Nyuma yaho Ben RUTABANA aburiwe irengero bikaba byaremejwe n’umuryango wa Ben Rutabana ko irigiswa rye ryakozwe na bimwe mubigugu bya RNC, barimo cyane cyane Frank Ntwali na muramu we Kayumba Nyamwasa. Abenshi mu bayoboke be bahise batangira kwitandukanya n’uwo mutwe w’iterabwoba. Ubu umuriro urakomeje hagati y’agatsiko ka Kayumba Nyamwasa n’abamushinja ubujura, kwicisha abayoboke no kutagira umurongo uhamye wa politiki. Mu minsi ishize umugore wa Patrick Karegeya, Lea Karegeya yagaragaje ko RNC ya Kayumba na muramu Frank Ntwali we igeze aharindimuka, ndetse anaterana amagambo na bamwe mu bambari ba Kayumba bashinjanya ubugambanyi, amarozi, guhuzagurika no kunyereza umutungo basoroma mu bigarasha, Interahamwe na bimwe mu bihugu bishyigikiye umugambi wo guhungabanya umutekano mu Rwanda.
Ubu noneho inkuru igezweho ni iy’uwitwa Benoit UMUHOZA, uyobora RNC mu Bufaransa, ariko akaba agaragaza ko atakiri kumwe n’ibigarasha. Yashatse kubyerura ku mugaragaro maze akorana ikiganiro na Jean Paul Turayishimye aho yanenze ku mugaragaro Kayumba Nyamwasa aho yagize ati “Kayumba yirukana abantu mu ishyaka kuko bagize icyo bamubaza, ubwo ayoboye Leta noneho yakora iki” Amakuru dukesha inshuti ze za hafi aravuga ko Benoit amaze iminsi avugira mu ruhame ko RNC ari agatsiko k’abajura, kadashobora kuyobora abantu, kuko n’intambara gategura ngo yuzuyemo ikinyoma gikabije. Ayo makuru yizewe aranahamya ko Benoit UMUHOZA yaba anitegura gusaba imbabazi Abanyarwanda akigarukira mu Gihugu, kuko ngo arambiwe no kubeshywa n’abakurikiriye kuzuza ibifu byabo nka Kayumba ndetse nibindi bisuma nkawe.
Ibi rero ni nabyo byanamuviriyemo kwirukanwa ku mwanya w’ubuyobozi bwa RNC mu Bufaransa, ndetse akanama ngo gashinzwe discipline muri RNC, kayobowe na Edouard KABAGEMA , tariki 14 Gicurasi 2020 ,kamwandikira ibaruwa imusaba ibisobanuro ku.. « bitutsi atuka RNC n’ubuyobozi bwayo, ariko cyane cyane Kayumba Nyamwasa na Gervais CONDO ».
Iyi baruwa Benoit UMUHOZA yaje kuyisubiza, ashimangira ko .. « atayoborwa n’ikinyoma, ndetse ababajwe n’umwanya yataye ngo akurikiye ibigarasha bidashobora no kwiyobora ubwabyo.. ».
Iyi baruwa ye yongereye peteroli mu muriro, maze tariki ya 27 Gicurasi, Edouard KABAGEMA yongera kwandikira Benoit UMUHOZA, amusaba gusobanura impamvu asuzugura ubuyobozi.
Mu gihe twandikaga iyi nkuru Benoit UMUHOZA yari atarasubiza ibaruwa ya kabiri yandikiwe yihanangirizwa, ariko ababikurikiranira hafi bakaba batubwiye ko azashyira amabanga menshi hanze, bikarushaho gushyira ku Karubanda amahano ya RNC.
Uyu Benoit UMUHOZA yahoze mu ngabo za RDF, aza gutoroka igihugu akurikiranyweho amakosa akomeye mu kazi. Akigera mu buhungiro ibigarasha byamusamiye hejuru, ndetse atangira no gusebya abayobozi b’u Rwanda.Ni uko yagororewe gutegeka RNC mu Bufaransa. Uko igihe cyagiye gishira ariko, ngo yagiye abona ko yaguye mu mutego w’abanyenda nini, maze we n’abandi batari bake, batangira kuvugira mu ruhame ko ibyo Kayumba n’abambari bavuga ari amateshwa. Muri abo bicuza kuyoboka RNC harimo n’abababajwe n’uburyo uwo mutwe w’iterabwoba watinyutse kwifatanya n’umutwe wa FDLR wasabitswe n’ingengabitegerezo ya Jenoside. Turacyabakurikiranira amacakubiri avugwa mu bigarasha bya RNC! Amakuru atugeraho ni uko Pasteri Deo Nyiligira ariwe Kayumba Nyamwasa akurikiza Benoit Umuhoza.