Perezida Museveni azwiho kutavugisha ukuri ku buryo iyo ahuye n’abantu akagira ibyo abatangariza iyo ahuye n’abandi arabihindura. Nyuma yo kuva mu nama ya kane igarura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ku mupaka wa Gatuna yagiye i Kabale abwira abaturage bari biteguye ko umupaka ufungurwa ko ikibazo cy’u Rwanda gikomoka ku bibazo biri imbere mu gihugu.
Ibi ariko ni urwitwazo kuko yari abuze icyo asobanurira abaturage ba Kabale bagizweho ingaruka no gufunga umupaka wa Gatuna, kandi bikaba bigaragaza ko atigeze yemera cyangwa agaragaza icyizere ku masezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola. Icyo agamije ni ukubeshya abaturage ba Uganda.
Yagaragarije abaturage ba Kabale ko Kayumba Nyamwasa ari umunyapolitiki kandi bizwi neza ko ayobora umutwe w’iterabwoba wa RNC akaba arinawe yifuzaga ko yayobora Abanyarwanda. Museveni kandi ni nawe muterankunga mukuru wa RNC nindi mitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda. Mu manza zabaye zabakoze ibikorwa by’iterabwoba zagaragaje ko babaga batumwe na Kayumba Nyamwasa mu buryo yakoreshaga bw’ikoranabuhanga.
Nyuma yuko ibimenyetso simusiga bigiriye hanze, Museveni yemeye ko yahuye n’abayobozi ba RNC “bimutunguye” harimo Charlotte Mukankusi na Eugene Gasana ndetse agaha Charlotte urwandiko rw’inzira rwa Uganda. Museveni kandi yemeye ko yahuye n’umucuruzi w’umunyarwanda Tribert Rujugiro utera inkunga RNC. Ikintu cyashize hanze Perezida Museveni kuba akorana n’imitwe y’iterabwoba ni inama yayobowe na Minisitiri Mateke ihuza abayobozi bakuru ba FDLR ndetse na RNC mu rwego rwo guhuza imikoranire. Abayobozi bakuru ba FDLR aribo Bazeye La Forge Fils ndetse na Theophile Abega bafatiwe ku mupaka wa Bunagana basubira muri Kongo, Museveni agakora ibishoboka byose ngo ntibazanwe mu Rwanda ariko bikarangira bacyuwe.
Mu kiganiro n’abaturage ba Kabale, Museveni yashakaga kugaragaza ko Kayumba ari umutagatifu; mu rwego rwo gutesha amasezerano ya Luanda, Perezida Museveni yatumiye abagize umuryango wari wamaganwe ukorera RNC mu nama mu biro bya Perezida wa Uganda. Mu nama ya Gatuna u Rwanda rwari rwatanze ibimenyetso by’uyu muryango uyoborwa na Prossy Bonabana.
Museveni yumva yakina iturufu ebyiri: kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda kandi agakomeza gufasha abarwanya Leta y’u Rwanda. Yerekanye ku manwa y’ihangu ko nta cyizere cyo gushyira mu bikorwa ibyo amasezerano ya Luanda asaba. Museveni nakomeza izi nzira ebyiri biragaragara ko nta mubano uzagaruka hagati y’u Rwanda na Uganda. Gusa agomba kumenya ko gushyigikira imitwe irwanya u Rwanda nawe bizamugiraho ingaruka.