Mu minsi ishize, uwahoze ashinzwe iperereza ndetse akaba yarabaye na Minisitiri w’Umutekano Lt Gen Henry Tumukunde yatunguye benshi avuga ko ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Uganda ndetse ahamagarira abanya Uganda bose kwihuza bakirukana Perezida Museveni.
Kuri uyu mugoroba wo ku wakane yatawe muri yombi, mu gikorwa kidasanzwe cyahuriweho na Polisi ya Uganda ndetse n’ingabo zidasanzwe (Special Forces) aho ashinjwa ibyaha by’ubugambanyi. Lt Gen Henry Tumukunde akaba ari mubyara wa Janet Museveni umugore wa Perezida Museveni bose bakaba bakomoka mu bwoko bw’abahima.
Akimara gutangaza ko aziyamamariza kuyobora Uganda, Tumukunde yumvikanye anenga Perezida Museveni ku buryo bw’intangarugero aho yavuze ko ayoboye Uganda nkuyobora urugo rwe. Aha kandi yagarutse no ku muhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aho yibajije uburyo azamuka amapeti umunsi ku munsi bakaba basigaye bayanganya.
Lt Gen Tumukunde niwe wari inyuma y’umugambi mubi wo kubiba amacakubiri hagati y’u Rwanda na Uganda aho ku giti cye ariwe wakoreraga iyicarubozo Abanyarwanda bafatwaga; iki gikorwa yaragihagurukiye cyane ashaka kwerekana ko uwari umukuru wa Polisi Kale Kayihura, yashinjaga kuba Umunyarwanda, nta kazi akora ahubwo ariwe ubiri inyuma kugeza amufungishije.
Mu rubanza rwabaye m’Ukuboza 2017, Aron Kizza, waburaniraga Rene Rutagungira yashyize mu majwi abasirikare bakuru babiri mu Ngabo za Uganda, aribo Lt Gen Henry Tumukunde na Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare, kuba ku isonga ry’abakoreye iyicarubozo ry’inkazi, umukiriya we René Rutagungira.
Umunyarwanda Rutagungira yashimutiwe muri Uganda n’inzego zaho z’umutekano, ajyanwa rwihishwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mbuya aho yamaze amezi akorerwa iyicarubozo mbere yo kugezwa mu rukiko.
Aron Kizza, yagaragaje mu buryo bweruye uko umukiliya we yakorewe iyicarubozo nuwahoze ari Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi (CMI), Brig Gen Abel Kandiho, kugira ngo yemere ko yafatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gen Kale Kayihura, gushimuta no kunyereza Abanyarwanda baba muri Uganda.
Mu buryo busa no gukingira ikibaba Tumukunde na Kandiho, Urukiko rwasabye Umunyamategeko Kizza ko yakura mu kirego ibijyanye n’iyicarubozo ryakorewe umukiliya we, undi arabyanga.
Nyuma yo kubyanga, Kizza yahase ibibazo inteko iburanisha agira ati “Ni nde wababwiye ko ntafite uburenganzira bwo kuvuga ku iyicarubozo no gufungwa binyuranyije n’amategeko byakorewe umukiliya wanjye mu gihe bijyanye n’uburenzira bwe?”
Tugarutse ku ifatwa rya Tumukunde, riragaragaza ko mu kazu k’abahima bayoboye igihugu harimo urunturuntu, dore ko amatora yomuri 2021 yegereje aho Perezida Museveni agaragaza intege nke k’umubiri, naho uwo bahanganye Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine urubyiruko rumuri inyuma.
Mu kwezi kwa Werurwe 2018, amakuru yagiye hanze ko Lt Gen Tumukunde na IGP Kale Kayihura bakuwe ku mirimo yabo nyuma yo kumara iminsi barebana ayingwe. Intambara yabo yashyizwe cyane mu itangazamakuru rya Uganda, hibandwa cyane kuri IGP Kale Kayihura, bivugwa ko ayamakimbirane afite umuzi kuva mu 2005 ubwo Gen Kale Kayihura yataga muri yombi Gen Tumukunde wari watangaje amagambo yuzuyemo guharabikana umukuru w’igihugu Perezida Museveni
Hasigaye kureba niba aya makimbirane hagati yabateje umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bakaba kandi bashyigikira imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda batuza bikagarura n’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi bishingiye ku kuba bareka gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro.