Perezida Kagame agendeye ku makosa abaminisitiri batatu baherutse kwegura bakoze, yasabye urubyiruko kwirinda imico mibi irimo ruswa kuko igira inyungu zitaramba.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu kuri iki Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2020 mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro.
Nyuma yo kugaruka ku makosa yakunze kuranga abayobozi mu nzego zitandukanye by’umwihariko abaminisitiri batatu baherutse kwegura, Perezida Kagame, yegereye igice urubyiruko arusaba ko mu buryo bushoboka bwose rukwiye kwirinda amakosa nk’ayo abo bayobozi bakoze.
Ati “Icya mbere muzareke kwiga imico mibi y’aba bantu navugaga. Uko mufata inshingano mu gihugu cyanyu ndabasabye mwirinde imico mibi. Imico mibi igira inyungu ariko inyungu z’imico mibi ntabwo iramba ibaho igihe gitoya igahinduka ibibazo nyuma.”
Perezida Kagame yasobanuye impamvu Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Evode Uwizeyimana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Munyakazi Isaac beguriye rimwe ku itariki 6 Gashyantare 2020 na Minisitiri Dr. Diane Gashumba asaba urubyiruko kwirinda amakosa nk’ayo bakoze.
Uwizeyimana yazize gusagarira umugore wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka abantu mu nyubako imwe y’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, Dr Munyakazi akekwaho kwakira ruswa ngo ashyire mu myanya ya mbere kimwe mu bigo by’amashuri naho Dr Diane Gashumba yabyeshye umukuru w’igihugu ku bijyanye n’uburyo igihugu cyiteguye kurwanya coronavirus.
Yabwiye urwo rubyiruko ko iyo ari imwe mu mpamvu yatumye barutumira mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, kandi ko bazumva n’ibitekerezo byabo ku cyerekezo cy’igihigu.
Ati “Abato ndeba aha ngaha ntimukabe nka bariya batumva. Muhere kare ntimutegereze. Twahora twigaragura muri ibi bintu bitagira aho bigarukira na ryari […] haracyari kare kumenya ishingano, gukura, kumva ingamba z’iterambere ku gihugu cyacu. U Rwanda ruzabaho gusa nidushobora gukora ibikorwa mu buryo butandukanye.”
Umwiherero uteraniyemo abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta n’ibigo biyishamikiyeho, ab’ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi, abavuga rikijyana n’abandi.