Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yagaragaje bimwe mu bikorwa by’ingenzi byaranze itegurwa rya Jenoside, ku matariki ya 19-25 Mutarama 1991-1994, bishimangira uburyo ari umugambi wo kurimbura abatutsi wacuzwe kuva kera.
Iyi nyandiko yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean-Damascène, iri mu murongo wo gufasha abanyarwanda n’inshuti zabo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
-Ishyirwaho rya Komite iyobora ibikorwa bya Auto-defense civile
Ku wa 20 Mutarama 1992, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Munyazesa Faustin, yanditse ibaruwa igenewe ba perefe ba Ruhengeri na Gisenyi, abamenyesha ko bagomba kwegera abayobozi b’ingabo muri perefegitura zabo kugira ngo bahabwe amabwiriza y’uburyo bwo gukomeza guha abaturage intwaro no gusobanurirwa uko imyitozo ya gisirikare izagenda.
Yabasabaga gukurikiranira hafi ubwabo icyo gikorwa kandi bakazamumenyesha badatinze bakoresheje Fax, ingamba zafashwe mu guhitamo abasore bazajyanwa mu myitozo no kumumenyesha imigendekere y’iyo myitozo. Minisitiri Munyazesa yashoje asaba ba Perefe ko hafatwa ingamba zikomeye kugira ngo izo ntwaro zitazibwa cyangwa zikarigiswa.
Mu buryo bwo kunoza imigendekere y’icyo gikorwa, hashyizweho ku rwego rwa Minisiteri y’ingabo, Komisiyo yiswe Auto-Defense Civile, yari ishinzwe gukurikirana imigendekere yacyo mu gihugu.
Iyo Komisiyo yari igizwe na Lt.Col Rwabalinda Ephrem, Major Rwarakabije Paul, Major Nteriryayo Alphonse na Major Kankwanzi Ruth wari umukuru wa serivisi y’icungamutungo mu ngabo z’u Rwanda.
Ku wa 22 Mutarama 1992, Colonel Bernard Cussac, wari ushinzwe ubutwererane mu bya gisilikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, akaba yarakoreraga muri Ambasade y’u Bufaransa i Kigali, yanditse inyandiko y’akazi igenewe Minisiteri y’ingabo y’u Bufaransa avuga ko hari intwaro zahawe interahamwe, zitanzwe n’ingabo z’u Rwanda hamwe n’abategetsi bo muri MRND.
-Iperereza ry’Ababiligi ryagaragaje umugambi wa Jenoside mu Ngabo z’u Rwanda
Ingabo z’Ababiligi zari muri MINUAR zari zifite umusirikare mukuru wakurikiranaga umunsi ku munsi ibibera mu Rwanda, agakorera raporo ubuyobozi bwe.
Raporo ya Sena y’u Bubiligi yakozwe mu 1997 ku ruhare rw’u Bubiligi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko uwari ubishinzwe witwaga Lt. Nees, yakoze raporo 29 hagati ya 19 Mutarama 1994 na 11 Werurwe 1994 mbere y’uko asimburwa na Lt. De Cuyper. Amakuru yose yakusanywaga na Lt. Nees yagezwaga kuri Etat Major y’ingabo z’u Bubiligi.
Raporo ya Sena y’u Bubiligi yasomye kandi isesengura inyandiko za buri munsi zakozwe na Lt.Nees, ivuga ko yagiye agaragaza umunsi ku munsi ibimenyetso byerekana ko Leta y’u Rwanda yateguraga umugambi gushyira mu bikorwa umugambi wo kumaraho Abatutsi.
Lt Nees yasobanuye ko ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda butari bushyigikiye imishyikirano y’amahoro y’Arusha ndetse ko yabonye n’urwandiko yahawe n’abasirikare bakuru b’ingabo z’u Rwanda zemezaga uwo murongo.
Aya makuru yanemejwe na Colonel Walter Balis wari umwe mu basilikare bakuru b’ingabo z’u Bubiligi zari muri MINUAR, mu buhamya yahaye Sena y’u Bubiligi mu 1997, yongera kuyashimangira mu buhamya yahaye Komisiyo Mucyo muri 2007.
-Impuguke mpuzamahanga zahamagariye amahanga gufungura amaso ku mugambi wa Jenoside
Ku matariki ya 07-21 Mutarama 1993, itsinda ry’impuguke mpuzamahanga ryari rigizwe na Jean Carbonare (Umufaransa) wari umukuru waryo, Dr Philippe Dahinden (Umusuwisi), Prof. René Degni-Segui (Côte d’Ivoire), Me Eric Gillet (Umubiligi), Dr Alison Des Forges (USA), Dr Pol Dodinval (Umubiligi), Rein Odink (Ubuholandi), Halidou Ouedraogo (Burkina Faso), André Paradis (Canada) na Prof. William Schabas (Canada) ryakoze iperereza mu Rwanda ku bwicanyi bwahakorerwaga.
Umukuru w’iryo tsinda, Jean Carbonare, ageze mu Bufaransa ku wa 24/01/1993, yatumiwe kuri Televiziyo ya Leta y’icyo gihugu yitwa France2, atangaza ko mu Rwanda mu gihe cy’ibyumweru bitatu bahamaze bakora iperereza ku bwicanyi buhakorerwa, babonye bimwe mu byobo byatabwagamo Abatutsi bicwaga, yemeza ko hari ibimenyetso bigaragaza ko hari umugambi wa Jenoside wo kumaraho Abatutsi, ko kandi abawufitemo uruhare ari abategetsi bo ku rwego rwo hejuru, barangajwe imbere na Perezida Habyarimana ubwe n’umugore we Agata Kanziga.
Carbonare yabaye uwa mbere wagaragaje ko Jenoside yatangiye gukorwa mu Rwanda abivuga muri aya magambo: “Icyatubabaje cyane mu Rwanda, ni ikigero ubwicanyi bukorwamo n’uburyo bwateguwe kandi bukanayoborwa […] Twavuze ku byo guhanaguraho ubwoko, Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu […] Turatinda cyane kuri aya magambo”.
“Igihugu cyacu, gifasha mu buryo bwa gisirikare n’ubw’amafaranga buriya butegetsi, gifite inshingano […] Igihugu cyacu, kiramutse kibishatse, gishobora guhindura ibintu”.
“Ndabishimangira cyane :ni inshingano zacu, nitwe bireba ! Namwe ariko, bwana Masure, mushobora kugira icyo mukora, mugomba kugira icyo mukora…kugira ngo ibi bintu bihinduke, kubera ko dushobora kubihindura turamutse tubishatse![…] Dushobora kugira icyo dukora,ni ngombwa ko tugira icyo dukora…”.
Jean Carbonare yitabye Imana ku wa 18/01/2009 afite imyaka 82. Tuzahora tumwibuka. Yanahawe umudali w’ishimwe wo kuba yaragerageje kumenyesha amahanga amahano arimo gutegurwa mu Rwanda.
-U Bufaransa bwemeye umurongo wa Leta y’u Rwanda ko Inkotanyi ari Abagande
Ku itariki 23 Mutarama 1991, Perezida Habyarimana yasabye u Bufaransa kumwoherereza ingabo zo kumufasha kurwana n’Inkotanyi ngo zizivane mu Mujyi wa Ruhengeri abeshya ko abateye uwo Mujyi ari abasilikare ba Uganda.
Mu gisubizo Ambasaderi w’ Bufaransa mu Rwanda, Georges Martres, yahaye Perezida Habyarimana yemeye ubwo bufasha, anavuga ko ikibazo cy’u Rwanda ari icy’amoko, ko abateye u Rwanda ari Abatutsi b’Abahima bakomoka mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ngo ari nabo Museveni akomokamo.
Ubu buryo bwo guhakana ko Inkotanyi ari Abanyarwanda, ni imwe mu nzira zikomeye zakoreshejwe n’intagondwa za Habyarimana, kugira ngo bakomeze umurongo w’intambara na Jenoside.
Mu ijoro ryo ku wa 23-24 Mutarama 1991, abasilikare b’Abafaransa bo mu cyitwaga opération Noroit, batabaye Leta y’u Rwanda mu Ruhengeri bayobowe na Colonel René Galinie. Mu ibaruwa Ambasaderi Martres, yanditse ku itariki ya 24 mutarama 1991 yavuze ko babikoranye umurava udasanzwe cyane cyane mu masaha abiri ya mbere abanziriza ijoro.
-Perezida François Mitterrand yihanije Abatutsi
Nk’uko byagaragajwe n’abanditsi babiri b’Abafaransa, Gabriel Peries na David Servenay mu gitabo cyabo: « Une guerre noire : enquête sur les origines du génocide rwandais (1959-1994) » ku itariki 23 Mutarama 1991, Perezida Mitterrand yakoranye inama n’abajyanama be ba hafi, barimo umugaba mukuru w’ingabo, Amiral Jacques Lanxade n’umunyamabanga mukuru Hubert Vedrine, bavuga ku gitero cya FPR mu Mujyi wa Ruhengeri n’umutekano ku Bafaransa babaga muri uwo Mujyi, ndetse no mu cyo bise uruhare rwa Uganda mu ntambara yari mu Rwanda.
Perezida Mitterrand yatangaje ko urugamba ruri mu Rwanda ari hagati y’abavuga Igifaransa n’Icyongereza, ko u Bufaransa bwagombaga kurwana urwo rugamba rwo kurengera ururimi rwabwo. Yongeyeho ko bagomba kwihaniza Perezida Museveni, ko kandi batazihanganira ko Abatutsi ba nyamuke bafata ubutegetsi ngo bategeke Rubanda nyamwinshi.
Birerekana ko urugamba Mitterrand n’ingabo ze barwanaga mu Rwanda ari urw’ingengabitekerezo ya Jenoside ishingiye ku moko, bikaba byarateye imbaraga Leta ya Habyarimana mu mugambi wayo wa Jenoside.
Dore amagambo yakoresheje: « Nous sommes à la limite du front anglophone. Il ne faut pas que l’Ouganda se permette n’importe quoi. Il faut le dire au président Museveni ; il n’est pas normal que la minorité tutsie veuille imposer sa loi à la majorité. »
Ku itariki ya 30 Mutarama 1991, Perezida Mitterrand yandikiye Perezida Habyarimana, amumenyesha ko abasilikare b’u Bufaransa bazakomeza kumuha ubufasha nk’uko bwabyiyemeje guhera mu Ukwakira 1990.
« Ingabo z’u Bufaransa zoherejwe mu Rwanda mu Ukwakira 1990 niyemeje kuziharekera mu gihe cyose bizaba biri ngombwa. » Ubu bufasha mu bya gisilikare ingabo z’u Bufaransa zakomeje guha u Rwanda bwatumye Habyarimana yumva ko ashyigikiwe muri byose n’igihugu cy’igihangange, bityo inzira y’amahoro ayima amatwi.
-Intwaro zakomeje gukwirakwizwa mu Nterahamwe MINUAR ibizi yanga kuzifata
Tariki ya 24 Mutarama 1993, intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Jacques Roger Booh-Booh yavuze ko ubuhisho bw’intwaro muri Kigali no mu nkengero zayo bwari bwinshi kandi ko biteye impungenge.
Tariki ya 25 Mutarama 1993, Intumwa y’u Bubiligi mu Rwanda, Johann Swinnen, yamenyesheje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi ko Dallaire, adahwema gusaba Umuryango w’Abibumbye kumwongerera ububasha bwo gufata imbunda zari zihishe muri Kigali, bitaba ibyo we n’abasirikari ba MINUAR bagataha.
Iyo ntumwa yanavuze ko yagiranye ikiganiro na Murego Donat umunyamabanga wa MDR, amubwira ko Interahamwe ziteguraga gushoza intambara imbere mu gihugu, iyo ntambara ikazibasira n’abasirikari b’Ababiligi bari muri MINUAR.
-U Bufaransa bwatanze intwaro binyuranyije n’icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye
Nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR-Inkotanyi, Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi yafashe umwanzuro wo guhagarika igurwa n’itangwa ry’intwaro, mu rwego rwo gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano. Nyamara, u Bufaransa bwabirenzeho bukomeza guha intwaro Guverinoma y’u Rwanda.
Urugero rwamenyekanye ni urwo mu ijoro ryo ku wa 21-22 Mutarama 1994, indege yo mu bwoko bwa DC-8 y’u Bufaransa yaguye mu ibanga ku kibuga cy’indege cya Kanombe ; MINUAR yarayisatse isangamo ibisanduku 90 byuzuyemo intwaro zigenewe ingabo z’u Rwanda.
Dr Bizimana avuga ko ‘Ibi bikorwa byavuzwe haruguru biragaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wateguwe na Leta igihe kirekire ndetse ibihugu by’amahanga bimwe na bimwe bikawushyigikira’.
Avuga kandi ko ibi na none byibutsa buri wese inshingano yo kurwanya abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakomeje kugoreka amateka yayo bitewe n’inyungu zabo bwite babifitemo.
Biranibutsa kandi ibihugu bimwe na bimwe bikomeje gukingira ikibaba abayigizemo uruhare ko bikwiriye kubageza imbere y’ubutabera bwacyo cyangwa se bikabohereza kuburanira mu Rwanda mu rwego rwo kurwanya umuco wo kudahana no kwimakaza uburenganzira bwa muntu.
Src: CNLG