• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ni iki u Rwanda rwabwiye itsinda rya Perezida Macron ririmo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside?
Dr Diogene Bideri

Ni iki u Rwanda rwabwiye itsinda rya Perezida Macron ririmo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside?

Ubwanditsi 23 Feb 2020 Mu Rwanda

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, iheruka kwakira uhagarariye itsinda ryashyizweho na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ngo rikore iperereza ku bikorwa by’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ryari mu Rwanda mu ntangiro z’uku kwezi, barigaragariza ko bifuza ko rikora ibitandukanye n’abaribanjirije.

Umunyamategeko wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Diogene Bideri, aherutse kubigarukaho mu kiganiro yahaye urubyiruko ruhagarariye urundi rwo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, muri gahunda ya “Rubyiruko Menya Amateka Yawe”, ku wa 13 Gashyantare.

Yavuze ko kugeza ubu hari uburyo bwagiye bushyirwaho kugira ngo hacukumburwe uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’itsinda riherutse gushyirwaho na Perezida w’iki gihugu, Emmanuel Macron, kugira ngo rijye mu mizi iby’iki kibazo kimaze imyaka irenga 25.

Muri Mata 2019 PerezidaMacron yatangaje ishyirwaho rya komisiyo igizwe n’abahanga mu mateka n’abashakashatsi, izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse zigaragaza ibikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Biteganyijwe ko iryo tsinda rizatanga raporo mu myaka ibiri uhereye igihe ryashyiriweho, rikazafasha mu gutegura neza imfashanyigisho zakwifashishwa no kwigisha mu Bufaransa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni itsinda riyobowe na Prof. Vincent Duclert.

U Rwanda rwakiriye uhagarariye iryo tsinda

Dr Bideri yagize ati “Komisiyo yashyizweho na Macron y’abashakashatsi igomba kwerekana uruhare rw’Abafaransa, uyiyobora yaje kudusura, yaje no muri CNLG turamwakira, twaramubwiye tuti ni byiza ko mwashyizeho komisiyo yanyu ariko twizeye ko itazaza yiyongera ku zindi zabanje kugira ngo ivuge bimwe nk’ibyavuzwe n’abandi, gusa we yatubwiye ko bakorera mu wundi murongo.”

Imyaka ine nyuma y’iyicwa rya Habyarimana, nibwo mu Bufaransa hatangiye iperereza ngo hamenyekane uwagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, iyo mirimo yahise ishingwa umucamanza Jean Louis Bruguière.

Uyu iperereza rye arirangije, yatunze agatoki FPR yahagaritse Jenoside n’ubwo nta bimenyetso bifatika yari yabashije kugaragaza, aza kuvuguruzwa n’umucamanza Marc Trévidic, wagaragaje ko uwarashe indege ya Habyarimana yari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyari mu maboko y’ingabo za ex FAR.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, nubwo yirinze kugira byinshi avuga kuri iri tsinda ryaje mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko kuba ryaragiyeho ari byiza, ariko icyo u Rwanda rutegereje ari akazi rizakora.

Yagize ati “Ku ruhare rw’u Bufaransa hari ibisanzwe bizwi nabo ubwabo bemera kandi byasohotse muri raporo y’abadepite b’Abafaransa bakoze mu 1998, hari inyandiko basohoye muri iyo raporo zerekana ubufasha bagiye batanga mu bya gisirikare, politike n’ibindi bahaga ingabo z’u Rwanda na leta.”

“Hari ibyagaragajwe na ‘raporo Mucyo’ yasuzumye uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo birahari, hari itangazamakuru ryaba iryo mu Bufaransa n’ahandi, hari raporo yakozwe na Sena y’Ababiligi nubwo cyane yavugaga ku Bubiligi ariko hari aho bagaragaza ko hari n’ibindi bihugu byatanze inkunga harimo n’u Bufuransa, icyo dutegereje ni uko Komisiyo yashyizweho na Macron igaragaza ibindi bidasanzwe bizwi hashingiwe ku nyandiko n’ibindi bimenyetso bafite, ni icyo dutegereje nta kindi.”

Ikibazo cy’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi cyakunze guteza igitotsi mu mubano w’ibihugu byombi, gusa muri iki gihe u Bufaransa bugaragaza ubushake bwo kurenga ayo mateka mabi.

2020-02-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iratangira kuri uyu wa gatanu.

Shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iratangira kuri uyu wa gatanu.

Ubwanditsi 03 Jun 2021
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard yashimye inganzo ya Niyo Bosco wasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Piyapuresha’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard yashimye inganzo ya Niyo Bosco wasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Piyapuresha’

Ubwanditsi 14 Jul 2021
Ntacyo u Burundi buzungukira  mu gukomanyiriza u Rwanda

Ntacyo u Burundi buzungukira mu gukomanyiriza u Rwanda

Ubwanditsi 09 Aug 2016
Rusizi: Igitero cyitwaje intwaro cyahitanye babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana

Rusizi: Igitero cyitwaje intwaro cyahitanye babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana

Ubwanditsi 12 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle
Amakuru

Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle

Ubwanditsi 30 May 2025
Minisitiri muri Israel yashimangiye umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ubwo yakiraga Perezida Kagame
Mu Rwanda

Minisitiri muri Israel yashimangiye umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ubwo yakiraga Perezida Kagame

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Col Ruhinda yaba yazize ubwumvikane buke mu kugabana amafaranga bahawe na Tshisekedi ngo barwanye M23
Amakuru

Col Ruhinda yaba yazize ubwumvikane buke mu kugabana amafaranga bahawe na Tshisekedi ngo barwanye M23

Ubwanditsi 04 Dec 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru