yakunze gutunga agatoki bamwe mu bashinzwe umutekano, Kizito we ubu yahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu mu gihe Cassien Ntamuhanga , yatorotse gereza ari Kampala.
Herman Nsengimana yabanje kwinjira mu mutwe witwa Muvoma Nyarwanda iharanira impinduramatwara, Rwandese Revolutionary Movement ( RRM) wari uyobowe na Nsabimana Callixte alias Sankara wahoze muri RNC ya Kayumba Nyamwasa akaza kuyivamo avuga ko Kayumba ari igisambo yikubira imisanzu yose ntabahe.
Baca umugani mu kinyarwanda ngo ” Rubanda ishyuha nabi” uyu Herman Nsengimana wahoze ari umwarimu hano mu Rwanda ngo yari yaragiye mu nyeshyamba zigamije gukuraho ubuyobozi mu Rwanda. Aho nawe yakunze kumvikana kuri youtube yigamba ibitero.
Herman ntiyabashije kumenya neza iby’urugamba yari yishoyemo dore ko nta nurwo yiyiziye, yari kubanza kubaza ingabo za FDLR ibyazibayeho aho kuyoboka iyi shyamba buhamyi, kuko ndabizi FDLR zifite ubahamya bugahije.
Yari no kubanza gusoma amateka y’ingabo za Angola, Zimbabwe ndetse niza FARDC zose zifite ubuhamya bukomeye ubwo zageragezaga kwisukira RDF, naho kwambara imbunda za Gen.Wilson Irategeka, ukizirika ishene y’amasasu nta n’urugamba arimo ni ikimwaro. Ariko nka mwarimu buriya wasanga yararebye filime nyinshi nka zimwe za Rambo na Commando akagira ngo biriya ni ukuri.
FLN ni umutwe w’ingabo wa MRCD akaba ari ihuriro ry’amashyaka ya CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka PDR-Ihumure ya Paul Rusesabagina, RRM ya Nsabimana Callixte ufungiye mu Rwanda ndetse na RDI-Rwanda Rwiza ya Faustin Twagiramungu.
Mu gihe Rusesabagina na Twagiramungu bibereye iburayi bavuga ibyo batazi, ingabo zabo ziri muri Kivu y’amajyepfo zahuye nuruva gusenya, izo ngabo ahanini zigizwe n’igice kinini cya Wilson Irategeka cyiyomoye kuri FDLR ndetse n’abinjiye bakurikiye Callixte Nsabimana.
Nyuma y’ibitero bya FARDC, abarwanyi bahungiye muri Pariki ya Biyenga abandi barafatwa ndetse bishyikiriza FARDC. Herman nabagenzi be biyongereye ku barwanyi 1200 ndetse n’imiryango yabo bari baragizwe ingwate mbere yo gucyurwa mu Rwanda babanje gushyirwa mu nkambi ebyiri za Kalehe na Mwenga.
Ibikorwa bya FARDC byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro bikomereje muri Kivu zombi; nyuma yaho umutwe wa P5 wa Kayumba Nyamwasa, uzimye aho abayobozi bawo bakuru bishwe abandi bagafatwa bakoherezwa Kigali, hagakurikiraho FDLR ubwo ubuyobozi bukuru bwagabwagaho ibitero-gitumo bityo bigahitana, Lt Gen Sylvestre Mudacumura wari warayogoje akarere k’uburasirazuba bwa Kongo imyaka 25 yose, ubu hagezweho umutwe wa FLN/CNRD wabarizwaga mu majyepfo ya Kivu.
Dore urutonde rw’abasirikari bakuru ba FLN/CNRD bafashwe na FARDC
Col Joseph Gatabazi uzwi nka Gatos Ave Maria yari chef G3 yafatiwe Chivanga.
Col Anthere Ntamuhanga yari umwarimu mu bya gisirikare muri FLN.
Lt col Hakizimana Uzziel umujyanama mubya politiki wa Gen Wilson irategeka
Lt Col Niyomugabo Simon Pierre yari Umunyamabanga Mukuru wa CNRD
Lt col Nshimiyimana Roger uzwi nka Muhumuza Martin ashinzwe amahugurwa ya gisirikate
Maj. Antoine Nsengiyumva Ushinzwe gucunga uko umutungo ukoreshwa neza (Auditeur)
Maj. Sindikubwabo Cyprien, Ushinzwe ibikorwa bya Gisirikari mu karere ka mbere ka CNRD/FLN na Cpat Nsengimana Herman.
Tariki ya 2 Ukuboza 2019, Col Muhawenimana Théogène uzwi nka ‘Festus’ yishwe aguye mu gico cy’Ingabo za RD-Congo ahitwa Kalehe. Uyu musirikare yabarizwaga mu Mutwe ushamikiye ku Ishyaka rya Paul Rusesabagina.
Muhawenimana yari ashinzwe kurinda Icyicaro gikuru cya FNL. Urupfu rwe rwakurikiye urwa Gen Jean Pierre Gaseni wari Umuyobozi mu Mutwe wa FLN wishwe ku wa 30 Ugushyingo 2019.
Muri Mata 2014 nibwo Herman Nsengimana yavuye mu Rwanda akaba yari mu ishyaka rya Nsabimana Callixte, mu gihe mugenzi we Mutarambirwa yari mu ishyaka PS Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda. Yari ashinzwe gushaka abayoboke bajya mu mitwe y’iterabwoba.
Bafashwe kuwa 16 Ukuboza 2019 mu bitero ingabo za FARDC zagabye ku mitwe yitwaje intwaro irwanira mu burasirazuba bwa RDC. Bombi bakiri mu Rwanda bari abarimu.