Mu kinyarwanda baravuga ngo ibisa birasabirana; Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwiyerekana abo aribo. Aba bombi biyita abanyapolitiki bakaba bayoboye amashyaka atemewe mu Rwanda, baherutse guterura badashunguye nagato icyari itangazo rya sinyweho n’abantu batandukanye harimo Rusesabagina Paul ndetse na Twagiramungu Faustin, ababarizwa muri RNC ndetse nirindi koraniro ry’ibigarasha n’amashyirahamwe yitwa ko aharanira uburenganzira bwa muntu kandi agamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no guhishira abayigizemo uruhare. Ityo tangazo bageneye Perezida w’u Rwanda rivuga icyakorwa muri iki gihe u Rwanda ruhanganye na Virus ya Corona.
Usomye iryo tangazo niho uhera ubona ko politiki ya Ingabire itajya ihinduka nubwo we ahindura amazina yibyo yitwaza muri politiki. Itangazo rya DALFA ye itemewe ntaho ritandukaniye n’itangazo MRCD igizwe n’imitwe y’iterabwoba harimo FDLR/CNRD Ubwiyunge yashyizeho umukono ndetse n’indi mitwe y’abahezanguni harimo FDU Inkingi yashinzwe na Ingabire Victoire akayivamo mu minsi ishize.
Ingabire Victoire yayoboye RDR mu burayi yari igizwe na Ex FAR n’Interahamwe igishingwa kuko abari bayigize bose bari bafite ibiganza bijejeta amaraso, bafashe Ingabire basangiye politiki kuko we muri 1994 ntiyari mu Rwanda. Nicyo kimutandukanya nabo. RDR yahindutse ALiR (Alliance pour la Liberation du Rwanda) nuko mu mwaka wa 2000 ALiR ihinduka FDLR. Ingabire nawe yaje gushinga FDU Inkingi igizwe n’abenshi mu bakoze Jenoside mu Rwanda, nuko nyuma y’igitero cyo mu Kinigi umwaka ushize cyahitanye abanyarwanda 14, Ingabire yitandukanya niryo shyaka ngo atazabazwa ibikorwa n’ingabo zihuriye mucyiswe MRCD kandi na FDU Inkingi ikaba irimo.
Tugarutse kuri iryo tangazo, rigaragara ko ryanditswe mu rwego rwo kurwanya gahunda za Leta gusa gusa, yaba Ikigega Agaciro bavuga, bagomba kwibuka ko kinajyaho bakirwanyije. Leta ifite ubushobozi n’ingamba zihamye naho kwifuza ko abakoze ibyaha barekurwa kubera COVI19 byaba ari ukurota ku manwa y’ihangu.
Icyo Abanyarwanda basaba abo banditse ibaruwa ni ukubaha umutekano bakikorera imirimo yabo kuko nibo bari inyuma y’imitwe y’iterabwoba iri muburasirazuba bwa Kongo itera u Rwanda. Naho kurwanya COVID, bibuke ko kugeza uyu munsi nta mu ntu mu Rwanda urahitanwa niyo Virus, kandi u Rwanda rwabaye urwa kabiri muri Afurika mu guhangana niki cyorezo nyuma y’Afurika y’Epfo mu bijyanye no gupima umubare munini w’abantu ku munsi akaba ari kimwe mu gisubizo mu kurandura iyi virus.