Abakinnyi ba Bayern Munich na Borussia Dortmund bemeranyije n’abayobozi b’amakipe yabo ko bakatwa umushahara by’agateganyo muri iki gihe Isi yugarijwe na Coronavirus.
Aya makipe abiri akomeye yo mu Budage yafashe iki cyemezo cyo kugabanyiriza abakinnyi umushahara kugira ngo afashe abandi bakozi bayo ubusanzwe bagiraga icyo babona ari uko hari imikino yabaye.
Muri iki gihe nta mikino iri kuba, amakipe amwe ari gushaka ibisubizo byo kugira ngo atazagwa mu gihombo kubera gukomeza kwishyura abakinnyi amafaranga y’umurengera.
Abakinnyi ba Union Berlin, ya 11 muri Shampiyona y’u Budage, batangaje ko bemeye guhara imishahara yabo.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ikipe yabo ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe, rivuga ko “abakinnyi bose bo mu ikipe ya mbere, bemeye guhara imishahara yabo. Abandi bakozi b’ikipe bemeye gukomeza gukora amasaha make, bakazahabwa igice cy’umushahara.”
Mu cyumweru gishize, abakinnyi ba Borussia Monchengladbach na bo bari batangaje ko batazasaba imishahara.
Abo muri Bayern Munich bazagabanyirizwa ho 20% by’imishahara bahabwaga mu gihe abo muri Borussia Dortmund, bazahara igice cy’ayo bahembwaga.
Kugeza ku wa Gatatu, mu Budage habarurwaga abantu 31 554 bamaze kwandura Coronavirus mu gihe 149 aribo bahitanywe n’icyo cyorezo.
Abakinnyi barimo Leroy Sane, Robert Lewandowski, Leon Goretzka na Joshua Kimmich batanze inkunga yo kurwanya icyo cyorezo.
Muri FC Barcelone, abakinnyi ntibabivugaho rumwe
Mu cyumweru gishize nibwo muri FC Barcelone hafashwe icyemezo cyo kugabanyiriza abakinnyi imishahara kuko ikipe itagifite aho ikura muri iyi minsi imikino yose yahagaze.
Ubuyobozi bwari bwiteze ko abakinnyi bashobora gufata iya mbere, bakemera ko bagabanyirizwa imishahara bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.
Imishahara y’abakinnyi b’ikipe yayo ya mbere isaga 70% by’imishahara yose y’ikipe. Barcelone yishyura miliyoni 593£ ku makipe yayo yose, aho miliyoni 468 £ zihabwa ikipe y’Umupira w’amaguru, akaba ari yo izarebwaho ngo igabanyirizwe imishahara mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ayo iyi kipe itari kwinjiza.
SPORT yo muri Espagne, yatangaje ko abakinnyi ba FC Barcelone bacitsemo ibice bitatu kubera kutumvikana kuri iyo ngingo yo kugabanyirizwa imishahara.
Itsinda rya mbere, ni abakinnyi bateye utwatsi icyo cyemezo, aho bavuga ko batumva impamvu bagabanyirizwa imishahara nyamara ikipe yabo yarapfushije ubusa amafaranga igura abakinnyi batagize icyo bayimariye.
Bivugwa ko iri tsinda ririmo abakinnyi bahembwa menshi, aho bumva ko mu gihe bagabanyirizwa ari bo baba babihombeyemo kurusha abandi.
Itsinda rya kabiri bivugwa ko ririmo bamwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe, rishyigikiye iyo gahunda, ndetse ngo ni ryo ririmo Lionel Messi uheruka gutanga miliyoni 1€ yo kurwanya Coronavirus muri Barcelone na Argentine mu gihe irya gatatu ryo ritegereje kureba icyemezo cya nyuma cyizafatwa.
Abahagarariye amakipe baherutse kugira ibiganiro n’ubuyobozi bwa La Liga ndetse bivugwa ko bemeranyijwe ko abakinnyi bose bo muri Espagne bakwigomwa 10% by’imishahara yabo kuko nta mikino iri kuba.
FC Barcelone ishingiye ku kugurisha amatike, abasuye inzu ndangamurage no kugurisha imyambaro, ariko byose kugeza ubu byarahagaze mu gihe kandi byitezwe ko n’abaterankunga bamwe na bamwe bashobora kutishyura mu rwego rwo kwirinda ko bahura n’ibibazo by’ubukungu.
Iyi kipe ivuga ko gusubika umukino wari kuyihuza na Napoli mu cyumweru gishize, kwayihombeje miliyoni 6€ ndetse kugeza ubu Stade yayo irafunze.
Mu mwaka ushize w’imikino, inzu ndangamurage ya FC Barcelone yinjije hafi miliyoni 60€ mu gihe iduka ryayo ryinjije miliyoni 86€.