• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Editorial 13 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Amakuru dukesha umwe mu bantu bahafi ya Jean Paul Turayishimye aremeza ko ari mu gihirahiro gikomeye aho yabuze amahitamo mu bijyanye na politiki, dore ko we ku giti cye atishoboye. Nkuko umwe  mu nshuti ze yabitangirije ikinyamakaru Rushyashya, Jean Paul Turayishimye yabuze ayo acira nayo amira kubera gushaka gusubira muri RNC mu gihe Shebuja Kayumba Nyamwasa asa nuwa muzinutswe bitewe n’uburyo yamutunguye akamusuzugura bitigeze bibaho mugihe cyose bakoranye.

Byatangiye Jean Paul Turayishimye ashinzwe umutekano wa Kayumba Nyamwasa birangira abaye nk’umuhungu we aho yamugabiriraga bakagabana n’iminyago babaga basahuye aho Kayumba Nyamwasa yamutumaga. Ayo makuru atugeraho kandi avugako, ubu Jean Paul Turayishimye atarabasha kwakira uburyo Kayumba Nyamwasa yirengeje inshuti ye Ben Rutabana akaba na musaza w’inshoreke ye, ariwe Tabita Gwiza nanone akumva yasubira muri RNC kuko adashoboye gukora politiki wenyine, dore ko nabavuye muri RNC kera ariko Rudasingwa Theogene, Musonera na Ngarambe bose batumvikana na Jean Paul.

Jean Paul Turayishimye n’abana ba Kayumba Nyamwasa

Turayishimye kandi yabwiye iyo nshuti ye uburyo yabanye neza na Rosette Kayumba, cyane ko ariwe bamaranaga igihe, ariko nanone akagira ikibazo ko musaza we Frank Ntwali amwanga urunuka kuko kuri Ntwali RNC ni umushinga w’umuryango, kugarura Jean Paul n’akarimi ke karekare abibonamo ikibazo. Ariko ibizwi ni uko Rosette Kayumba yakomeje kuvugana na Jean Paul Turayishimye umunsi ku munsi. Kugaruka kwa Jean Paul ni Rosette ubifitemo uruhare runini ariko Kayumba Nyamwasa nawe yabwiye umugore we ko Jean Paul Turayishimye yamusuguye akanamusuzuguza bikabije bityo kugirango agaruke agomba kumusaba imbabazi ku mugaragaro, ntazongera kugarura ibya Rutabana, kutongera kugumura abatanga imisanzu muri Canada kandi agafunga ibyo Kayumba yita “ibiradiyo” bye.

Umwiryane uhoraho muri RNC

Abayoboke b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bameze nk’isenene ziri mwicupa zigeraho zikaryana hagati yazo.  Kugeza ubu abayoboke bazinutswe Kayumba n’abambari be nka Sula Nuwamanya, Frank Ntwali, Epimaque Ntamushobora ndetse Nayigiziki Jerome.

Benshi mu bakiri bato muri RNC baracyiyumvamo Rutabana ndetse ntibateze ngo kuzabarira Kayumba wamurigishije. Ibi bikomeje guteza umwiryane uhoraho ubu RNC irimo ibice bitatu kandi byose bicungirana hafi kandi bidateze gusubirana. Igitutu kinshi kandi kiri Kuri Kayumba abantu bakomeje gufata nkukora ubusa.

Jean Paul Turayishimye we akomeje kwihisha inyuma y’amazina menshi ndetse anatira ayabandi ngo nayo ayakoreshe. Amwe muyo akoresha ninka ; @BigombG kuri Twitter na rnccongress ndetse na RNC France akoresha afatanyije na Benoit Numuhoza. Andi mazina akoresha ni Achille mwene Bagosora  kuri Facebook yiyita “ Akailo Cannavaro”. Achille Bagosora ni umunyamabanga n’umunyaruhago wa Jean Paul Turayishimye, aho bafatanyije kwigarurira abantu dore ko wa musongarere ngo ni Anicet Karege ubu nawe yamusanze ndetse baka baratangiye ibiganiro n’abandi nk’umugore wa Jean Claude Mulindahabi, Abdulkarim n’abandi.

Ushobora kwibaza uburyo andi matsinda y’ibigarasha afata RNC: Benshi kuri ubu bafata RNC nk’itsinda ry’abirasi, batagira ukuri  kandi batazi icyo bashaka. Gusa ngo ubu baragaragaye ntawe bazongera kubeshya no gukanga.

2020-05-13
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda haravugwa urupfu rwa Mukombozi washimutaga Abanyarwanda, Impungenge kuri RNC

Uganda haravugwa urupfu rwa Mukombozi washimutaga Abanyarwanda, Impungenge kuri RNC

Editorial 11 May 2018
Kuki u Burundi bukomeje kwiheza mu ruhando rw’amahanga?

Kuki u Burundi bukomeje kwiheza mu ruhando rw’amahanga?

Editorial 08 Oct 2020
Shyaka Gilbert akomeje kwambika ubusa abamushukaga ngo arwanye Leta

Shyaka Gilbert akomeje kwambika ubusa abamushukaga ngo arwanye Leta

Editorial 15 Feb 2022
FDLR, umwe mu mitwe yagarutsweho na Loni ikwiye kurandurwa burundu

FDLR, umwe mu mitwe yagarutsweho na Loni ikwiye kurandurwa burundu

Editorial 01 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye
Amakuru

Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye

Editorial 28 Oct 2021
Habonetse andi majwi y’abo kwa Rwigara yumvikanisha umugambi wo guhirika ubutegetsi
ITOHOZA

Habonetse andi majwi y’abo kwa Rwigara yumvikanisha umugambi wo guhirika ubutegetsi

Editorial 01 Oct 2017
Inyandiko y’ibanga ya IGAD yagaragaje ko Uganda ariyo kibazo gikuru mu kugarura amahoro muri Sudan y’Amajyepfo
INKURU NYAMUKURU

Inyandiko y’ibanga ya IGAD yagaragaje ko Uganda ariyo kibazo gikuru mu kugarura amahoro muri Sudan y’Amajyepfo

Editorial 18 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru