Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, iheruka kwakira uhagarariye itsinda ryashyizweho na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ngo rikore iperereza ku bikorwa by’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ryari mu Rwanda mu ntangiro z’uku kwezi, barigaragariza ko bifuza ko rikora ibitandukanye n’abaribanjirije.
Umunyamategeko wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Diogene Bideri, aherutse kubigarukaho mu kiganiro yahaye urubyiruko ruhagarariye urundi rwo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, muri gahunda ya “Rubyiruko Menya Amateka Yawe”, ku wa 13 Gashyantare.
Yavuze ko kugeza ubu hari uburyo bwagiye bushyirwaho kugira ngo hacukumburwe uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’itsinda riherutse gushyirwaho na Perezida w’iki gihugu, Emmanuel Macron, kugira ngo rijye mu mizi iby’iki kibazo kimaze imyaka irenga 25.
Muri Mata 2019 PerezidaMacron yatangaje ishyirwaho rya komisiyo igizwe n’abahanga mu mateka n’abashakashatsi, izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse zigaragaza ibikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Biteganyijwe ko iryo tsinda rizatanga raporo mu myaka ibiri uhereye igihe ryashyiriweho, rikazafasha mu gutegura neza imfashanyigisho zakwifashishwa no kwigisha mu Bufaransa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni itsinda riyobowe na Prof. Vincent Duclert.
U Rwanda rwakiriye uhagarariye iryo tsinda
Dr Bideri yagize ati “Komisiyo yashyizweho na Macron y’abashakashatsi igomba kwerekana uruhare rw’Abafaransa, uyiyobora yaje kudusura, yaje no muri CNLG turamwakira, twaramubwiye tuti ni byiza ko mwashyizeho komisiyo yanyu ariko twizeye ko itazaza yiyongera ku zindi zabanje kugira ngo ivuge bimwe nk’ibyavuzwe n’abandi, gusa we yatubwiye ko bakorera mu wundi murongo.”
Imyaka ine nyuma y’iyicwa rya Habyarimana, nibwo mu Bufaransa hatangiye iperereza ngo hamenyekane uwagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, iyo mirimo yahise ishingwa umucamanza Jean Louis Bruguière.
Uyu iperereza rye arirangije, yatunze agatoki FPR yahagaritse Jenoside n’ubwo nta bimenyetso bifatika yari yabashije kugaragaza, aza kuvuguruzwa n’umucamanza Marc Trévidic, wagaragaje ko uwarashe indege ya Habyarimana yari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyari mu maboko y’ingabo za ex FAR.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, nubwo yirinze kugira byinshi avuga kuri iri tsinda ryaje mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko kuba ryaragiyeho ari byiza, ariko icyo u Rwanda rutegereje ari akazi rizakora.
Yagize ati “Ku ruhare rw’u Bufaransa hari ibisanzwe bizwi nabo ubwabo bemera kandi byasohotse muri raporo y’abadepite b’Abafaransa bakoze mu 1998, hari inyandiko basohoye muri iyo raporo zerekana ubufasha bagiye batanga mu bya gisirikare, politike n’ibindi bahaga ingabo z’u Rwanda na leta.”
“Hari ibyagaragajwe na ‘raporo Mucyo’ yasuzumye uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo birahari, hari itangazamakuru ryaba iryo mu Bufaransa n’ahandi, hari raporo yakozwe na Sena y’Ababiligi nubwo cyane yavugaga ku Bubiligi ariko hari aho bagaragaza ko hari n’ibindi bihugu byatanze inkunga harimo n’u Bufuransa, icyo dutegereje ni uko Komisiyo yashyizweho na Macron igaragaza ibindi bidasanzwe bizwi hashingiwe ku nyandiko n’ibindi bimenyetso bafite, ni icyo dutegereje nta kindi.”
Ikibazo cy’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi cyakunze guteza igitotsi mu mubano w’ibihugu byombi, gusa muri iki gihe u Bufaransa bugaragaza ubushake bwo kurenga ayo mateka mabi.