Umunyarwanda witwa Mwiseneza Bosco w’imyaka 37 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera yaguye mu bitaro bya Ruhengeri ku wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2020, nyuma yo kurwarira muri Uganda i Kisoro aho amaze imyaka itanu atuye yajya kwivuza bakanga kumuvura kubera ko ari umunyarwanda.
Umuvandimwe we witwa Benon Twishimye, wabanaga na we aho i Kisoro muri Uganda, yavuze ko yajyanye Mwiseneza ku bitaro bya Kiboga mu mujyi wo muri Uganda ariko banga kumwakira kubera ko ari umunyarwanda. Ati “Mu by’ukuri birababaje kuba abaganga b’ibitaro banze kumuvura.” Yavuze ko abaganga bababwiraga ko nta miti bafite.
Abamenye inkuru y’urupfu rw’uwo munyarwanda ntabwo batunguwe no kumva ko umunyarwanda atavuwe. Umwe mu bamenye urwo rupfu yagize ati “Niba bafunga amagana n’amagana y’abanyarwanda mu buryo butazwi, ni iki cyatuma bita ku urwaye ?.”
Ubwo bangaga kumuvura, umuvandimwe we yafashe moto ibageza ku mupaka wa Cyanika ahamagara abo mu muryango we baza kumwakira. Umwe mu bagiye kumwakira aho ku mupaka yagize ati “Mwiseneza yari arembye atabasha kwicara cyangwa kuvuga.”
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zo ku mupaka wa Cyanika zahise zishaka ambulance yihuse imujyana ku bitaro bya Cyanika agezeyo bihita bimwohereza ku bya Ruhengeri.
Umwe mu bagize umuryango we yavuze ko yahageze arembye cyane ari naho yaguye akihagera. Yagize ati “Twagezeyo arembye cyane, bahita bamwohereza ku bitaro by’icyitegererezo bya Ruhengeri, ariko ku bw’amahirwe make, apfa tukihagera.”
Undi mu bagize umuryango we yavuze ko umuntu wabo yananijwe n’urugendo rwo kuri moto yakoze kandi arembye. Avuga niba ibyo bitaro bya Kiboga byari bitabashije kumuvura, nibura biba byaratanze n’uburyo bwo kumutwara cyangwa yaba nta miti bikamwohereza mu bitaro byisumbuye.
Akarere ka Kisoro, ibyo byabereyemo niko gakomokamo Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Philemon Mateke werekanye urwango afitiye u Rwanda n’abanyarwanda mu buryo butandukanye.
Mateke ni we wari inyuma y’igitero cyagabwe mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze mu Ukwakira umwaka ushize cyahitanye abaturage 14 kigakomeretsa bamwe.
Icyo gihe inzego z’umutekano z’u Rwanda zishe 19 mu bagabye igitero baturutse muri RUD-Urunana zifata mpiri batanu aribo baje kugaragaza ko Mateke abifitemo uruhare kandi ari we wateguye icyo gitero.
Mu bayafatiwe aho igitero cyabereye harimo telefoni zerekanaga ko Mateke yavuganaga n’abo barwanyi ba RUD-Urunana mbere no mu gihe igitero cyabaga.
Mateke ni umuntu ufite ingengabitekerezo yo kurwanya u Rwanda nkuko abamuzi neza babivuze kenshi. Uwo mu Minisitiri ukorana na RNC na FDRL yanagize uruhare mu ifungwa ry’inzirakarengane z’abanyarwanda muri Uganda.
Gihamya ni uko abaherutse gukurwa mu nzu z’imbohe z’urwego rw’ubutasi rwa CMI boherejwe i Kisoro. Aho byari biteganyijwe ko boherezwa mu Rwanda nyuma y’amezi 18 bari bamaze mu buroko mu buryo butemewe n’amategeko, nta rubanza cyangwa gukurikiranwa. Mateke yafashe abagera kuri 12 arongera arabafunga. Ibyo byabaye mu Ukwakira 2019.
Imiryango y’abo bantu 12 yaguye mu kantu ubwo Mateke yinjiraga mu cyumba cy’urukiko akavugana n’umucamanza ku gihano. Uwari mu rukiko yavuze ko umucamanza wa Kisoro yahise ategeka ko bafungwa andi mezi 18 bashinjwa kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.