• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Editorial 05 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Perezida Museveni azwiho kutavugisha ukuri ku buryo iyo ahuye n’abantu akagira ibyo abatangariza iyo ahuye n’abandi arabihindura. Nyuma yo kuva mu nama ya kane igarura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ku mupaka wa Gatuna yagiye i Kabale abwira abaturage bari biteguye ko umupaka ufungurwa ko ikibazo cy’u Rwanda gikomoka ku bibazo biri imbere mu gihugu.

Ibi ariko ni urwitwazo kuko yari abuze icyo asobanurira abaturage ba Kabale bagizweho ingaruka no gufunga umupaka wa Gatuna, kandi bikaba bigaragaza ko atigeze yemera cyangwa agaragaza icyizere ku masezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola. Icyo agamije ni ukubeshya abaturage ba Uganda.

Yagaragarije abaturage ba Kabale ko Kayumba Nyamwasa ari umunyapolitiki kandi bizwi neza ko ayobora umutwe w’iterabwoba wa RNC akaba arinawe yifuzaga ko yayobora Abanyarwanda. Museveni kandi ni nawe muterankunga mukuru wa RNC nindi mitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda. Mu manza zabaye zabakoze ibikorwa by’iterabwoba zagaragaje ko babaga batumwe na Kayumba Nyamwasa mu buryo yakoreshaga bw’ikoranabuhanga.

Nyuma yuko ibimenyetso simusiga bigiriye hanze, Museveni yemeye ko yahuye n’abayobozi ba RNC “bimutunguye” harimo Charlotte Mukankusi na Eugene Gasana ndetse agaha Charlotte urwandiko rw’inzira rwa Uganda. Museveni kandi yemeye ko yahuye n’umucuruzi w’umunyarwanda Tribert Rujugiro utera inkunga RNC. Ikintu cyashize hanze Perezida Museveni kuba akorana n’imitwe y’iterabwoba ni inama yayobowe na Minisitiri Mateke ihuza abayobozi bakuru ba FDLR ndetse na RNC mu rwego rwo guhuza imikoranire. Abayobozi bakuru ba FDLR aribo Bazeye La Forge Fils ndetse na Theophile Abega bafatiwe ku mupaka wa Bunagana basubira muri Kongo, Museveni agakora ibishoboka byose ngo ntibazanwe mu Rwanda ariko bikarangira bacyuwe.

Mu kiganiro n’abaturage ba Kabale, Museveni yashakaga kugaragaza ko Kayumba ari umutagatifu; mu rwego rwo gutesha amasezerano ya Luanda, Perezida Museveni yatumiye abagize umuryango wari wamaganwe ukorera RNC mu nama mu biro bya Perezida wa Uganda. Mu nama ya Gatuna u Rwanda rwari rwatanze ibimenyetso by’uyu muryango uyoborwa na Prossy Bonabana.

Museveni yumva yakina iturufu ebyiri: kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda kandi agakomeza gufasha abarwanya Leta y’u Rwanda. Yerekanye ku manwa y’ihangu ko nta cyizere cyo gushyira mu bikorwa ibyo amasezerano ya Luanda asaba.  Museveni nakomeza izi nzira ebyiri biragaragara ko nta mubano uzagaruka hagati y’u Rwanda na Uganda. Gusa agomba kumenya ko gushyigikira imitwe irwanya u Rwanda nawe bizamugiraho ingaruka.

2020-03-05
Editorial

IZINDI NKURU

Kwicisha bugufi no guteza imbere Abanyarwanda, mu bizaranga FPR mu myaka 2 iri imbere

Kwicisha bugufi no guteza imbere Abanyarwanda, mu bizaranga FPR mu myaka 2 iri imbere

Editorial 17 Dec 2017
”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame

”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame

Editorial 16 May 2019
Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.

Ubuhamya bw’abana Rusesabagina yashoye mu ntambara, n’akaga bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo, ni ikindi kimenyetso cy’umunyamaswa bw’abiyita ko barwanya u Rwanda.

Editorial 05 Nov 2020
Perezida Kagame yatoreye abadepite mu Bushinwa

Perezida Kagame yatoreye abadepite mu Bushinwa

Editorial 03 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi irihanangiriza abakoresha “Banque Lambert” kuyireka kuko itemewe n’amategeko
Mu Mahanga

Polisi irihanangiriza abakoresha “Banque Lambert” kuyireka kuko itemewe n’amategeko

Editorial 18 Apr 2016
Muri  FLN ya Sankara, inzara iravuza ubuhuha, hakiyongeraho no gusambanya abana babakobwa kugahato
INKURU NYAMUKURU

Muri  FLN ya Sankara, inzara iravuza ubuhuha, hakiyongeraho no gusambanya abana babakobwa kugahato

Editorial 24 Aug 2018
Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda
Amakuru

Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda

Editorial 10 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru