Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo irushanwa rya Miss Rwanda ryatoye abakobwa 20 bazahagararira umujyi wa Kigali, biba n’agahigo kuko ari ho hatowe abakobwa benshi ugereranyije n’izindi ntara.
Muri rusange, abakobwa bamaze gutorwa mu Rwanda hose ni 54, barimo 6 batowe mu Burengerazuba, 6 batowe mu Majyaruguru, 7 batowe mu Majyepfo na 15 batowe mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ku itariki 21 Ukuboza 2019, irushanwa rya Miss Rwanda ryerekeje mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu bakobwa 13 bari bujuje ibisabwa hatoranywamo abakobwa 6 bahagararira iyi ntara.
Intara y’Iburengerazuba
.
Intara y’Amajyaruguru
Ku itariki ya 28 Ukuboza 2019 mu Mujyi wa Musanze, hatowe abakobwa batandatu bazahagararira intara y’amajyaruguru. Abatowe ni aba:
Intara y’Amajyepfo
Ku itariki 04 Mutarama 2020, mu Karere ka Huye hatowe abakobwa 7 bazahagararira Intara y’Amajyepfo.
Abatoranyijwe ni:
Intara y’Iburasirazuba
Tariki 11 Mutarama 2020, mu Karere ka Kayonza hatowe abakobwa 15 bazahagararira Intara y’Iburasirazuba. Ni aba bakurikira:
Umujyi wa Kigali
Mu mpera z’iki cyumweru, Umujyi wa Kigali waciye agahigo ko kuba ari wo wa mbere waturutsemo abakobwa benshi, baruta abaturutse mu ntara eshatu zabanje gukorerwamo amajonjora.
Abatoranyijwe ni:
Nyuma y’iri jonjora ry’ibanze, abakobwa bose bazahurira mu rindi jonjora rizaba ku itariki ya 01 Gashyantare 2020, hatoranywemo abakobwa 20 bazahita bajyanwa mu mwiherero.
Src: KT