• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abashukwa n’umutekamutwe Claude Gatebuke bagomba kumenya ko ari inzira yo kwisanga mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo
Uhereye ibumoso Ronald Kamanzi, Claude Gatebuke na David Ndayambaje

Abashukwa n’umutekamutwe Claude Gatebuke bagomba kumenya ko ari inzira yo kwisanga mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo

Ubwanditsi 14 May 2020 INKURU NYAMUKURU, Uncategorized

Gatebuke Claude, umutekamutwe akaba n’umuhungu wa Gatubuke Gatsinzi, ukomoka munda y’imbere ya MRND mu cyahoze muri Kayove, mu nyandiko yacu y’ubushize twabagejejeho uburyo yangaga urunuka Abatutsi bakoranaga mu cyahoze ari ONAPO. Ubu umuhungu we yirirwa avuga ko yarokotse Jenoside kumpamvu ebyiri kugirango ahakane Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gutagatifuza abayikoze ndetse no gushaka amaronko mu bazungu yirirwa abeshya.

Nyuma yuko abonye ko ubuhamya bwe bubeshya bwatahuwe, Claude Gatebuke yirirwa abeshya abandi bantu ngo bamuhe ubuhamya bubeshya nkubwe bityo abucuruze binyuze kuri Channel ye ya YouTube, ubundi abantu babusure, yinjize udufaranga dukeya ahabwa na Google. Kuva Company ya Google itangira kwishyura abantu bafite Channel zabo bitewe n’umubare w’abazisuye, Gatebuke nawe hamwe n’ibindi bigarasha ntibyatanzwe nubu buryo bwo kubona udufaranga twintica ntikize ariko binyuze mu guhemuka.

Mu minsi yashize, Gatebuke yashutse abantu babiri ngo bamuhe ubuhamya bakabuvuga uko yabubabwiye kugirango ibyo bavuge bihure n’ibinyoma basanzwe bakwirakwiza ku mbuga zitandukanye kuri Internet.  Duhere ku musore witwa David Ndayambaje, intego nyamukuru y’ikiganiro cyangwa ubuhamya Claude Gatebuke  yateguriye David Ndayambaje ni ukugaragaza ko Leta y’u Rwanda itita ku mfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi. Gusa ibi bavuga byumvwa nabo gusa.

David Ndayambaje ni ubwo yari umwana mu gihe cya Jenoside yagakwiye kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi akamenyako abamushuka bamushakira ikibi batamushakira ineza. Ndayambaje wakwita ko yari umukozi wa CNLG kuko ariho yabaga ari cyane akaba yaritaweho by’umwihariko kurusha abandi cyane cyane ko yahoranaga ibibazo bidashira n’imyitwarire idasanzwe akenewe kwitabwaho bidasanzwe.

David Ndayambaje nawe nk’abandi bana batagira ababyeyi yakuriye mu kigo cy’imfubyi, igihe Leta yashishikarizaga gahunda yo kurera abana mu miryango, Ndayambaje nawe yashakiwe umuryango wari utuye Kimironko, ariko arabananira neza neza, akaba yarahoraga kuri CNLG, nta mukozi numwe utamuzi, hari nabakekagako afite akazi. Ndayambaje akirangiza amashuri, yisumbuye yahawe Bourse ya Leta bamwohereza kwiga muri UR/KIST, anakora ikizamini cyo kwinjira mu ishuri rya Polisi y’igihugu aragitsinda aba ariho ahitamo kujya.

Yavuyeyo ikitaraganya ku mpamvu z’ibyaha nawe azi ntagarukaho hano. Mukiganiro wagiranye na Gatebuke wavuzeko Leta y’u Rwanda yima imfubyi indangamuntu na Pasiporo, ndakumenyesha ko utari kubasha kwemererwa gukora ikizamini cya polisi utagaragaje icyemezo cy’amavuko, Indangamuntu ndetse n’icyemezo kiranga imyitwarire gitangwa na Parike.

Ibi byose Gatebuke yabikuvugishije kugirango usebanye, akubeshya kugukorera ubuvugizi. Ndakumenyesha ko na Gatebuke ari inzererezi ishakisha amaronko ku mbuga nkoranyambaga nawe ubwe atishoboye. Ikindi umenyeko gushaka ibyangombwa ubeshya ari icyaha kuko igikumwe kigaragaza ibyangombwa byawe kiri mu kigo cy’umushinga w’indangamuntu. Turi muri 2020.

Urubyiruko rwafatiwe muri P5 babwiye urukiko ko bashutswe bijejwe ibitangaza nkibyo Gatebuke ari kwemerera abantu ngo basebye inzego za Leta

Nyuma yuko wirukanywe mu ishuri rya Polisi waragarutse ubeshya CNLG ko bagusanganye indwara, CNLG yari yaragowe irongera igushakira ishuri, ukongera ukarita ukabeshya ko wabonye Bourse mu Bwongereza. Ibyo CNLG yagukoreye n’umubyeyi wakubyaye nawe ntiyabigukorera. None uheze muri Kenya, Gatebuke agushuka ngo uhemukire igihugu cyagutoraguye kirakurera kiragukuza, none aboretse igihugu nibo bari kugukoresha.

Undi Gatebuke Claude yifashishije mu rwego rwo gushaka abakurikira Youtube Channel ye,  ni Ronald Kamanzi wahoze ari umupolisi muri Polisi y’igihugu wirukanywe kubera impamvu z’imyitwarire ihabanye n’amategeko agenga Polisi y’igihugu. Uyu mupolisi nyuma yo kwirukanwa yagiye mu gihugu cya Uganda aho ari kwihishahisha aho ateze amakiriro kuri Gatebuke Claude nawe udashinga. Kamanzi yakoraga ubwambuzi butandukanye hari no kubeshya abasivili ngo bamuhe amafaranga azabashakira uburyo bazajya mu butumwa bw’amahoro, bikaba ari bimwe mubyo yafungiwe aranirukanwa.

Ronald Kamanzi, bigaragara ko yateguwe kugirango ibyo yavuze byose bihure nibyo banditse mu izina rya Kizito Mihigo. Kamanzi Ronald yumvikanye kandi mu ikiganiro na Gatebuke yifashisha igitabo cya Judi Rever. Ntibazi kwihishira mu byo bategura byose.

Mbere yuko Kamanzi na Ndayambaje bizezwa ibitangaza na Gatebuke ko azabajyana muri Amerika, basubiza amaso inyuma bakumva ubuhamya bw’urubyiruko rwafatanywe na Maj (Rtd) Habib Mudathiru, cyangwa se abafatiwe mu bitero byo mu Kinigi bo muri RUD Urunana, bose bagaragaza ko babeshwe nyuma bakaza kwisanga mu mitwe y’iterabwoba. Abari Malawi, Uganda, Zambiya…bose babwirwaga ko babonewe akazi keza. Ubu rero Gatebuke abavugishije ibyo bashaka, abizeza ibya mirenge none iminsi igiye kubereka ko bibeshye. Icyo bakoze ni ukuzamura Gatebuke kuko mu binyoma bye kuko abanyabinyoma benshi bakunda gusura channel ye. Kamanzi cyangwa Ndayambaje bazashinga imizi mu bihugu barimo bategereze Gatebuke nk’abategereje amahembe y’imbwa.

2020-05-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dr Kiiza Besigye arashinja Perezida Museveni kuba agirira ishyari perezida Paul Kagame

Dr Kiiza Besigye arashinja Perezida Museveni kuba agirira ishyari perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 06 Mar 2018
APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

Ubwanditsi 13 Dec 2023
Amb. Gasana Eugène ntaritaba urukiko rumukurikiranyeho gusambanya umukobwa ku ngufu

Amb. Gasana Eugène ntaritaba urukiko rumukurikiranyeho gusambanya umukobwa ku ngufu

Ubwanditsi 04 Mar 2020
Ukuri ku irigiswa rya Ben Rutabana:  Urukiko Rukuru rwa Kampala rwahishuye ko ari mu maboko ya CMI, rusaba ko aburanishwa

Ukuri ku irigiswa rya Ben Rutabana: Urukiko Rukuru rwa Kampala rwahishuye ko ari mu maboko ya CMI, rusaba ko aburanishwa

Ubwanditsi 24 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

USA: Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe uwiyitaga umuvandimwe wa Faustin Twagiramungu ashaka ubuhungiro
ITOHOZA

USA: Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe uwiyitaga umuvandimwe wa Faustin Twagiramungu ashaka ubuhungiro

Ubwanditsi 23 Jun 2018
Nyuma y’imyaka itatu batandukanye, umutoza Ahmed Adel yagarutse muri Musanze FC nk’umutoza mukuru
Amakuru

Nyuma y’imyaka itatu batandukanye, umutoza Ahmed Adel yagarutse muri Musanze FC nk’umutoza mukuru

Ubwanditsi 03 Feb 2023
Amafoto yerekana umuhanzi Sheeber Karungi ageze ku kibuga cy’indege cya  Kigali
IMIKINO

Amafoto yerekana umuhanzi Sheeber Karungi ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali

Ubwanditsi 01 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru