• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gaspard Musabyimana na Emmanuel Neretse mu kinyoma gikabije ko FAR yari ifite abasirikari bakuru benshi b’Abatutsi

Gaspard Musabyimana na Emmanuel Neretse mu kinyoma gikabije ko FAR yari ifite abasirikari bakuru benshi b’Abatutsi

Ubwanditsi 03 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU

Amateka ni amateka ; ntawe uyahindura. Nyuma yuko Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri Nyakanga 1994, ingabo za FAR zigahungira mu bihugu duturanye, ipfunwe ry’ibikorwa byabo no gutsindwa ntabwo bigeze babyakira. Ubwo umunyamakuru wa  Televiziyo y’abafaransa France2 yabazaga uwari Perefe w’umugi wa Kigali Lt Col Tharcisse Renzaho imusanze mu Ruhengeli yemeje ko batavuye mu mugi wa Kigali kubera gustindwa ko ahubwo ari amayeri mu kanya nkako guhumbya baza kuwisubiza.  Ibi Renzaho, ubu wakatiwe gufungwa burundu n’urukiko mpanabyaha rw’Arusha kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, yabivuze amaze kuyobora ubwicanyi mu mugi wa Kigali.

Ku munsi w’ejo uwitwa Musabyimana Gaspard wakuriye ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka kubwa Habyarimana byabarizwaga muri SCR (Services Centrales de Renseignement) Abanyarwanda bitaga seseli, yatumiye uwahoze ari Majoro mu ngabo zatsinzwe Emmanuel Neretse kuri Radio ye ikorera kuri Internet izwi nka Radio Inkingi. Usibye Radio abo bagabo bombi Gaspard Musabyimana wari umwe muri ba maneko bakuru b’ingoma y’akazu ndetse na Maj Emmanuel Neretse wari ukuriye ikigo cya gisirikari cya Kami, biyemeje kugoreka amateka binyuze mu bitabo bandika, bakiyongera kuri Maj Faustin Ntilikina.

Maj Emmanuel Neretse nk’umutumirwa wa Gaspard, yavuzeko FAR atari igisirikari cy’ubwoko bumwe cyangwa akarere kamwe kuko cyari gifite abasirikari bakuru b’Abatutsi ku buryo bukurikira mu mwaka wa 1991. Umwe yari afite ipeti rya Colonel, babiri bafite ipeti rya Lt Col, barindwi bafite ipeti rya Majoro, umwe afite ipeti rya Commandant, batandatu bafite ipeti rya Captaine naho 20 bafite ipeti rya Liyetona. Mu gutsindagira ikinyoma cyabo, bongeyeho ko atari ngombwa kuvuga amazina yabo.

Usibye iki kinyoma gihera mu guhakana amateka yabo na Jenoside yakorewe Abatutsi, ntawe utaziko igisirikari cya Habyarimana nta musirikari w’umututsi warimo, usibye Lt Col Ruhashya nawe wari warashyizwe ku ruhande. Ruhashya nawe yari yarangiwe kujya mu gisirikari ariko kuko yashyizwe mu gisirikari na Mbonyumutwa kuko iwabo aribo bamufashije, bagapfa kumushyira kurutonde batamukoresha. Gushaka kubeshya umubare w’abasirikari bakuru ngo b’Abatutsi, nta numutoya wajyagamo, ni ikinyoma cyo kudashaka kugaragaza isura nyayo ya FAR ndetse n’uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwanga amazimwe abandwa habona, dore abasirikari bakuru ba FAR n’imyanya bari bafite muri 1991, umwaka wavuzwe nabo banyabinyoma aribo Musabyimana na Neretse ;  nibaze batubwire umututsi uwariwe, ahubwo bose bari abahezanguni bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi hafi ya bose.

Uru rutonde ni urwo muri 1991, kuko n’imibare yabo y’ibinyoma bavuzeko ari muri 1991

Umugaba mukuru w’ingabo:  Gen Major Juvénal Habyalimana

Umugaba mukuru w’ingabo wungirije:  Colonel Laurent Serubuga

Ushinzwe abakozi (G1): Lt Col BEM Munyarugarama

Ushinzwe imirwano: (G3)Major BEM Ephrem Rwabarinda

Ushinzwe iperereza: (G2)Lt Col BEMS Anatole Nsengiyumva

Ushinzwe ibikoresho: (G4)Major Ngirumpatse Pascal

-Bataillon de Reconnaissance (Camp Kigali): Major BEMS Ildephonse Rwendeye

-Bataillon Para-Commando (Camp Col Mayuya): Commandant CGSC Aloys Ntabakuze

-Bataillon Artillerie de Campagne (Camp Col Mayuya): Commandant BEMS Aloys Mutabera

-Bataillon LAA (Camp Col Mayuya): Colonel BEMS Théoneste Bagosora

-Cie Genie: Commandant Munyampotore

-Bataillon Commando Huye (Camp Kibungo): Major BEMS Alphonse Nteziryayo

-Bataillon Commando Ruhengeri (Camp Mukamira): Major BEM Augustin Bizimungu

-Bataillon Garde Présidentielle (Camp Kimihurura): Major BEM Léonard Nkundiye

-Ikigo cya  Bigogwe: Commandant David Tulikunkiko

-Ikigo cya Polisi Militaire (Camp Kami): Commandant BEM Emmanuel Neretse

-Ikigo cya Gitarama:  Major Anastase Ntirurashira

-Ikigo cya Butare Butare (Camp Ngoma): Major Claudien Singirankabo

-ESO (BUTARE): Colonel BEM Marcel Gatsinzi

-ESM: Colonel Bonaventure Buregeya

-Ikigo cya Cyangugu: Major Joseph Murasampongo

-Ikigo cya Kibuye: Capitaine Bahizi Innocent

-Ikigo cya Gisenyi: Major BEM Bahufite

-Ikigo cya  Mutara  Gabiro: Major CGSC Stanislas Hakizimana

-Ikigo cya Byumba : Major Pierre Ngirabanyiginya

-Ikigo cya Kigali: Lt Colonel Denis NKIZINKIKO

-Ikigo cya Kanombe  Major Dr Laurent Baransaritse

-Ingabo zo mu kirere Kanombe: Colonel Pilote Sébastien Ntahobali

-Base AR (Camp Col Mayuya): Colonel BEMS Félicien Muberuka

-Ushinzwe amazu ya Gisirikari : Commandant Ntibihora

Ikigo cya Gako : Col Deogratias Nsabimana

Hakaba n’abandi basirikari bari mu mirimo itandukanye ya gisiviri nka Lt Col Renzaho wa Perefe w’umugi wa Kigali, Col Elie Sagatwa, Col Deogratias Rusatira, n’abandi benshi.

Usibye kandi kuba mu bwoko bumwe, igisirikari cya Habyarimana cyangwa icya FAR, cyakomokaga mu gice kimwe cy’igihugu cy’amajyaruguru. Mu rwego rwokujijisha bafashe abasirikari bakuru bagatura mu bindi bice by’igihugu bakavuga ko ariho bakomoka. Urugero ni Lt Col Rwagafilita waturaga i Kibungo akabeshya ko ariho avuka kandi ariwo mu majyaruguru. Gaspard Musabyimana, mu gukomeza ibinyoma bye, yihuje n’umunyabinyoma uvuka ko azi byose, Kayumba Rugema.

2020-06-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ubwanditsi 04 Oct 2023
Imizinga ishobora kuvamo imyibano ku uwishe Col. Patrick  Karegeya

Imizinga ishobora kuvamo imyibano ku uwishe Col. Patrick  Karegeya

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

RUSHYASHYA 16 Oct 2025
Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw’ igihugu

Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw’ igihugu

Ubwanditsi 22 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde
Amakuru

Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde

RUSHYASHYA 11 Aug 2026
Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda
Mu Mahanga

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

Ubwanditsi 04 Oct 2017
Bwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente arageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko
Mu Rwanda

Bwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente arageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 26 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru