• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RIB yerekanye Cpt.Nsengimana Herman wa FLN watawe muri yombi mu bitero bya FARDC

RIB yerekanye Cpt.Nsengimana Herman wa FLN watawe muri yombi mu bitero bya FARDC

Ubwanditsi 17 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Kuri iki gicamunsi kuwa 17 Mutarama 2020 sacyenda Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwerekanye Cpat Nsengimana Herman wari Umuvugizi wa FLN. Wasimbuye Nsabimana Callixte Sankara nyuma yo gutabwa muri yombi.

Nsengimana Herman yafatiwe ahitwa Kivangu muri Gurupoma ya Bitare, Zone ya Kalehe muri Kivu y’amajyepfo akaba yarinjiye muri CNRD-UBWIYUNGE mu mwaka wa 2018, ahita agirwa Umuvugizi w’inyeshyamba za FLN yiha ipeti rya Kapiteni akaba yaravuye mu nkambi ya Nakivale muri Uganda, aho yacuruzaga amanadazi.

Nsengimana Herman akaba yaravutse mu mwaka wa 1979,avukira mu mudugudu wa Runazi, Akagali ka Rukingiro, Umurenge wa Busoro, Akarere ka Nyanza ni mwene Kayumba Charles na Mujawamariya Anathalie yarangije icyiciro cya mbere cy’amashuri ya Kaminuza mu nderabarezi mu Ishuri rikuru rya KIE mu mwaka wa 2009.

Herman Nsengimana n’ umuvandimwe wa Gérard Niyomugabo nawe yafashe iyi shyamba nyuma yaho murumunawe  aburiwe irengero kuva muri Mata 2014, akaba yari hamwe na bagenzi  be baje gutabwa  muri yombi, barimo Kizito Mihigo, Jean Paul Dukuzumuremyi na Cassien Ntamuhanga mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho  cyane Paul Kagame Perezida wa Repubulika.

Herman Nsengimana ava indimwe na  Gerard Niyomugabo waburiwe irengero

Kugeza ubu nta gakuru ka Gerard Niyomugabo n’ubwo mukuru we Herman Nsengimana yakunze gutunga agatoki bamwe mu bashinzwe umutekano, Kizito we ubu  yahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu mu gihe Cassien Ntamuhanga , yatorotse gereza ari Kampala.

Herman Nsengimana yabanje kwinjira mu mutwe witwa Muvoma Nyarwanda iharanira impinduramatwara, Rwandese Revolutionary Movement ( RRM) wari uyobowe na Nsabimana Callixte alias Sankara wahoze muri RNC ya Kayumba Nyamwasa akaza kuyivamo avuga ko Kayumba ari igisambo yikubira imisanzu yose ntabahe.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo ” Rubanda ishyuha nabi”  uyu  Herman Nsengimana wahoze ari umwarimu hano mu Rwanda ngo yari yaragiye mu nyeshyamba zigamije gukuraho ubuyobozi mu Rwanda. Aho nawe yakunze kumvikana kuri youtube  yigamba ibitero.

Herman ntiyabashije kumenya neza iby’urugamba yari yishoyemo dore ko nta nurwo yiyiziye, yari kubanza kubaza  ingabo za FDLR ibyazibayeho aho kuyoboka iyi shyamba buhamyi,  kuko ndabizi FDLR zifite ubahamya bugahije.

Yari no kubanza gusoma amateka y’ingabo za Angola, Zimbabwe ndetse  niza FARDC zose zifite ubuhamya  bukomeye ubwo zageragezaga kwisukira RDF,  naho kwambara imbunda  za Gen.Wilson Irategeka, ukizirika ishene y’amasasu nta n’urugamba arimo ni ikimwaro. Ariko nka mwarimu buriya wasanga yararebye filime nyinshi nka zimwe za Rambo na Commando akagira ngo biriya  ni ukuri.

FLN ni umutwe w’ingabo wa MRCD akaba ari ihuriro ry’amashyaka ya CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka  PDR-Ihumure ya Paul Rusesabagina,  RRM ya Nsabimana Callixte ufungiye mu Rwanda ndetse na RDI-Rwanda Rwiza ya Faustin Twagiramungu.

Mu gihe Rusesabagina na Twagiramungu bibereye iburayi bavuga ibyo batazi, ingabo zabo ziri muri Kivu y’amajyepfo zahuye nuruva gusenya, izo ngabo ahanini zigizwe n’igice kinini cya Wilson Irategeka cyiyomoye kuri FDLR ndetse n’abinjiye bakurikiye Callixte Nsabimana.

Nyuma y’ibitero bya FARDC, abarwanyi bahungiye muri Pariki ya Biyenga abandi barafatwa ndetse bishyikiriza FARDC. Herman nabagenzi be biyongereye ku barwanyi 1200 ndetse n’imiryango yabo bari baragizwe ingwate  mbere yo gucyurwa mu Rwanda babanje gushyirwa mu nkambi ebyiri za Kalehe na Mwenga.

Ibikorwa bya FARDC byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro bikomereje muri Kivu zombi; nyuma yaho umutwe wa P5 wa Kayumba Nyamwasa, uzimye aho abayobozi bawo bakuru bishwe abandi bagafatwa bakoherezwa Kigali, hagakurikiraho FDLR ubwo ubuyobozi bukuru bwagabwagaho ibitero-gitumo bityo bigahitana, Lt Gen Sylvestre Mudacumura wari warayogoje akarere k’uburasirazuba bwa Kongo imyaka 25 yose, ubu hagezweho umutwe wa FLN/CNRD wabarizwaga mu majyepfo ya Kivu.

Dore urutonde rw’abasirikari bakuru ba FLN/CNRD bafashwe na FARDC

Col Joseph Gatabazi uzwi nka Gatos Ave Maria yari chef G3 yafatiwe Chivanga.

Col Anthere Ntamuhanga yari umwarimu mu bya gisirikare muri FLN.

Lt col Hakizimana Uzziel umujyanama mubya politiki wa Gen Wilson irategeka

Lt Col Niyomugabo Simon Pierre yari Umunyamabanga Mukuru wa CNRD

Lt col Nshimiyimana Roger uzwi nka Muhumuza Martin ashinzwe amahugurwa ya gisirikate

Maj. Antoine Nsengiyumva Ushinzwe gucunga uko umutungo ukoreshwa neza (Auditeur)

Maj. Sindikubwabo Cyprien, Ushinzwe ibikorwa bya Gisirikari mu karere ka mbere ka CNRD/FLN na Cpat Nsengimana Herman.

Tariki ya 2 Ukuboza 2019, Col Muhawenimana Théogène uzwi nka ‘Festus’ yishwe aguye mu gico cy’Ingabo za RD-Congo ahitwa Kalehe. Uyu musirikare yabarizwaga mu Mutwe ushamikiye ku Ishyaka rya Paul Rusesabagina.

Muhawenimana yari ashinzwe kurinda Icyicaro gikuru cya FNL. Urupfu rwe rwakurikiye urwa Gen Jean Pierre Gaseni wari Umuyobozi mu Mutwe wa FLN wishwe ku wa 30 Ugushyingo 2019.

Muri Mata 2014 nibwo Herman Nsengimana yavuye mu Rwanda akaba yari mu ishyaka rya Nsabimana Callixte, mu gihe mugenzi we Mutarambirwa yari mu ishyaka PS Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda. Yari ashinzwe gushaka abayoboke bajya mu mitwe y’iterabwoba.

Bafashwe kuwa 16 Ukuboza 2019 mu bitero ingabo za FARDC zagabye ku mitwe yitwaje intwaro irwanira mu burasirazuba bwa RDC. Bombi bakiri mu Rwanda bari abarimu.

2020-01-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bagitifu bakomeje gutabwa muri yombi kubera Amanyanga ya Ruswa no gukoresha  Impapuro mpimbano batanga Amasoko

Bagitifu bakomeje gutabwa muri yombi kubera Amanyanga ya Ruswa no gukoresha Impapuro mpimbano batanga Amasoko

Ubwanditsi 08 Jun 2017
Intambara iratutumba hagati ya Hon. Gatabazi na Twagiramungu

Intambara iratutumba hagati ya Hon. Gatabazi na Twagiramungu

Ubwanditsi 12 Oct 2016
Lt Col Rugigana  bavugaga ko yatorotse gereza agiye kugezwa mu rw’ikirenga kubera ibyaha ashinjwa gufatanya na Kayumba

Lt Col Rugigana bavugaga ko yatorotse gereza agiye kugezwa mu rw’ikirenga kubera ibyaha ashinjwa gufatanya na Kayumba

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Leta ya Uganda yakoze amakosa ubwo yasinyiraga inguzanyo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe none birangiye bugishyize mu maboko y’Abashinwa

Leta ya Uganda yakoze amakosa ubwo yasinyiraga inguzanyo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe none birangiye bugishyize mu maboko y’Abashinwa

Ubwanditsi 26 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kim wa Koreya ya Ruguru yagiriye uruzinduko hanze y’igihugu ku nshuro ye ya mbere
POLITIKI

Perezida Kim wa Koreya ya Ruguru yagiriye uruzinduko hanze y’igihugu ku nshuro ye ya mbere

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Gasabo: Abaturage ba Gisozi biyubakiye Sitasiyo ya Polisi
Mu Mahanga

Gasabo: Abaturage ba Gisozi biyubakiye Sitasiyo ya Polisi

Ubwanditsi 01 Jun 2016
UN yafatiye Koreya ya Ruguru ibihano bikakaye, Perezida Trump abyinira ku rukoma
POLITIKI

UN yafatiye Koreya ya Ruguru ibihano bikakaye, Perezida Trump abyinira ku rukoma

Ubwanditsi 25 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru