Felesiyani Kabuga wafashwe kuri uyu wagatandatu, yamaze imyaka isaga 26 yihishahisha kuko yari afite abantu benshi bamufasha; igitangaje ariko, nubwo yashakishwaga n’inzego z’u Rwanda, Patrick Karegeya wakorera inzego z’u Rwanda mu mwaka wa 2003, yamufashije gucika ubwo inzego z’iperereza za Leta Zunze ubumwe z’Amerika (FBI) zamugeraga amajanja muri Kenya. Icyo gihe FBI, Inzego z’u Rwanda n’abari bashinzwe gukurikirana abajenosideri bakorera urukiko rw’Arusha (tracking team) bakoze igikorwa cyo gufata Kabuga aho yari muri Kenya, nuko Karegeya wari uri gukorera impande zombi (double agent) aramuburira igikorwa kiburizwamo umunsi umwe mbere yuko Kabuga yitabira inama yari gufatirwamo.
Mu kuburizamo icyo gikorwa uwari wagiteguye ariwe William Mwaura Munuhe, wari umucuruzi ndetse akora n’umwuga w’itangazamakuru, akaba umwe mu bantu bari bazi neza Kabuga yaje guha amakuru FBI mu 2003 itangira ibikorwa byo kumuhiga ariko birangira Karegeya amucikishije. Munuhe yaje kwicirwa mu rugo rwe i Nairobi mu buryo butarasobanuka ariko bivugwa ko byari bifite aho bihuriye n’amakuru yatanze kuri Kabuga. Mu bishimiye ifatwa rya Kabuga harimo n’umuryango we.
Umubano hagati ya Karegeya n’umuryango wa Kabuga ntabwo wari ushingiye ku mafaranga gusa. Patrick Karegeya yageze ku muryango wa Kabuga Felesiyani binyuze ku mukobwa we Seraphine Uwimana wari umugore wa Antoine Libanje uzwi nka “Gishyoti”, watwaraga indege; Karegeya nyuma yaje kwiyegereza Libanje amugira inshuti kugirango atazamenya ko amuca inyuma. Iki gihe kandi Karegeya maenyana n’umugore we, Antoine Libanje yari afite kanseri yari imugeze kure, bityo kuri Karegeya amata aba abyaye amavuta, yihererena Seraphine Uwimana ntawe bamusangira. Nubwo Leah yari yarihanganiye abagore benshi ba Karegeya, Seraphine Uwimana yaramubabaje cyane, kuko Karegeya yabohereje muri Amerika n’abana kugirango yibere mu bye uko ashaka, ndetse yanga n’uburinzi Afurika y’Epfo yari yamuhaye.
Mu 2011, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko Col Patrick Karegeya yagize uruhare mu gusubiza imitungo abana ba Kabuga yari yarafatiriwe n’ubutabera. Abana babiri ba Kabuga aribo Donatien Nshimyumuremyi uzwi nka Nshima na Séraphine Uwimana baje mu Rwanda hagati ya Ukwakira na Ukuboza 2003, bazanywe no kwisubiza imitungo y’umuryango wabo.
Gahunda y’ingendo zabo kandi mu Rwanda byishyuwe n’Urwego rushinzwe iperereza Karegeya yari akuriye. Karegeya yikinze inyuma ya gahunda nziza Leta y’ubumwe yari ifite yo gusubiza abantu batakekwagaho ibyaha bya Jenoside imitungo yabo, nuko nawe ahesha imitungo umuryango w’inshuti ye yari amaze kunguka.
Mu mitungo bahawe icyo gihe harimo inyubako yegeranye na City Plaza mu mujyi rwagati ndetse n’inyubako yakoreragamo Banki y’Abaturage ku Muhima.
Izo nyubako zombi zari mu mazina ya Kabuga, hanyuma amasezerano y’ubukode yasinywe hagati y’abazikoreragamo na Donatien Nshimyumuremyi anafunguza konti muri BCDI, [Ecobank y’ubu] kugira ngo ubwishyu ariho buzajya bunyuzwa.
Muri iyo minsi bamaze muri Kigali, babaga muri Hotel de Mille Collines hanyuma fagitire y’ibyo bakoresheje yari ifite nimero 105620 yoherezwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza ryo hanze kugira ngo yishyurwe.
Amafaranga yarishyuwe ku wa 25 Gashyantare 2004 binyuze kuri sheki yari ifite nimero 438099 yasinywe na Patrick Karegeya.
Aba bana ba Kabuga kandi bagiye kuba muri Gorilla Hotel nabwo fagitire yoherezwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza ryo hanze, kuri ya tariki na none muri Gashyantare kabiri irishyurwa kuri sheki nimero 466952 yasinywe na Karegeya.
Umuryango wa Kabuga na RNC
Nyuma yuko Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya bahungiye igihugu bagashinga ishyaka rya RNC, amaboko yambere yagombaga guturuka kwa Kabuga kubera ubucuti bari bamaze kugirana na Karegeya ndetse n’abandi bantu Karegeya yari yaragize inshuti ze ku giti cye abikesha akazi yakoraga. Kubera ko umukwe wa mbere wa Kabuga wamenyanye na Patrick Karegeya ariwe Antoine Libanje, yari amerewe nabi na kanseri, undi mukwe wa Kabuga ariwe Paulin Murayi niwe witabajwe maze ahagararira RNC mu Bubiligi mbere yo kubivamo. Libanje yaje kwitaba Imana muri 2016.
Mu kwezi kwa Gashyantare 2013, habyae inama y’iminsi itanu hagati ya RNC na FDU Inkingi. Mu bari bahagarariye FDU Inkingi harimo na Ndereye Karoli, Interahamwe yamaze abatutsi muri ISAR Rubona, abanda bari Sixbert Musangamfura na Nkiko Nsengimana. Naho RNC yari ihagarariwe na Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya n’umukwe wa Kabuga Paulin Murayi arinawe wishyuye Hotel ku mafaranga yari yahawe na Sebukwe.
Nyuma yo kubona uburyo umuryango wa Kabuga ufasha RNC, Theogene Rudasingwa nawe yafashe inzira ajya mu Bufaransa kwa Agathe Kanziga ngo agiye kumusaba imbabazi. Amakuru avugako Kanziga yatumije abari mu kazu bakarara bicaye, nuko Theogene Rudasingwa arabataramira biratinda.