Ubwo abarwayi ba mbere ba Covid-19 bagaragaraga mu Bushinwa m’Ukuboza 2019, benshi mu Rwanda no mu karere bumvaga ko iki cyorezo kiri kure bihagije. Nta wumvaga ko kizagera mu bihugu byacu mu mezi make. Kimaze kuyogoza ibihugu byinshi, harimo n’ibyitwa ko bikize cyane. Ubwinshi bw’ imibare y’abandura n’abapfa muri ibyo bihugu bishyirwa hanze umunsi ku munsi.
Leta y’ u Rwanda yo yafashe ingamba hakiri kare, akaba ari cyo gituma igihugu cyacu kibarirwa mu bihugu bifite abarwayi bake. Kugeza ubu nta muntu turapfusha azize icyo cyago, mu Rwanda kandi nta n’indembe zihari.
Ubu twandika iyi nkuru, imibare iheruka igaragaza ko mu Rwanda hamaze kwandura abantu 285 kuva umurwayi wa mbere yagaragara tariki 14 Werurwe uyu mwaka. Muri bo, 150 barakize. Abakirwaye ni 135, nta ndembe irimo kandi igishimishije ntawe urapfa azize iyi ndwara mu Rwanda kugeza ubu. Abagera kuri 45,805 bamaze gupimwa.
U Rwanda rwafashe ingamba zikomeye akaba arizo zisobanura iyo mibare tubonye hejuru.
Zimwe mu ngamba zafashije u Rwanda guhangana na Covid-19
Kuva iki cyorezo cyatangira kuvugwa, u Rwanda rwatangiye kwitegura rwongera umuvuduko kimaze kugera i Burayi n’Amerika. Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda, ku bufatanye n’ibigo biyishamikiyeho ndetse n’inzego nkuru z’igihugu, yatangiye gutegura ingamba hakiri kare. Izo ngamba ziri mu byiciro bitandukanye zagendaga zikazwa bitewe n’uko ibintu byifashe, haba mu gihugu, mu karere ndetse no ku isi.
Nk’urugero, hakimara kugaragara umurwayi wa mbere mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe uyu mwaka, Leta y’ u Rwanda yahise itangaza ko amakoraniro yose ahuza abantu benshi abaye ahagaritswe. Umunsi wakurikiye, nibwo amashuri, imihango y’ubukwe, insengero n’ ibindi byose bihuza abantu benshi byahagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Biturutse ku mibare yagendaga izamuka mu Rwanda, dore ko abarwayi bari bamaze kugera kuri 11 mu minsi itageze ku cyumweru, tariki ya 21 Werurwe, itangazo rya Minisitiri w’ Intebe ryasohotse ritegeka imipaka y’u Rwanda yose gufungwa, ndetse n’ingendo z’indege zirahagarikwa. Hasigaye gusa urujya n’uruza rw’ imodoka z’ibicuruzwa, indege zikoreye ibicuruzwa bya nkenerwa cyane niz’ubutabazi. Ingendo z’imbere mu gihugu nazo zarahagaritswe, abantu bashishikarizwa kuguma mu rugo bakirinda ingendo zitari ngombwa. Niyo gahunda yiswe “Guma mu Rugo” ingendo n’imirimo hafi ya yose birahagarara mu rwego rwo kurushaho kwirinda ibintu bihuza abantu benshi.
Ubufatanye muri gahunda ya “Guma mu Rugo” ni ubwo gushimirwa
N’ubwo “Guma mu Rugo” ari gahunda yatanze umusaruro munini mu gihe cyari gikomeye, yari ifite ingaruka ku buzima bw’abaturage. Abasanzwe babeshwaho n’uko bakoze umunsi ku munsi, icyemezo cya “Guma mu rugo” nticyaboroheye, ariko bakomeje kumva ko kwirinda icyorezo ari intambara ireba buri wese, bakomeza kumvira amabwiriza n’inama zitangwa n’ ubuyobozi.
Ubufatanye bwagize ikintu gikomeye: wasangaga abaturage, inzego za Leta, amadini, abikorera bose basenyera umugozi umwe ku gipimo cyo hejuru. Cyabaye ikimenyetso cy’ icyizere hagati y’abaturage, Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bayo. Izi ndangagaciro zigaragaza icyizere abaturage bafite mu buyobozi bwabo, ziba hake. Hari henshi twabonaga ku mateleviziyo abashinzwe umutekano barwana n’abaturage banze gukurikiza amabwiriza ya Leta, ibikorwa wasangaga bigayitse.
Kugoboka abanyantege nke, n’ Ihumure ry’ umukuru w’igihugu Paul Kagame
Gahunda ya “Guma mu Rugo” imaze icyumweru kimwe itangiye, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yahumurije abaturage bagizweho ingaruka na gahunda ya “Guma mu Rugo”, abizeza ubufasha. Ubwo bwatangiye kubageraho ku munsi wakurikiyeho, abayobozi mu nzego z’ibanze bafatanya n’abaturage kugena abahabwa ubufasha. Si ibihugu byinshi byafashije abaturage babyo b’intege nke, ni ibyo gushimirwa.
Leta yasuzumye abantu benshi bashoboka ndetse yishingira ubuvuzi n’ibindi byose bihabwa abarwayi ba Covi19 ndetse n’abashyizwe mu kato harimo n’ibibatunga
Si ibihugu byinshi bifite umurongo uhamye wo gusuzuma abantu Covid-19, dore ko bavuga ko no gusuzuma umuntu umwe bihenze cyane. Nyamara Leta y’u Rwanda yo yahisemo kwirengera ikiguzi cyose gisabwa, isuzuma abantu benshi bashoboka, mu byiciro by’abakekwaho kuba bakwandura Covid- 19 kurusha abandi. Abarwayi n’ abandi bose bakekwa bashyirwaga mu kato, bakavurwa kandi bakanakurikiranwa umunsi ku wundi. N’ubwo byiswe akato ariko, abakagiyemo bemeza ko bwari ubuzima bwiza, busa n’ubwa Hoteli, uretse gusa kutabana n’abo mu rugo. Ibyumba byiza byarateganyijwe, televiziyo, internet ku bayikeneye, ndetse n’amafunguro ya mu gitondo, ku manywa na nijoro. Amafaranga yose byishyurwa na Leta, haba ku benegihugu ndetse n’abanyamahanga.
Abenshi bazakomeza kwibuka amashusho y’umurwayi witwa Fabrice wabyinaga iki ‘zulu’ benshi ntibemere ko arwaye. Cyari ikimenyetso ko umurwayi witaweho kare nta mpamvu yo kwiheba aba afite.
Mu rwego rwo guhangana na Covid-19 kandi, gusuzuma abantu ni ngombwa, kugirango hamenyekane uko bahagaze. Haherwa kubyiciro by’abantu bacyekwa kuba bagira aho bahurira n’icyo cyorezo kurenza abandi, bitewe yenda n’ibihugu bagenzemo, cyangwa imirimo bakora ishobora kubahuza n’abanduye. Muri iki cyiciro, u Rwanda ruhagaze neza ku isi no mu karere. Mu by’ukuri ni ibyo kwishimirwa, kuko abapimwe ni benshi ugereranije n’abaturage u Rwanda rufite ndetse n’imibare y’abamaze kwandura mu Rwanda.
Ingamba zo kuzahura ubukungu mu gihe na nyuma ya Covid-19
Ntitwasoza iyi nkuru, tutavuze ku bikorwa biteganywa mu kuzahura ibyiciro bitandukanye by’ubukungu bw’igihugu bwahungabanijwe n’iki cyorezo. Ministeri y’Imari n’igenamigambi mu cyumweru gishize yasohoye ingamba zitandukanye zo kuzahura Ubukungu. Ku ikubitiro, ikigega cyo kuzahura inzego z’imirimo yagizweho ingaruka na Covid-19 kirateganya gutangirana na miliyari 100 z’amafaranga y’ u Rwanda. Mu kiganiro na Televiziyo y’ u Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki 09 Gicurasi, Minisitiri w’ Imari Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko ibyiciro by’imirimo bizatangirirwaho ari ubuhinzi n’ubworozi harimo n’ubw’ibyoherezwa hanze. Ibindi byiciro bizashyigikirwa n’icyo kigega ni inganda, ubukerarugendo n’amahoteli, amazi n’amashanyarazi hamwe n’imishinga y’ibikorwa remezo izatanga imirimo ku bantu benshi, harimo n’ababarizwa mu byiciro by’abakennye. Ibi bizatuma amafaranga ajya mu baturage yiyongera, binatume ubushobozi bwabaturage mu kugura ibicuruzwa na serivisi bwiyongera, bifite icyo bimaze cyane ku bukungu haba mu gihe ndetse nanyuma ya Covid-19.